Nyaruguru: Bagaye uwatanze inzu ye igatwikirwamo abana n’abagore 104 muri Jenoside

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru bwagaye uwatanze inzu ye igatwikirwamo abana n’abagore 104, ahitwa i Mbuye mu Murenge wa Ngoma, bagashya kugeza bose bapfuye.

Bibutse abana n'abagore 104 batwikiwe mu nzu
Bibutse abana n’abagore 104 batwikiwe mu nzu

Hari mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hazirikanwa by’umwihariko abagore n’abana bishwe muri Jenoside, igikorwa cyabaye ku wa 19 Gicurasi 2025.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Dr. Emmanuel Murwanashyaka, mu ijambo rye yagize ati "Turazirikana abana n’abagore bagera ku 104 biciwe hano urw’agashinyaguro, bagatwikirwa mu nzu ku manywa y’ihangu, abagome bidegembya, bahagarikiwe n’ubuyobozi bubi, bakora ibyo bishakiye, abandi babashungera."

Yunzemo ati "Turacyagaya cyane umuturage watanze inzu ye kugira ngo itwikirwemo abana n’abagore, yishimira indonke zo kuzungura no gutura mu nzu y’uwahigwaga, atubatse, kimwe n’abo bafatanyije kwica izi nzirakarengane. Bazicuze, kuko ibyo bakoze birenze imivugire n’ubwenge bwa muntu. Barengeje no kuba ibigwari."

Urwibutso rwa Mbuye
Urwibutso rwa Mbuye

Perezida wa IBUKA mu Murenge wa Ngoma, Vincent Rurangwa, avuga ko inzu abo Batutsi 104 batwikiwemo yari iy’ibyatsi y’uwitwaga Kaje, akaba yarayitanze, agatuzwa mu nzu y’Umututsi witwaga Bundoyi.

Abicanyi baramuguraniye kugira ngo babone aho batwikira byoroshye abo bagore n’abana bari baregeranyijwe.

Hon. Depite Jeanne d’Arc Debonheur wari witabiriye iki gikorwa cyo kwibuka, yagarutse ku bibazo abarokotse Jenoside b’i Ngoma bagifite, harimo agahinda bamwe muri bo baterwa no kuba batarashyinguye ababo, imibereho ikiri mibi kuri bamwe, abafite ubumuga batewe na Jenoside n’imanza z’imitungo zimwe na zimwe zitararangizwa. Asaba ko buri wese bireba yabyitaho kugira ngo ubuzima bw’abarokotse Jenoside burusheho kuba bwiza, Nk’uko Igihugu kibiharanira.

Hon. Depite Jeanne d'Arc Debonheur
Hon. Depite Jeanne d’Arc Debonheur
Meya Murwanashyaka yagaye uwatanze inzu ye igatwikirwamo abana n'abagore 104
Meya Murwanashyaka yagaye uwatanze inzu ye igatwikirwamo abana n’abagore 104
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka