Bishe mama atubundikiye nkizwa n’amaraso ye - Ubuhamya bwa Mukeshimana
Mukeshimana Winifride warokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Murenge wa Munini, mu Karere ka Nyaruguru, mu buhamya bwe yatanze tariki 17 Mata 2025, yavuze ko yibuka ijambo rya nyuma mama wabo yababwiye ubwo yicwaga n’interahamwe, yabasabye kubanza kumwica mbere yo kumwicira abana.

Mukeshimana atanga ubuhamya bw’uko yarokotse, yavuze ko muri uko kubabundarara hejuru bakica nyina, yumva amaraso ye yose yamutwikiriye abasha kuva aho bari bahungiye.
Ati “Yatubundarayeho kumwe inkoko ibundikira abana bayo, ubwo rero amaraso ya mama ni yo yandokoye kuko uko yambundikiye ni we bakubise ubuhiri, ndetse bica na murumuna wanjye bamukubita amahiri”.
Mukeshimana avuga ko yavukiye mu Murenge wa Kabilizi, icyahoze ari Komine Mubuga ubu ni mu Karere ka Nyaruguru mu Murenge w Munini. Jenoside iba yigaga mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza y’ahitwa i Muganza, afite imyaka 9.
Yarerewe kwa Sekuru iwabo wa nyina, yibuka ko mu ishuri babahagurutsaga bakababaza ngo Abahutu muhaguruke, Abatutsi ni ba nde ndetse n’abatwa.
We rero kuko atari azi icyo aricyo ku myaka ye ntiyahagurutse, mwarimu yamutumye indangamauntu ya se ndetse ngo amubaze ubwoko bwe.
Kuri icyo kibazo yageze mu rugo abibaza Sekuru, aramusubiza ngo nabyihorere si ngombwa kuko akiri muto.
Avuga ku rugendo rwe rwo kurokoka, Mukeshimana avuga ko bavuye mu rugo tariki 11 Mata 1994 we na Sekuru na Nyirarume bagana ahitwa ku Kintama, mu nzira banyuze kuri ba nyirarume babiri.
Bari mu nzira bahahuriye na se wabo na basaza babo, ariko ntibajya hamwe bo bajya ahantu ku gasozi kugira ngo birwaneho naho bo bajya mu buyobozi.

Bucyeye bumvise abayobozi bababwira ko hagarutse amahoro, ko bagomba gusubira mu rugo nabo bafata icyemezo cyo gusubira mu ngo zabo.
Bageze mu nzira bataha bahuye n’uwari sous-préfet Buniga, n’undi witwaga Muhitira wari Burugumesitiri wa Kivu bababwira gusubira inyuma aho bari bahungiye, ngo barabwira abantu bo kubitaho babatekere umuceri na we ahangane n’utunyenzi dufite imirizo turimo kurasa.
Ati “Twasubiye inyuma badufungira mu nzu turi benshi cyane, abana bato bapfiramo kubera kubura umwuka ndetse n’ababyeyi bakuriramo inda kubera kubura ubuhumekero”.
Mukeshimana avuga ko umunsi wa kabiri babajyanye ku kibuga cyo ku Munini baguma aho ngaho, ariko abo mu muryango wabo bakabazanira ibyo kurya ariko ku munsi wa gatatu barabatangira bose inzara itangira kubica.
Ati “Nibuka ko marume umwe warokotse ari na we wandeze yaje atuzaniye ibyo kurya, yagera ahitwa mu Ntwari uwari Konseye waho aramuhagarika ashaka kumwica, agira amahirwe amukizwa n’umusaza wari uhatuye abasha kurokoka ariko icyo gihe ntabwo yatugezeho”.
Ku munsi wa gatatu bafunze amazi n’ibiryo bababuza kugira icyo bashyira munda bavuga ko nibatanabica bazicwa n’inzara, ni nabwo batangiye gushyiraho za bariyeri no kwica abantu.
Ati “Ndabyibuka hari ku wa kane umugabo witwaga Nyandekwe n’umugore we ni bwo babishe, bari batuye hafi aho twari twahungiye”.
Mukeshimana mu buhamya bwe yibuka ko Nyirarume witwa Nziyibuka, yaje yuzuyeho amaraso menshi cyane ababwira ko mu byara wa mama we witwa Kirizogoni bamwishe, ariko ko amuteruye akamushyira ahantu munsi y’umukingo amukuye mu muhanda.
Ati “Kuko twabonaga ko ibyacu byarangiye habayeho igikorwa cyo kubatizwa n’uwo Nziyibuka, kuko yari asanzwe ari umuhereza kwa Padiri, kugira ngo abapfa bazajye mu ijuru”.
Kuri uwo munsi nibwo haje igitero kuva saa munani, abicanyi barabatemagura ari nabwo umubyeyi we bamuhitanye.

Nyuma yo kwica abari bahungiye aho ku Munini, Mukeshimana avuga ko abicanyi basubiye inyuma bakajya bakandagira abantu ku bituza kugira ngo bumve ko ari bazima.
Mukeshimana avuga ko abicanyi baje kubashuka barababwira ngo abatapfuye bavemo babahe amazi, abana benshi batari bishwe barahaguruka bahita babica.
Bumaze guhumuna cyane abicanyi baragiye, bavuga ko bazagaruka mu gitondo, nibwo yabonye hari umuntu mukuru uhagurutse na we aramukurikira.
Yaje gusanga ari umugore wa Nyirarume nuko aramubwira barajyana bahishwa n’umukecuru witwa Nzakenga, abahisha iminsi ibiri anabagaburira ariko nyuma aza kubasaba ko bagenda, kuko abicanyi bari bamenye ko ariho bari.
Bagiye kuwitwa Murihano ariko abicanyi baza kumenya ko ariho bari, ariko uwo mugabo amubaza uwo yajya kumuhishaho.
Mukeshimana yamubwiye ko yumva uwamuhisha ari nyina wa Batisimu, amuha umuhungu we amujyanayo, agezeyo asanga Sengabo umugabo wa nyina wa Batisimu we afite umuhoro mushyashya, amubaza aho amujyanye niko kumuha ibiryo ngo arye agende ngo batamumwiciraho.
Icyo gihe uwari umujyanye kwa nyina wa Batisimu bamubwiye ahantu hari umusaza ufite abahungu bica cyane, ngo abe ariho amujyana.
Bagezeyo basanze nta muntu uhari uretse uwo musaza, na we amukubise amaso ahita amubwira ngo najye kwa Gashongore wari Konseye, ageze muri urwo rugo yahahuriye n’umugore witwa Frolide ahita yiyamira amubwira ko agize amahirwe ko yizanye ngo bamwice.
Ati “Hahise haza umukecuru witwa Paulina anjyana ku mukwe we Rudugu ngo njye murerera abana”.
Uwo mugabo Rudugu atashye avuye kwica abantu yahise avuga ngo hano haranuka uruntu runtu, noneho abwira umugore we ngo “izo nkotanyi zene wanyu wazanye hano urashaka amahoro?”
Ati “Yambajije aho Papa ari na musaza wanjye na marume witwa Karemera, mubwira ko ntazi aho bari nuko anjyana kunycira ahantu hari imanga”.
Muri uko kunjyana aho hantu yansabye kumutegereza akazana abandi bana akatwicira hamwe ngo ntiyashakaga ibimuvuna, ni ko kugenda ariko aratinda nanjye mpita mpava njya mu rundi rugo.
Ati “Nahabaye nk’amezi abiri bigera igihe haza bene wabo bo muri Nyakizu bahunga Inkotanyi, abenshi bakajya bashaka kunyica ariko kuko bari barambwiye ngo njye mvuga ko ntari Umututsi bikandokora, ndetse nyiri ururugo akababwira ko ndi Umuhutu bakabyumva”.

Mu guhunga abo bari baturutse za Nyakizu bari muri urwo rugo baragiye, ariko nyirarwo aguma aho ngaho. Nyuma y’igihe gito nibwo ngo yabonye Inkotanyi ziraje ziramurokora.
Uyu Mukeshimana warokotse Jenoside avuga ahantu hatandukanye yabaye mu buzima bugoranye, ariko ubu yishimira ko yongeye kubaho akiga ubu akaba afite akazi n’abana babiri. Arashimira Leta y’Ubumwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, wari uyoboye Inkotanyi zahagaritse Jenoside.
Ohereza igitekerezo
|