Nyaruguru: Abahinzi b’icyayi bakuriweho kwishyura mu madolari inguzanyo zo kugihinga

Abahinzi b’icyayi bo mu Karere ka Nyaruguru bifashisha inguzanyo za SCON mu kugihinga, barishimira kuba barakuriweho kwishyura izo nguzanyo hafatiwe ku gaciro kazo mu madolari.

Mu mwaka wa 2017 nibwo umufatanyabikorwa SCON yatangiye gukorana n’abahinzi b’icyayi bo mu Mirenge ya Kibeho, Munini, Cyahinda, Ruramba, Busanze na Mata hagamijwe kubageza ku gutera icyayi ku buso bwa Hegitari ibihumbi bitandatu, mu gihe cy’imyaka 15, hanyuma bakajya bishyura bahereye ku musaruro babonye.

Abahinzi bishimiye gufata izo nguzanyo kuko icyayi bahinze cyagiye kibafasha kubona amafaranga batari barigeze babasha kubona, ariko baje kwisanga umwenda wabo utagabanuka kuko wabarwaga mu madolari nyamara agaciro kayo kadahwema kuzamuka ugereranyije n’amanyarwanda.

Ibi byatumye batangira kwicuza kuko babonaga bazakorera kwishyura ubuziraherezo, nk’uko bamwe babyivugira.

Uwitwa Domitillia Mukamisha utuye mu Mudugudu wa Nkomero mu Kagari ka Nyange, Umurenge wa Kibeho, agira ati "Twisanze nk’uwafashe inguzanyo y’ibihumbi 100 agomba kuzishyura nk’ibihumbi 150. Kwishyura 150 kandi naragurijwe 100, ubwo se urumva ntaba narahombye?"

Vianney Singayirimana na we wo mu Nkomero ati "Nahinze hafi hegitari mu byiciro birindwi. Nari nsigaye numva nabireka kuko nabonaga icyayi gisaba ingufu nyinshi, kigashaka abakozi, nareba ibyo ninjiyemo ntabanje kubyiga neza ngatangira kwicuza, kuko abantu batubwiraga ko tuzishyura n’umwuzukuruza akishyura, bikaducanga."

Kuri ubu ariko abo bahinzi ngo bumva batuje kuko babwiwe ko noneho bazajya bishyuzwa amafaranga bahawe, habariwe mu manyarwanda.

Singayirimana ati "Ubu noneho numva ideni twafashe tuzabasha kuryishyura, ntibinatubuze gutera imbere."

Vincent Hategekimana uyobora SCON avuga ko inama bagize mu kwezi kwa Mata 2024 ari yo yafashe umwanzuro wo gukuraho ko abahawe inguzanyo bazishyura mu gaciro kayo mu madolari.

Agira ati "Twasanze idolari rigenda rizamuka cyane, tukabona umuhinzi avunika. Ni yo mpamvu inama y’ubutegetsi ya SCON yanzuye ko guhera ku itariki ya 01 Mata 2024, aho amafaranga yari ageze ahagarara aho, inguzanyo igakomeza kwishyura mu manyarwanda, iby’amadolari bigahagarara."

Iki cyemezo bagifashe bamaze kubona ko abitabira guhinga icyayi bashyashya bagenda bagabanuka, ntibagere ku ntego yo gufasha abahinzi kugihinga kuri hegitari 500 bari bihaye buri mwaka

Ati "Impamvu ni uko nk’uwo twagurije nk’ibihumbi 900 muri 2017, kubera agaciro k’idolari kagiye kazamuka ubu yari kuzasabwa kwishyura nka miliyoni imwe n’ibihumbi 300. Urumva ko haba harimo ikinyuranyo gishingiye cyane ku ivunjisha."

Akomeza agira ati "Abo twahaye amafaranga mbere, aho yari ageze tariki ya 1 Mata 2024 azakomeza abe ayongayo mu gaciro k’amanyarwanda, abo turi gukomezanya ubu ni ukubaguriza mu manyarwanda akaba ari yo bazishyura."

Asoza agira ati "Byatumye tutabasha kongera ubuso buhingwaho icyayi uko twabyifuzaga. Wabonaga abantu byarabateye impungenge. Mu myaka ibiri ishize twagejeje ku buso bushyashya buhinzeho icyayi bwa hegitari 420. Intego ya 500 ntitwayigezeho."

Yongeraho ko bafite icyizere cy’uko ubutaha noneho abahinzi baziyandikisha ari benshi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

byashyizweho na nde se ubwo. ibyo ntibikurikije amategeko. uburyi bwo kwishyurana bukorwa mu mafaranga akoreshwa mu gihugu. murakoze ni byiza ko bikosowe.

ka yanditse ku itariki ya: 18-11-2024  →  Musubize

ahubwo se ko kwishyurana bikorwa mu mafaranga y’u rwanda, ntibyahuzwa rero n’ivunjisha ritareba uwishyura cg uwishyurwa.ni nayi mpamvu nyine hajyaho inyungu. murakoze

ka yanditse ku itariki ya: 18-11-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka