Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude, arashimira abaturage bakomeje kwitabira igikorwa cy’amatora, asaba ko buri wese akora ibimureba akarangiza inshingano ze mboneragihugu zo kwitorera abayobozi, mu ituze no mu mutekano.
Kamanzi Sefu Zacharie, yashimiwe mu ruhame nk’umwe mu bantu babaye imbarutso yo gutangiza ishyaka rya PDI mu hahoze hitwa Ruhengeri ariyo Musanze y’ubu, nyuma yo gutinyuka gusubiza ikarita y’ishyaka ryari ku butegetsi (MRND), ayoboka PDI icyo cyemezo gikangura benshi.
Abaturage bo mu Karere ka Musanze biganjemo abo mu Mirenge ikora kuri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, bagiye borozwa amatungo magufi muri gahunda ya ‘Intama ya Mituweli’, bavuga ko bikomeje kubafasha gutangira ubwisungane mu kwivuza ku gihe, ku buryo ubu batakirembera mu ngo.
Reba mu nzu iwawe witegereze aho ubika ibiribwa birimo ibishyimbo, imyumbati ariko wite cyane cyane ku binyampeke birimo umuceri, ibigori, ubunyobwa ndetse n’ibibikomokaho birimo imigati, kawunga, ifu y’imyumbati n’ibindi.
Ishyaka Ntangarugero muri Demokarasi (Parti Démocrate Idéal - PDI), ryatuye Paul Kagame isengesho rimuha imbaraga zo gukomeza kuyobora Igihugu, nyuma y’uko azaba atorewe kuyobora manda y’imyaka itanu muri uku kwezi kwa Nyakanga 2024.
Kuri uyu wa mbere tariki 8 Nyakanga 2024, mu Karere ka Musanze kimwe n’ahandi mu Gihugu abanyeshuri batangiye ibizamini bisoza icyiciro cy’amashuri abanza, basabwa kubahiriza amabwiriza yose agenga ibizamini no kutagira igihunga kugira ngo bazabashe gutsinda.
Mu Kagari ka Nyarubuye mu Murenge wa Rwaza Akarere ka Musanze, haravugwa amakuru y’ubutaka buri kwika, nyuma y’uko abaturage babyutse mu gitondo bajya mu mirima yabo babura aho banyura, aho umuhanda wari wamaze kwangirika.
Jean Baptiste Mugiraneza (Migi) wari umutoza wungirije wa Musanze FC, avuga ko gutandukana n’iyo kipe bitamuturutseho, dore ko nyuma yo gusoza amasezerano yari afitanye nayo, yategereje ko ubuyobozi bwamwegera abura ayo mahirwe.
Imiryango y’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ibarirwa mu 140, yo mu Karere ka Musanze, irimo ituye mu nzu zamaze gusaza, indi na yo ikaba itagira aho ikinga umusaya, irimo abagaragaza ko bagikomwa mu nkokora mu rugendo barimo rwo kwiyubaka, bitewe n’icyo kibazo, bakifuza ko bafashwa kugikemura, na bo bakagendana (…)
Rucagu Boniface inararibonye muri Politike y’u Rwanda, yavuze uko yatewe ubwoba nyuma y’uko Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, aherutse gusomera mu ruhame abari bitabiriye ibiganiro byimakaza ubudaheranwa bw’Abanyarwanda ibaruwa ye yanditse mu 1993 yari yaribagiwe.
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Kayiranga Théobard, aburira abagishora abana mu mirimo y’ubucukuzi bwo mu birombe by’amatafari, ubucuruzi bw’ibisheke, ubuconco n’indi mirimo ibujijwe ku bana bagamije kubabyazamo amafaranga, ko bikomeje kuvutsa abo bana uburenganzira bw’ishuri (…)
Manzi Jean Luc na Ashimwe Rugwiro Gabriella, biga mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza, bavumbuye uburyo bushobora kwifashishwa mu gucunga umutekano w’inyubako zihuriramo abantu benshi no kunoza isuku yazo hakoreshejwe ikoranabuhanga.
Mpayimana Philippe, Umukandida uri kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika, asubiza ibibazo by’abaturage ku gashya agiye kubazanira, yavuze ko nawe ashima ibyagezweho aho agiye kubikomerezaho.
Muhawenimana Jeannet, wiga muri Wisdom School mu Karere ka Musanze, yagaragaje inyungu ziri mu kwiga ururimi rw’igishinwa nyuma yo gutabara Umushinwa yasanze yarembeye mu nzira.
Mu Karere ka Musanze hagiye kubakwa uruganda rwitezweho kubyaza ibishingwe umuriro w’amashanyarazi wa Megawatts (MW) 15, zizajya ziva mu bishingwe bingana na toni 400 ku munsi.
Bamwe mu babyeyi barerera mu ishuri ribanza rya Migeshi mu Kagari ka Migeshi, Umurenge wa Cyuve Akarere ka Musanze, barashinja Ubuyobozi bw’iryo shuri kubuza abana gukora ibizamini, aho bwishyuza ababyeyi amafaranga 1000 y’impapuro z’ibizamini.
Bamwe mu bageze mu zabukuru bagorwa n’ubuzima cyane cyane iyo badafite abana babitaho, bakabaho bakora imirimo ivunanye ngo babone ikibatunga. Akenshi usanga iyo mirimo bakora bayihemberwa amafaranga y’intica ntikize ugasanga barahemberwa ibitajyanye n’imbaraga batanga ku murimo, ugasanga barakora ako kazi kubera amaburakindi.
Mu Murenge wa Busogo Akarere ka Musanze, haravugwa amakuru y’abagore babiri bagiye gucukura umucanga ikirombe kibaridukiye, Imana ikinga akaboko.
Polisi yafatiye litiro 2,000 z’inzoga itemewe yitwa Nzoga Ejo, mu rugo rwa Ndagijimana Callixte w’imyaka 42 wo mu Kagari ka Bukinanyana, Umurenge wa Cyuve, Akarere ka Musanze, aratoroka, hafatwa umugore we witwa Mukeshimana Béâtrice bafatanyaga kwenga izo nzoga.
Abasore n’inkumi bitabiriye irushanwa ry’isiganwa ry’abatwara abagenzi ku magare rizwi nka “Visit Musanze Tournament 2024” bo mu Karere ka Musanze, bahize abandi bashyikirijwe ibihembo, biyemeza kurangwa n’imyitwarire ibahesha agaciro, bagakuraho urujijo ku bafata umwuga wabo nk’akazi kadafite icyo kamaze.
Umusore w’imyaka 36 wo mu Kagari ka Mpenge Umurenge wa Muhoza, Akarere ka Musanze, afungiye kuri Polisi Sitasiyo ya Muhoza, aho akekwaho gusambanya umukobwa w’imyaka 15.
Mu Mujyi wa Musanze hashyizwe ibuye ry’ifatizo ahari kubakwa inyubako nini, izatangirwamo serivise zitandukanye zirimo iz’ubucuruzi, aho iteganyijwe kuzura itwaye amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyari ebyiri.
Ambasaderi w’Ubushinwa mu Rwanda, Wang Xuekun n’itsinda ayoboye, bishimiye urwego rw’abanyeshuri biga muri Wisdom School mu kuvuga neza ururimi rw’Igishinwa, yizeza iryo shuri ubufasha butandukanye mu rwego rwo gukomeza kuzamura urwego rw’amanyeshuri mu kurushaho guteza imbere urwo rurimi.
Ubuyobozi bwa IBUKA mu Karere ka Musanze, burakangurira abaturage kugendera kure ingengabitekerezo ya Jenoside, no gukumira abagifite imyitwarire iganisha ku gusubiza inyuma ibyo abanyarwanda bagezeho, mu rugendo bamazemo imyaka isaga 30, rwo kubaka igihugu.
Imirimo yo kubaka Isoko rya kijyambere ry’ibiribwa rya Musanze, riherereye mu mujyi wa Musanze iri kugana ku musozo aho igeze ku kigero kiri hejuru ya 96% ishyirwa mu bikorwa, ndetse imyiteguro yo gutangira kurikoreramo igeze kure.
Abatuye mu Kagari ka Mpenge mu Murenge wa Muhoza, Akarere ka Musanze, basanga umuntu wese wirengagiza ubugome, ubukana n’ingaruka Jenoside yakorewe Abatutsi yagize ku muryango Nyarwanda, ari uwo kugawa, kandi ko bagomba gukora ibishoboka bakamukumira ngo hato igihugu kitazongera kwisanga mu icuraburindi ry’amateka mabi (…)
Nyuma yo gusura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Musanze, bagasobanurirwa amateka y’uburyo Jenoside yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa, Abagize Ihuriro ry’Inganda zitunganya Umuceri bo mu Rwanda bahagarariye abandi, batangaje ko bahakuye isomo ryo kurushaho gushyigikira ubumwe bw’Abanyarwanda birinda amacakubiri, (…)
Bamwe mu babyeyi bo mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, bavuga ko baburaga amahitamo y’icyo bakwiye gukora mu kwita ku bana babo kubera ubumenyi bucye n’amikoro adahagije, bikabaviramo kugira imirire mibi n’igwingira.
Sosiyete y’ubwishingizi ya Banki ya Kigali (BK Insurance) yasinyanye amasezerano na Kompanyi itubura imbuto y’ibirayi yitwa Seed Potatoe Fund (SPF-Ikigega), ajyanye no kugeza ku bahinzi imbuto nziza y’ibirayi ifite ubwishingizi.
Hirya no hino mu gihugu, mu maguriro (Alimantation) cyangwa za Butike, haboneka abagipfunyikira abaguzi mu mpapuro zakoreshejwe, aho akenshi usanga zandikishijeho ikaramu, nyuma yo gupfunyikira abakiriya bagateraho n’utwuma duteranya impapuro (Garafezi).