Musanze: Ubucucike mu mashuri n’ingendo ndende ku bana bigiye kuba amateka

Abarezi n’abaturiye ibigo birimo n’ibyongereweho ibyumba by’amashuri bishya bimaze igihe gito byuzuye mu karere ka musanze, baratangaza ko abana babo batangiye guca ukubiri no gukora urugendo rurerure bajya cyangwa bava kwiga, bigabanya n’ubucucike bw’abanyeshuri mu bigo bitandukanye.

Ibyumba by'amashuri bishya bigiye gukemura burundu ikibazo cy'ubucucike n'ingendo ndende ku bana
Ibyumba by’amashuri bishya bigiye gukemura burundu ikibazo cy’ubucucike n’ingendo ndende ku bana

Ikigo cy’amashuri abanza cyitwa Kamwumba kiri mu Murenge wa Nyange mu Karere ka Musanze, ni kimwe mu bigo bishya biheruka kubakwa. Gifite ibyumba by’amashuri 20 n’ubwiherero 26 bishya. Ababyeyi bagituriye, bavuga ko abana babo batigaga uko bikwiye kubera urugendo rurerure bakoraga bajya kwiga kure kuko nta shuri ryari ribegereye.

Uwitwa Nyirasafari Gaudence, ufite abana babiri batangiye kwiga muri iki kigo gishya yagize ati: “Umwana umwe yigaga ku ishuri ribanza ry’i Kagano. Ni ahantu kure nko mu birometero bine cyangwa bitanu. Kugerayo byamusabaga kuzinduka kare agakora urugendo rw’amasaha abiri. Kenshi yageragayo yakerewe, ubundi agasiba, mbere imyigire ye yasaga n’icumbagira bitewe n’ishuri ryari kure ye”.

Yongeyeho ati: “Undi mwana wari ugeze igihe cyo gutangira ishuri we yari amaze imyaka ibiri atarajya kwiga kuko natekerezaga ukuntu mukuru we yigaga bimugoye, ngatekereza ko atazabishobora, mpitamo kuba murekeye mu rugo. None ikigo gishya cyatwegereye, ubu abana bombi bariga byoroshye kuko bagera mu kigo bakoze urugendo rutarenga iminota itanu”.

Ibyo byishimo uwo mubyeyi abisangiye n’umurezi witwa Habimana Faustin, watangiye kwigisha kuri iki kigo gishya nyuma y’uko yari amaze imyaka 20 akora urugendo rw’amasaha abiri ku munsi ajya kwigisha ku kigo cy’amashuri yakoragaho cy’i Kagano.

Yagize ati: “Gukora urugendo rwa buri gitondo tujya ku ishuri na nimugoroba dutashye byari ingorabahizi, cyane cyane nko mu gihe cy’imvura kunyura inzira za bugufi mu bisambu, no kwambuka ibiraro bimwe bitanakoze neza. Hari aho twajyaga tugera bikadusaba kubanza kwambutsa abana ngo batarengerwa n’amazi bigatuma tugera iyo tujya twacyerewe”.

Ati “None ubu tubonye ikigo cy’amashuri kiri hafi y’aho utuye, urugendo ruragabanuka, igihe cyo gutegura amasomo no gukosora imikoro y’abana kizaba gihagije bityo n’imvune zose mwarimu yagiraga zigabanuke”.

Ibigo by’amashuri bishya, ibyuzuye n’ibikiri kubakwa byitezweho kugabanya ubucucike bwajyaga bugaragara ku bindi bigo. Urugero nk’aha ku kigo cy’amashuri cya Kamwumba kuva ku wa mbere tariki 8 Gashyantare 2021 cyatangiranye abana basaga 1100 barimo 580 baturutse ku Rwunge rw’amashuri ya Kagano n’abasaga 617 baturutse ku Rwunge rw’amashuri ya Nyange.

Ubucucike mu mashuri bugiye kuba amateka
Ubucucike mu mashuri bugiye kuba amateka

Umuyobozi ushinzwe Uburezi mu Murenge wa Nyange yagize ati “Aya mashuri mashya ni igisubizo ku kibazo cy’ubucucike. Abataye ishuri n’abakoraga urugendo rurenga ibirometero bitanu bajya kuri ayo mashuri yandi biraba amateka. Ni igisubizo ku baturage benshi bo mu Murenge wa Nyange bari bamaze imyaka, kuva muri 2011 bifuza kubona amashuri y’abana babo hafi”.

Bwanakweli Ildephonse uyobora ikigo cy’amashuri abanza cya Bukane kiri mu Murenge wa Musanze, cyongereweho ibyumba 12 bishya bisanga ibindi 12.

Yagize ati: “Ibyo byumba 12 byari bisanzweho byakiraga abana basaga 1000. Bakiga bacucitse biteye ubwoba kuko intebe imwe yicaragaho abana batatu cyangwa bane. Ibi byumba bishya bindi bikemuye icyo kibazo, ubu abana bicara ari babiri ku ntebe, kandi batwongereye n’abarimu barahagije. Turashimira Leta yatekereje iyi gahunda mu gushyigikira ireme ry’uburezi”.

Muri uyu mwaka w’ingengo y’imari, mu Karere ka Musanze, mu byumba by’amshuri 657 byari bikenewe, hamaze kubakwa ibigera kuri 619, ibyinshi byatangiye kwigirwamo ibindi imirimo yo kubyubaka iri ku musozo.

Kamanzi Axelle, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije Ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, avuga ko ibitarubakwa byatindijwe no kubanza gushakisha ubutaka, buza kuboneka ku buryo hari icyizere ko mu gihe cya vuba, imirimo yo kubyubaka izatangira.

Ibi ni bimwe mu byumba bishya 20 byo mu kigo cy'Amashuri abanza cya Kamwumba
Ibi ni bimwe mu byumba bishya 20 byo mu kigo cy’Amashuri abanza cya Kamwumba

Uwo muyobozi asaba abaturage kutavutsa abana amahirwe Leta yabashyiriyeho yo kwiga kuko ibikenerwa byose bihari.

Ati “Byaba biteye agahinda kumva ibikorwa remezo nk’ibi byegera abaturage bacu ntibabibyaze umusaruro. Ubu noneho nta rundi rwitwazo rugihari yaba ku kibazo cy’ingendo abana bakoraga cyangwa ubucucike bwabo mu mashuri”.

Ati “Turabasaba kutagira umwana n’umwe bavutsa ayo mahirwe yo kwiga niba agejeje igihe, kuko aho ayo mashuri ari hose n’ibyangombwa nkenerwa by’ibanze mu gutuma imyigishirize igendaa neza bihari”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka