Musanze: Ibigo by’amashuri byahawe ibikoresho by’isuku hagamijwe kurinda abana Covid-19

Ibigo by’Amashuri byo mu Karere ka Musanze kuva kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Gashyantare 2021, byatangiye gushyikirizwa ibikoresho by’ibanze by’isuku ku bufatanye n’Umuryango Croix Rouge y’u Rwanda, kugira ngo bifashe mu kwirinda ikwirakwizwa rya Covid-19.

Ibikoresho by'isuku bihawe ibigo by'amashuri byari bibikeneye kuko hari ibyari bikigowe no kubibona kubera amikoro macye
Ibikoresho by’isuku bihawe ibigo by’amashuri byari bibikeneye kuko hari ibyari bikigowe no kubibona kubera amikoro macye

Ni ibikoresho bigizwe na kandagira ukarabe, amajerekani y’amasabuni asukika (Savon Liquide), imiti ikoreshwa mu gusukura amazi n’ibindi bikoresho bifasha mu kunoza isuku byahawe ibigo by’amashuri bifite umubare munini w’abanyeshuri, byaba ibivutse vuba, ibitariyubaka mu buryo bw’ubushobozi n’ibyongereweho ibindi byumba by’amashuri.

Abayobozi b’ibyo bigo babwiye Kigali Today ko ibikoresho bahawe ari inyunganizi ikomeye, izabafasha kwitwararika no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Soeur Uwimana Hilariya uyobora Ecole St Marc Ruhengeri yashimye cyane inyunganizi bagenewe kuko yari ikenewe.

Ati: “Gushishikariza abana bato kwirinda icyorezo Covid-19 no kubahiriza amabwiriza yose yo kucyirinda bisaba guhozaho, atari mu magambo gusa ahubwo no gushyira mu ngiro ibyo tubabwira. Twishimiye ko habonetse indi nyunganizi y’ibikoresho by’isuku byiyongera kuri bicye twari dusanganwe. Bizatworohereza kwita ku isuku y’abanyeshuri yaba mu gukaraba intoki no gusukura ibikoresho bifashisha mu gihe bafatira amafunguro ku ishuri”.

Soeur Uwimana Hilariya ashyikirizwa bimwe mu bikoresho
Soeur Uwimana Hilariya ashyikirizwa bimwe mu bikoresho

Mugabekazi Jeannine uyobora Ishuri ry’incuke rya ECD Center Muko yahamije ko bizabongerera isuku.

Ati “Muri iki gihe cyo kwirinda ko abana bandurira mu kigo, bisaba ko tuba maso cyane. Ku kigo nyobora n’ubwo twubatse ubukarabiro ntabwo bwari buhagije. Kuba tubonye ibikoresho by’isuku birimo na za kandagira ukarabe, ntabwo nshidikanya ko bizatwunganira mu kunoza isuku y’abana bacu, no kubarinda ibyago bwo kwandura Covid-19”.

Umuhuzabikorwa w’Umuryango Croix Rouge y’u Rwanda mu turere twa Musanze na Burera, Mukabarisa Félicité, avuga ko hari ibigo bikigowe no kubona amikoro atuma byubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 ijana ku ijana.

Yagize ati: “Hari ibigo usanga bifite umubare munini w’abanyeshuri. Ni ukuvuga ko n’ibikoresho nkenerwa mu kurwanya ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Covid-19 muri ibyo bigo biba bigomba kuba bihagije. Ikindi nko ku bigo bivutse vuba, usanga hari ibitaragera ku rwego rwo kwiyubaka ngo bigire ibyangombwa byose nkenerwa nk’ubukarabiro buhagije n’ibindi”.

Ati “Ni yo mpamvu nka Croix Rouge twifuje kugira umusanzu dutanga ngo twunganire ibigo by’amashuri, cyane cyane ibikibangamiwe no kutabona amikoro yuzuye atuma bibona uko bihangana n’icyo cyorezo”.

Ibigo byashyikirijwe ibikoresho bigizwe na kandagira ukarabe, isabuni zisukika, imiti isukura amazi n'ibindi bitandukanye kugira ngo bikumire gukwirakwiza Covid-19 mu
Ibigo byashyikirijwe ibikoresho bigizwe na kandagira ukarabe, isabuni zisukika, imiti isukura amazi n’ibindi bitandukanye kugira ngo bikumire gukwirakwiza Covid-19 mu

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kamanzi Axelle, yibukije abayobora ibigo by’amashuri byahawe ibikoresho kutirara no gushyira imbaraga mu guhora bibutsa abanyeshuri ububi bwa Covid-19.

Yagize ati “Umuntu uhugiye mu bindi bitari ukwirinda Covid-19 cyangwa akirara n’icyo cyorezo kiboneraho kikamwadukira. Kuba kigiye kumara hafi umwaka kigeze mu Rwanda ntihabura abantu barimo n’abana b’abanyeshuri barambiwe guhora bumva ibyacyo cyangwa badohotse ku kubahiriza uburyo bwo kucyirinda”.

Ati “Iki ni igihe cyo kongera gushyira imbaraga mu kwibutsa ko icyo cyorezo ntaho cyagiye kandi ko gikomeje guhitana benshi. Abarimu n’abayobora ibigo ni bamwe mu bafite inshingano zikomeye zo kuba hafi y’abana b’abanyeshuri”.

Ibyo bikoresho byose byatwaye Amafaranga y’u Rwanda akabakaba miliyoni enye, bikabab byahawe ibigo 42 by’amashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye byo mu Karere ka Musanze.

Bamwe mu bayobora ibigo by'amashuri byahawe ibikoresho by'isuku
Bamwe mu bayobora ibigo by’amashuri byahawe ibikoresho by’isuku
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Murahoneza njyenikibazo mumyigire kumashyurimashya yubatswe abanyeshurituyigamo dufitikibazo cyabari badahagije mumasomotwi ese mwadufashya nimuri Gs bigogwe nyabihu.Murakoze

BIZIMANA Adiel yanditse ku itariki ya: 19-02-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka