Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Françis Kaboneka arasaba urubyiruko kutumvira ababyeyi barwigisha amacakubiri n’ivangura iryo ari ryo ryose, bagaharanira kubaka u Rwanda ari bamwe.
Minisitiri w’ubutabera n’uburenganzira bwa muntu muri Mali Mamadou Ismael Konate avuga ko imikorere y’inkiko Gacaca ari umuco mwiza azajyana iwabo.
Imyiteguro yo gutabariza Umwami Kigeli V Ndahindurwa ikomereje aho atabarizwa mu mudugudu wa Mwima, akagari ka Rwesero, umurenge wa Busasamana muri Nyanza.
Abakozi umunani b’Akarere ka Nyanza bafunze bakekwaho ibyaha bitandukanye birimo kunyereza amafaranga yagenewe abaturage muri VUP.
Abanyamuryango ba RPF Inkotanyi mu Ntara y’Amajyepfo, batoye Guverineri Mureshyankwano Marie Rose nk’ umuyobozi mushya w’uyu muryango muri iyi Ntara.
Abaturage bo mu Kagari ka Cyotamakara mu Murenge wa Ntyazo ho muri Nyanza bahangayikishijwe n’imbwa z’umuturanyi wabo zibarya zikanabarira amatungo.
Guverineri mushya w’Intara y’Amajyepfo, Mureshyankwano Marie Rose arizeza abatuye iyo ntara ko azakorana umurava bagakomeza gutera imbere.
Mu karere ka Nyanza abantu batanu baturikanwe n’igisasu cyo mu bwoko bwa gerenade, bane bari abana, umwe ahita yitaba Imana, abandi barakomereka.
Abantu bo mu idini rizwi nk’ “Abakusi” bari bariyemeje gusenga biyicisha inzara, umwe muri bo yapfuye, abandi babiri bazanwa mu bitaro bya Nyanza bamerewe nabi.
Mu Karere ka Nyanza hatashywe ikiraro gihuza Umurenge wa Nyagisozi n’uwa Cyabakamyi, kikazoroshya ubuhahirane hagati y’abayituye.
Abanyamategeko baturutse mu bigo bitandukanye bya leta bemeje ko gukemura ibibazo hatitabajwe inkiko bifasha inzego zitandukanye kwikemurira ibibazo.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza burashimangira ko gahunda yashyizweho n’abafatanyabikorwa igamije gusura ibikorwa bya buri mufatanyabikorwa izatuma iterambere ry’abaturage rirushaho kuzamuka.
Uwitwa Mubera Oswald wari utuye mu Murenge wa Mukingo mu Karere ka Nyanza, yakubitiwe mu murima w’amashu yakekwagaho kwibamo bimuviramo urupfu.
Mu Murenge wa Nyagisozi muri Nyanza mu byumweru bitatu bibwe inka eshanu, ariko ku bufatanye bw’ubuyobozi n’abaturage zirafatwa zisubizwa ba nyira zo.
Umugabo wari umaze iminsi atorotse ibitaro by’abarwayi bo mu mutwe yatwitse ishyamba rya Leta mu Murenge wa Rwabicuma muri Nyanza.
Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne yagereranyije Umuganura no kwicisha bugufi kw’abayobozi mu gihe yifatanyaga n’Abanyarwanda mu kuwizihiriza mu Karere ka Nyanza.
Minisitiri w’ Umuco na Siporo, Uwacu Julienne, avuga ko Iserukiramuco Nyafurika ry’ imbyino, rimaze iminsi ine ribera mu Rwanda, ryagaragaje ko Abanyafurika ari bamwe.
Mu gusoza Iserukiramuco Nyafurika ry’imbyino ku rwego rw’igihugu i Nyanza, Umunyekongo wagaragaye yitobora umunwa umunwa noneho yitoboye inda na bwo ntiyava amaraso.
Mu Iserukiramuco Nyafurika ry’imbyino riri kubera mu Rwanda guhera tariki ya 1 Kanama 2016, umwe mu Banyekongo baryitabiriye arimo kwitobora umunwa abyina bigatangaza benshi.
Akarere ka Nyanza kakajije isuku mu kwitegura isozwa ry’Iserukiramuco Nyafurika (FESPAD 2016) rizasorezwa i Nyanza ku rwego rw’igihugu.
Mu Ntara y’Amajyepfo hasozwa icyumweru cyahariwe ubukangurambaga mu kwandikisha ibyangombwa bya burundu by’ubutaka, abagifite ibyangombwa by’agateganyo byabwo bigereranywa n’”ibiryabarezi”.
Imiryango yahoze ikennye cyane mu Karere ka Nyanza, ariko ikaba yarorojwe binyuze muri “Girinka”, iremeza ko iyi gahunda yabakijije ubworo bakaba abatunzi.
Bamwe mu batuye muri Nyanza bavuga ko kuba muri ako karere hafatwa nk’igicumbi cy’umuco nyarwanda bituma bakunda ibintu byose biwitirirwa
Nyiramayira Clémentine utuye mu Karere ka Nyanza arasaba Perezida wa Repubulika kumurenganura, nyuma y’uko ukekwaho kwica umwana we yarekuwe.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza bwahagarikishije imirimo yose ya Tombora bise “Ikiryabarezi”.
Ibiro by’Akagari ka Rwesero mu Murenge wa Busasamana muri Nyanza byibwe mudasobwa n’abantu bataramenyekana.
Macumbi Abel, wari umunyeshuri muri UNILAK -Nyanza yasanzwe mu nzu yari acumbitsemo hafi y’ishuri yapfuye urw’amarabira.
Ikigo cy’ubushakashatsi n’ubusesenguzi bwa politiki mu Rwanda (IPAR) kiravuga ko imihigo y’uturere itandukanye no kuba umuntu yakwiha ikizamini akanikosora ahubwo ko ivuga ibikorwa bifatika.
Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Mukingo muri Nyanza bavuga ko bibasiwe n’ubujura ku buryo hari n’abibwa inkono ku ziko.