Musanze: Ibigo by’amashuri birasaba inyunganizi mu kwishyura amazi

Abayobozi b’Ibigo by’amashuri, by’umwihariko ibifite umubare munini w’abanyeshuri byo mu Karere ka Musanze, baratangaza ko muri iki gihe cyo kwirinda Covid-19, bisaba ko bakoresha amazi menshi, bakaba bahangayikishijwe n’uko amafaranga y’amazi byishyura buri kwezi muri WASAC agenda yiyongera, bagasaba inyunganizi.

Amashuri asaba kunganirwa ku giciro cy'amazi kuko akoresha menshi cyane hirindwa Covid-19
Amashuri asaba kunganirwa ku giciro cy’amazi kuko akoresha menshi cyane hirindwa Covid-19

Ku kigo cy’amashuri ya Susa II kiri mu Murenge wa Muhoza muri ako karere, higa abana 1,726 bo mu cyiciro cy’amashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye. Muri iki gihe cyo gukaza ingamba zo kwirinda ikwirakwizwa rya Covid-19, nibura buri mwana muri akaraba intoki n’amazi meza n’isabuni inshuro zitari munsi y’eshatu ari ku ishuri mu gihe cy’amasomo.

Umuyobozi w’icyo kigo, Bizimana Christophe, avuga ko muri iki gihe amafaranga y’amazi yikubye inshuro zirenze eshatu.

Yagize ati “Fagitire z’amazi zarazamutse kubera ko abana bayakaraba kenshi birinda Covid-19, ku buryo usanga nka fagitire twishyuraga buri kwezi yikubye inshuro zirenga eshanu, aho amafaranga yavuye ku bihumbi 11 ubu tukaba twishyura ibihumbi 88”.

Icyo kibazo bagisangiye n’ibindi bigo by’amashuri harimo n’Ishuri ryisumbuye rya Lycée de Ruhengeri APICUR rifite abanyeshuri basaga 480.

Innocent Nshimiyimana uyobora icyo kigo ati “Mbere ya Covid-19 fagitire y’amazi twishyuraga ntiyarengaga ibihumbi 200. Muri iki gihe yaratumbagiye igera ku bihumbi bisaga 300. Bivuze ko ayo twishyuraga, yiyongereyeho ibihumbi 100 tutari twarateganyije, niba twishyura amafaranga menshi y’amazi hari ibindi bikorwa byinshi tutabona uko dukora neza, kuko amafaranga twakabikoresheje tuyishyura amazi”.

Yongera ati: “Twifuza ko Leta yunganira ibigo by’amashuri, cyangwa ibishyirireho umwihariko wo kugabanyirizwa ikiguzi cy’amazi, kugira ngo bidakomeza guhungabana hato ejo cyangwa ejobundi tutazisanga twakinze imiryango abana bakabura uko biga”.

Byinshi mu bigo by’amashuri byo mu Karere ka Musanze, ngo byashyizeho uburyo bwo gukoresha amazi y’ibigega aturuka ku mvura, ariko na yo ntabwo aba ahagije. Bifuza ko ibigo byongererwa ubushobozi kugira ngo bibone uko byihaza mu by’ibanze nkenerwa bifasha mu myigire y’abana.

Mujyanama Ignace uyobora Ikigo cy’amashuri abanza cya Fatima yagize ati “Ibikenewe kugira ngo imyigire y’abana mu gihe bari ku ishuri biba ari byinshi. Hari ibikoresho byorohereza abana kwiga nk’intebe ikigo kiba gikeneye gusana, kwishyura amashanyarazi n’ibindi. Dusaba Leta nibura kongera ‘Capitation Grant’ igenera ibigo by’amashuri, kuko yatwunganira guhangana n’ingaruka za Covid-19”.

Abana bakaraba inshuro nyinshi ku munsi
Abana bakaraba inshuro nyinshi ku munsi

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, Kamanzi Axelle, avuga ko ikibazo cyo kuba fagitire z’amazi zariyongereye kizwi kandi kiri gukorerwa ubuvugizi.

Yagize ati “Birazwi neza ko fagitire z’amazi zazamutse bitewe n’uko akoreshwa cyane kandi biranumvikana, nta nubwo kiri muri Musanze gusa. Niba abana mbere barakarabaga intoki ari uko wenda bavuye mu bwiherero gusa, ariko ubungubu uko umwana yinjiye mu kigo, aba agomba gukaraba yasohoka bikaba uko, birumvikana ko bizamura fagitire y’amazi. Dukomeza kuvugana n’abafite uburezi mu nshingano, kugira ngo hashakishwe uko tuziba icyo cyuho”.

Ku kibazo cy’uko capitation grant igenerwa ibigo by’amashuri itakijyanye n’igiciro ku masoko, Kamanzi avuga ko hari icyizere ko kitazatinda gukemuka kuko MINEDUC ikizi, ahubwo ko hagishakishwa uko byanozwa kugira ngo abanyeshuri bahabwe uburezi bufite ireme badahungabanye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka