Polisi ikorera mu Karere ka Nyanza, tariki 20 Ugushyingo 2021 yafashe uwitwa Hakizimana Jean Pierre w’imyaka 24 ucyekwaho kwiba Ruyenzi Jean Bosco w’imyaka 28 wari umukoresha we wo mu Mujyi wa Kigali. Yamwibye amadolari ya Amerika 800(800$). Hakizimana yafatiwe mu Murenge wa Mukingo, Akagari ka Mpanga, Umudugudu wa Kinyinya.
Nyuma y’uko ikibumbano cy’inka y’Inyambo cyari cyubatswe ku bwinjiro bw’Akarere ka Nyanza uturutse i Huye cyagawe kudasa n’inka, ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza bwagikuyeho.
Ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 11 Kanama 2021, abapolisi bakorera mu Karere ka Nyanza bagiye gufata abantu 21 bari mu kabari k’uwitwa Ngiruwonsanga Cyprien banywa inzoga mu masaha y’ijoro, bababonye barikingirana ariko biba iby’ubusa kuko abo bapolisi bahakoreye uburinzi kugeza mu gitondo barabafata.
Ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 28 Nyakanga 2021, Polisi ikorera mu Karere ka Nyanza yafashe abantu biganjemo urubyiruko 73, barimo n’abanyeshuri biga muri kaminuza ya UNILAK ishami rya Nyanza, barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.
Ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki ya 27 Nyakanga 2021, abapolisi bakorera mu Karere ka Nyanza bafashe abasore n’inkumi 9 biga mu ishuri ry’amategeko riherereye mu Karere ka Nyanza (ILPD), bafashwe barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19 kuko bari bakoresheje ibirori banywa inzoga ndetse barimo gusakuriza abaturanyi.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyanza ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano n’abayobozi mu nzego z’ibanze, bafashe abantu 41 barenze ku mabwiriza yo kurwanya ikwirakwira rya Covid-19, muri bo harimo 19 bafatiwe mu ishyamba barahahinduye akabari, bakaba bafashwe ku ya 07 na tariki ya 08 Nyakanga 2021.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, avuga ko ku mihigo 95 basinye, iyo batabashije kwesa uko babyifuzaga mu mwaka w’ingengo y’imari uri kurangira wa 2020-2021 ari mikeya cyane.
Abayobozi b’ingo mbonezamikurire hamwe n’ababyeyi mu Karere ka Nyanza bavuga ko ayo marerero y’abana bato arimo gutuma ababyeyi badasiga abana bandagaye cyangwa bangizwa n’abakozi bo mu rugo, kuko akenshi bataba bazi uko bita ku bana.
Abo mu muryango wa Didi Dieudonné, umuhungu wa Disi Didace, wari utuye mu Karere ka Nyanza, mu mpera z’icyumweru gishize, bashyinguye mu cyubahiro imibiri y’abana babiri bo muri uwo muryango, bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Disi Dieudonné, umwe mu bana ba Disi Didace, yamenyesheje Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, ikibazo cy’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyagisozi mu Karere ka Nyanza, Habineza Jean Baptiste, uvugwaho gutanga amakuru y’ibinyoma ku bana ba Disi Didace bishwe muri Jenoside yakorewe (…)
Polisi n’ubuyobozi mu nzego z’ibanze mu Karere ka Nyanza, ku cyumweru gishize baguye gitumo abantu barenga 30 barimo gusengera ahantu hatemewe, kandi nta n’umwe wari wubahirije amabwiriza yo kwirinda Covid-19, cyane ko nta n’umwe wari wambaye agapfukamunwa.
Abapolisi bakorera mu Karere ka Nyanza mu Murenge wa Busasamana ku itariki ya 26 Gashyantare 2021 ahagana saa munani z’amanywa bafashe uwitwa Ukwigize Daniel w’imyaka 44 na Ndayiragije Milliam w’imyaka 28 y’amavuko. Bafatanwe magendu y’ibitenge 465, ikarito irimo litiro 5 za divayi n’ibizingo 25 by’insinga z’amashanyarazi. (…)
Nyuma y’uko mu kwezi k’Ukwakira 2019 inzu yahoze ari icumbi ry’Umwamikazi Rosalie Gicanda yeguriwe Ikigo cy’Ingoro z’Igihugu z’Umurage w’u Rwanda, kugeza ubu ntiharaboneka ingengo y’imari yo kuhavugurura kugira ngo hazajye hasurwa nk’izindi Ngoro z’Umurage w’u Rwanda.
Mu Karere ka Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo harimo kubakwa uruganda ruzakora insinga z’amashanyarazi, rukazuzura rutwaye asaga miliyari eshanu z’amafaranga y’u Rwanda.
Abana bo mu Mudugudu wa Nyamagana A na Nyamagana B, ho mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza, bubakiwe imyicundo.
Ubuyobozi bw’ishuri G.S HVP Gatagara buvuga ko hari abana bafite ubumuga ryigisha basubiye inyuma mu myigire, mu mibereho no mu kwishima mu gihe cy’amezi asaga arindwi bamaze iwabo kubera Coronavirus.
Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Nyanza, SP Evode Nkurunziza, aburira abasambanya abana ko no gutekereza umwana mutoya ari ukwikururira urupfu.
Urukiko Rukuru rwa Nyanza, ku wa Kabiri tariki ya 17 Ugushyingo 2020, rwemeje kwanga ubujurire bwa Musabyuwera Madeleine n’umuhungu we Cassien Kayihura, bahamijwe icyaha cya Jenoside bagakatirwa igihano cyo gufungwa burundu.
Komite nyobozi y’Umudugudu wa Karehe mu Murenge wa Rwabicuma mu Karere ka Nyanza, yahawe smartphone nk’igihembo cy’uko umudugudu bayobora wabimburiye indi mu kwitabira mituweli 100%.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza avuga ko Nyanza yavuye ku mwanya wa 30 ikaza kuwa 5 mu kwesa imihigo, kandi ko ibyagezweho babikesha ubufatanye, dore ko nta visi meya w’imibereho myiza bari bafite guhera mu ntangiriro za Gashyantare 2020.
Abaturage bo mu Karere ka Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo bategerezanyije amatsiko umuhanda wa kaburimbo ugiye kubakwa mu Karere kabo, ngo bakaba biteguye kuwubyaza umusaruro kuko ubuhahirane buziyongera.
Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc, arakangurira abaturage gufata neza amashyamba yabo ari na yo agize igice kinini cy’amashyamba yose ari mu gihugu, kuko ubushakashatsi bwerekanye ko afashwe nabi.
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyanza, bavuga ko batajya barya imbuto kuko byabagoraga kubona ingemwe z’ibiti by’imbuto ziribwa ngo batere, none icyo kibazo ngo kikaba kigiye gukemuka kuko hari umushinga ugiye kubaha ingemwe.
Leta y’u Rwanda ibicishije mu Kigo cy’Igihugu cyita ku bidukikije (REMA), igiye gutangiza umushinga wo gutera amashyamba no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima mu gice cy’Amayaga, uzatwara agera kuri miliyari 31 na Miliyoni 900 z’Amafaranga y’u Rwanda.
Urukiko Rukuru rw’i Nyanza ku wa Kabiri tariki ya 20 Ukwakira 2020 ntirwaburanishije urubanza rw’ubujurire rwa Musabyuwera Madeleine n’umuhungu we Kayihura Cassien, bari barakatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Huye igifungo cya burundu, nyuma yo guhamwa n’icyaha cya muri Jenoside.
Ubuyobozi bwAakarere ka Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo, buvuga ko burimo kureba icyakorwa ngo abaturage bahinga mu ishyamba kimeza rya Kibirizi barikurwemo, risubiranywe mu rwego rwo kurengera ibidukikije.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatantaje ko rwafashe Ndayishimiye Samuel, Ntaganda Jean na Gisubizo Emmanuel, bakurikiranyweho icyaha cyo kwica Karwera Peruth, ubwicanyi bakoze tariki ya 16/10/2020 bamuziza ko ngo yaroze umugore w’umwe muri bo.
Impuguke mu by’ubworozi bw’amatungo zivuga ko mu bituma inka zorowe zimererwa neza, harimo kuba zitagenerwa amazi cyangwa ngo ziyahatirwe nk’uko aborozi benshi babigenza, ahubwo ko ibyiza ari uko inka zegerezwa amazi, aho ziyashakiye zigasomaho.
Abagize umuryango wa Disi Didace wari utuye mu Murenge wa Ntazo mu Karere ka Nyanza, baravuga ko bahangayikishijwe no kuba imibiri y’abana babiri bo muri uwo muryango bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, imaze imyaka ibiri idashyingurwa mu cyubahiro.
Umushinga wa Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi uteza imbere ubworozi bw’inka zitanga umukamo (RDDP), ku wa 6 Ukwakira 2020 watangije igihembwe cyo guhinga ubwatsi bw’amatungo.