RDF yatanze impano zirenga ibihumbi bitandatu ku Munini

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda buvuga ko kuva ku ya 28 Mata 2025 kugeza uyu munsi, abaturage bagera ku 6.300 bamaze guhabwa serivisi z’ubuvuzi ku buntu mu bitaro bya Munini bw’Akarere ka Nyaruguru muri gahunda y’inzego z’umutekano mu bikorwa byo gufasha abaturage mu mibereho myiza n’iterambere.

Ni ibikorwa byateguwe muri uyu mwaka ku nsanganyamatsiko igira iti: "Ubufatanye bw’abaturage n’inzego z’umutekano mu kwizihiza kwibohora 31 n’imyaka 25 y’imikoranire na Polisi y’u Rwanda.”

Izi serivisi z’ubuvuzi ziri gutangirwa ku bitaro bya Munini, ziri gukorwa n’inzobere z’abaganga zo mu Bitaro bya Gisirikare bya Kanombe, nyuma y’ukwezi zari zimaze mu Karere ka Nyagatare mu bikorwa nk’ibyo.

Mu byumweru bitatu bishize mu bitaro bya Munini, abarwayi bahawe ubuvuzi bw’indwara zitandukanye, harimo indwara z’abagore, ubuzima bwo mu mutwe, ubuvuzi bw’indwara z’amagufa, indwara zo mu matwi, mu buhumekero, kuvura indwara z’amenyo, amaso, indwara z’abana n’izindi.

Nyiranzeyimana Patricia, wari umaze igihe afite ibibazo by’Indwara zifata urwungano rw’inkari yagize Ati: "Nari maze igihe kinini mbana n’iyi ndwara kubera kutabona ubuvuzi bwiza. Ndetse nateganyaga kujya muri CHUB i Butare kubera ibibazo nari mperutse kugira. Hanyuma numvise ko hari inzobere mu buvuzi z’abasirikare zaturutse mu bitaro bya gisirikare i Kanombe zitanga ubuvuzi ku buntu hano. Naje mu bitaro bya Munini, ndabagwa, none ndimo ndakira kandi ntegereje gutaha, nukuri ndabashimira serivisi nahawe".

Umuyobozi w’ibitaro by’Akarere bya Munini, Dr. Valence Murengezi, yashimangiye ko ubuvuzi bwahawe abaturage ari igikorwa gikomeye kuko umubare w’abarwayi bavuwe wiyongereye ku buryo bugaragara bitewe n’inkunga yatanzwe n’inzobere zo mu bitaro bya gisirikare bya Kanombe.

Yagize ati: "Mbere, twajyaga twohereza abarwayi bafite bibazo bikomeye muri CHUB cyangwa mu bindi bitaro. Ubu, kubera ko hari inzobere hano, ibyo bibazo byose biri gukemurirwa hano.

Nkuko mubibona, abantu benshi bari kuza kubera ko izo serivisi bari kuzihabwa byoroshye kandi ku buntu. Byari bigoye ko abarwayi babasha kubona abavuzi b’inzobere kubera ubushobozi buke. Iri ni iterambere rikomeye."

Dr. Lt Col (Rtd) Jean Nepomuscène Murindabyuma, Umuyobozi w’itsinda ry’inzobere z’abaganga, yavuze ko mu gihe gahunda yari iteganyijwe yari iyo guha abaturage serivisi z’ubuvuzi mu byumweru bitatu, ariko bitewe n’uko umubare w’abakirwa ku munsi wagiye wiyongera, bahisemo kongeraho ikindi cyumweru.

Dr. Murindabyuma avuga ko bakira abarwayi hagati ya 600 na 800 ku munsi. Yagize ati: “Bitewe n’ibyifuzo byinshi, ubuyobozi bwafashe icyemezo cyo kongeraho icyumweru kimwe tuvura abaturage mbere y’uko dukomereza mu kandi Karere, kugira ngo dushobore gufasha abantu bose bakeneye ubufasha”.

Kuva tariki 17 Werurwe 2025 hatangijwe gahunda y’ibikorwa by’inzego z’umutekano bigamije gufasha abaturage mu mibereho myiza n’iterambere, abaturage bamaze guhabwa serivisi z’ubuvuzi ku buntu barenga ibihumbi 21 bo mu Turere twa Nyagatare na Nyaruguru.

Ibi bikorwa n’ibindi birimo imishinga itandukanye n’inkunga bizafasha abaturage mu iterambere, bizakorerwa mu gihugu hose mu gihe cy’amezi atatu, hizihizwa Kwibohora ku nshuro ya 31 n’imyaka 25 y’ubufatanye hagati ya Polisi n’abaturage.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka