Coronavirus yabasubije inyuma mu myigire, mu mibereho no mu kwishima

Ubuyobozi bw’ishuri G.S HVP Gatagara buvuga ko hari abana bafite ubumuga ryigisha basubiye inyuma mu myigire, mu mibereho no mu kwishima mu gihe cy’amezi asaga arindwi bamaze iwabo kubera Coronavirus.

Jean Baptiste Gatari, umuyobozi wa G.S HVP Gatagara ishami rya Nyanza, avuga ko mu bana bafite ubumuga bafite biga banaba mu kigo, hari abagarutse barasubiye inyuma mu myigire, ahanini kubera ko ngo baturuka mu miryango ikennye, ku buryo batabashije gukurikira amasomo kuri radiyo cyangwa kuri televiziyo.

Ibyo avuga bishimangirwa na Eline Mugiraneza wiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye, ugira ati “Iwacu nta radiyo tugira, ariko n’aho nabyumvaga bavugaga bihuta cyane ntibyumvikane neza. Abana b’abakire babashije gukurikirana amasomo bo hari igihe batwigisha, ukabona barabizi kuturusha”.

Samuel Sekabandi wiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye, we ngo aho yagarukiye ku ishuri abona yarasubiye inyuma cyane, ku buryo asigaye aterwa ipfunwe no kuba abandi banyeshuri basigaye basubiza bakanabona amanota meza kumurusha, nyamara mbere yarabarushaga bose.

Agira ati “Mbere ya Coronavirus narabarushaga, ariko ubu ndi inyuma cyane. Ariko ubu ndimo ndakora cyane kugira ngo ikizamini cya Leta nzagitsinde”.

Gatari anavuga ko uretse gusubira inyuma mu myigire, hari n’abasubiye inyuma mu kwishima kubera kuba mu buzima badahabwa agaciro nk’iyo bari ku ishuri. Ati “Hari abana bageze ku kigero cyo kwiyahura. Ubu twamaze kumenya babiri. Babiterwaga no kwiheba, bakumva atari abantu, bitewe n’uko bafatwa mu miryango yabo”.

Sylvie Irakoze wiga mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza, yamugaye amaboko ku buryo yandikisha amano. Ni umwe mu bavuga ko bari bararambiwe kuba mu rugo kubera uko mu rugo babafata.

Agira ati “Njyewe mu rugo baba bambwira ko ari bo bagushije ishyano kuko mu murenge w’iwacu ari njyewe wamugaye cyane. Baba bambwira ko no kwiga nandikisha amano nta mumaro bifite, no gusaba ibikoresho uba ubona bigoye cyane. Rimwe na rimwe bambwira ko n’abazima babibuze”.

Anavuga ko aya magambo abwirwa amubabaza cyane, rimwe na rimwe bigatuma acika intege. Icyakora ngo kuba ku ishuri bamwitaho bimugarurira icyizere.

Ati “Kubera agaciro hano bampa bakanyumvisha ko meze nk’abandi, bituma ntasubira inyuma. Diregiteri amba hafi, naba ndi mu rugo akampamagara, akabinkuramo nkaza nkiga”.

Mu zindi ngorane abana biga muri G.S HVP Gatagara bahuye na zo kubera Coronavirus, harimo no kuba hari abana bari basanzwe biga banagororwa ingingo bari basigaye bagenda, ubu bongeye kugendera mu tugare kubera kumara igihe batagororwa.

Gatari ati “Mu bo tumaze kwakira harimo abana bagera kuri batatu ubona rwose basubiye inyuma. Ni izindi mbogamizi, kuko mu magare twari dufite yafashaga ubu turasabwa gushaka andi”.

Ubu ngo bari ku rugamba rwo gushakisha uko babona andi magare abo bana bagomba kwifashisha mu gihe batarongera kugororoka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka