Kibeho: Polisi yafashe abantu barindwi bakekwaho ubujura

Mu rukerera rwo ku itariki ya 21 Ugushyingo 2024 Polisi yakoze igikorwa cyo gushakisha no gufata abakekwaho ubujura mu Mudugudu w’Agateko, Akagari ka Kibeho, Umurenge wa Kibeho, Akarere ka Nyaruguru, maze hafatwa abantu barindwi.

Ni mu gihe i Kibeho bitegura kwakira abantu benshi bazahaza ku wa Kane w’icyumweru gitaha, baje kuhasengera nk’uko bigenda buri mwaka, bitabiriye kwizihiza isabukuru y’amabonekerwa iba ku itariki ya 28 Ugushyingo.

Mu bafashwe harimo ab’igitsina gabo bane n’ab’igitsina gore batatu, bari mu kigero cy’imyaka hagati ya 19 na 40. Mu byo bafatiwe harimo kwiba abaje gusenga i Kibeho bakabatwara amasakoshi, za telefone, kwiba imyaka, n’ibindi nk’uko bisobanurwa n’Umukuru w’Umudugudu w’Agateko, Aloys Habyarimana.

Agira ati “Abo bantu bafashwe ku bwo guteza umutekano muke bakora ubujura, gukora urugomo, gutega abantu bakabakubita, bakabambura telefone n’ibindi baba bafite. Ku bagabo hakiyongeraho guhohotera abagore babo iyo batashye basinze.

Thérèse Nyiramana na we utuye i Kibeho ati “Ino aha haba abajura biba inka bakabuza abantu kuryama, babona n’iyo hene cyangwa n’uwo mwenda bagatwara, nako iyo bageze mu nzu ntacyo basiga. No gutega abantu mu muhanda nk’uku nguku nka saa mbili, saa moya ugiye nko guhaha bwakwiriyeho, bakubonana ako gatelefone bakagakwabuza…”

Nubwo abafashwe ari bakeya ugereranyije n’abakora ibyaha, abatuye i Kibeho bavuga ko bizeye agahenge.

Nyiramana ati “Agahenge karahari, gusa nyine baba bafite abandi bagira uko bavugana. Icyakora iyo babonye havuyemo umuntu bahita bagira ubwoba.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibeho, Aphrodice Nkurunziza, arasaba abakora ubujura kubireka, bagakura amaboko mu mifuka bagakora, kuko imirimo itabuze iwabo.

Agira ati “Turasaba abaturage bacu kureka imico mibi y’ubujura, ahubwo bitabire umurimo, bakoreshe amaboko yabo, bareke gushaka kurya ibyo bataruhiye.”

Yongeraho ko kuri ubu bafite ahantu hari gukorwa amaterasi hakeneye abakozi benshi, ku buryo bakwishimira kwakira benshi bashoboka kugira ngo imirimo irangire vuba, kuko kuri ubu bari gukoresha abagera ku 1900 gusa kandi bakeneye gutunganya hegitari zigera ku 100.

Yungamo ati “Dufite n’ubuhinzi bw’icyayi turimo turagitera, tukakibagara tukanasarura. Imirimo irahari. Uretse ko nta n’umuntu nabonye wakijijwe no kwiba. Nta mpamvu yo kwiroha mu bujura.”

Polisi y’u Rwanda irashimira abaturage bakomeje gutanga amakuru ku bahungabanya umutekano, ibasaba gukomeza ubwo bufatanye, ikaburira kandi abishora mu byaha ko polisi ikomeje ibikorwa byayo byo kubashakisha no kubafata.

Irabasaba kuva mu byaha ahubwo bagafatanya n’abandi mu gukumira no kurwanya ibyaha, batangira amakuru ku gihe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Mwiriwe icyo

Karisa j,vianent yanditse ku itariki ya: 22-11-2024  →  Musubize

Mwiriwe icyo

Karisa j,vianent yanditse ku itariki ya: 22-11-2024  →  Musubize

mubahisha mumaso kuberiki? mujyemubatwereka nibimukira nahandi tubamenye murakoze

jnt yanditse ku itariki ya: 22-11-2024  →  Musubize

Cool,Police mwakoze akazi keza gusa muzanadushakire munafate abaduhamagara kumatelephone bavuga ko bari ikibeho kubutaka butagatifu ku ko baradusengera ariko bikarangira btwibye amafaranga.

Mugabo Giaume yanditse ku itariki ya: 22-11-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka