Nyanza: Abantu babiri bafatanywe ibicuruzwa bya magendu

Abapolisi bakorera mu Karere ka Nyanza mu Murenge wa Busasamana ku itariki ya 26 Gashyantare 2021 ahagana saa munani z’amanywa bafashe uwitwa Ukwigize Daniel w’imyaka 44 na Ndayiragije Milliam w’imyaka 28 y’amavuko. Bafatanwe magendu y’ibitenge 465, ikarito irimo litiro 5 za divayi n’ibizingo 25 by’insinga z’amashanyarazi. Bari babitwaye mu modoka ifite Pulake 9792AB22 yo mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ari na ho bari bakuye ibyo bicuruzwa ahitwa i Bukavu.

Ukwigize Daniel na Ndayiragije Milliam bafatanywe magendu bari bakuye mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (Ifoto: Polisi y'u Rwanda)
Ukwigize Daniel na Ndayiragije Milliam bafatanywe magendu bari bakuye mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (Ifoto: Polisi y’u Rwanda)

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire yavuze ko bariya bantu bafashwe ubwo abapolisi bari mu kazi, bahagaritse imodoka bayisatse bayisangamo biriya bicuruzwa.

SP Kanamugire yagize ati” Bariya bantu ubundi ni abo mu Karere ka Rusizi ariko ibicuruzwa bari babikuye i Bukavu muri Congo. Baraje bageze mu Karere ka Nyanza mu Murenge wa Busasamana abapolisi barabahagarika barabasaka basanga mu modoka bafitemo ibitenge 465 bidasoreye, litiro 5 za divayi n’ibizingo 25 by’insinga z’amashanyarazi byose batabitangiye imisoro.”

Magendu yari igizwe n'ibitenge 465, ibizingo 25 by'insinga z'amashanyarazi na litiro 5 za Divayi
Magendu yari igizwe n’ibitenge 465, ibizingo 25 by’insinga z’amashanyarazi na litiro 5 za Divayi

SP Kanamugire yavuze ko ibyo bicuruzwa byari ibya Ndayiragije Miliam, Ndayiragije avuga ko yari agiye kubiranguza mu bacuruzi bo mu Karere ka Ngororero naho Ukwigize Daniel we yari yamuhaye akazi ko kumutwara.

Yagize ati “Abapolisi bamaze kubona ukuntu bimwe muri biriya bicuruzwa bari babihishe munsi y’intebe bagize amacyenga ko ari magendu, Ndayiragije bamusabye imisoro y’ibyo bicuruzwa yerekana inyemezabwishyu y’ibitenge 462 naho ibindi bitenge 465 ntabwo yari yabisoreye. Ibizingo 25 by’insinga ndetse na divayi nabyo ntabwo byari byasorewe.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yakanguriye abantu kwirinda ubucuruzi bwa magendu kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko ariko abibutsa ko abakora ibyo baba basubiza inyuma Igihugu.

Ati “ Ni kenshi abaturarwanda cyane cyane abacuruzi basobanurirwa ko imisoro ariyo yubaka Igihugu bityo bagakangurirwa gusorera ibicuruzwa byabo kandi bagasorera ku gihe kandi bakirinda magendu. Niyo mpamvu Polisi y’u Rwanda itazahwema kugenzura no kurwanya ubucuruzi bwa magendu ariko tunakangurira abaturage kujya baduha amakuru y’aho babonye ibicuruzwa bya magendu.”

Imodoka n’ibicuruzwa byahise bijyanwa ku biro by’ ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ubucuruzi bwa magendu riherereye mu Karere ka Muhanga mu Murenge wa Nyamabuye.

Itegeko ry’umuryango w’ibihugu byo mu Karere k’Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda ingingo yaryo ya 199 rivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara.

Imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu nayo itezwa cyamunara ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana n’ibihumbi bitanu by’amadorali y’Amerika (US$5000).

Ni inkuru dukesha Polisi y’u Rwanda

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ruswa n’icika mu nzego zishinzwe kuyirwanya n’ahandi izacika,
Mukurikirane ibikorerwa muri Ghetto zo mu Karere ka Kirehe ahacumbitse abashinzwe Umutekano wo mu muhanda.

MANIRAHO FREDERIC yanditse ku itariki ya: 1-03-2021  →  Musubize

Ese ko numva ibi bihano Biba bikomeye kuki ibibyaha bidashira kweri? Ok ntakundi kuko Ningombwa guhanirwa amakosa. Polis nikomerezaho wenda ibyaha tuzajya tubyikanga polise akazi kezaaaa!!!!!!

nizeyimana claude yanditse ku itariki ya: 1-03-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka