Musanze: Guhashya abakigoreka amateka bagiye kubigira intwaro mu gushyigikira ibyagezweho

Abatuye mu Kagari ka Mpenge mu Murenge wa Muhoza, Akarere ka Musanze, basanga umuntu wese wirengagiza ubugome, ubukana n’ingaruka Jenoside yakorewe Abatutsi yagize ku muryango Nyarwanda, ari uwo kugawa, kandi ko bagomba gukora ibishoboka bakamukumira ngo hato igihugu kitazongera kwisanga mu icuraburindi ry’amateka mabi cyanyuzemo.

Mu gusura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rw'Akarere ka musanze Abaturage b'Akagari ka Mpenge bunamiye imibiri isaga 800 iharuhukiye
Mu gusura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rw’Akarere ka musanze Abaturage b’Akagari ka Mpenge bunamiye imibiri isaga 800 iharuhukiye

Mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi cyahuje aba baturage kuwa gatanu tariki 31 Gicurasi 2024, bavuze ko mu byo bagiye gushyiramo imbaraga harimo no kwigisha urubyiruko barusobanurira ukuri ku mateka y’igihugu, kugira ngo birubere imbarutso yo gukumira ikibi.

Mukampeta Bernadette, utuye muri ako Kagari, agira ati: “Benshi mu bagoreka amateka y’u Rwanda bayavuga uko atari, bakoresheje imbuga nkoranyambaga n’ubundi buryo bw’ikoranabuhanga bagamije kuyobya abantu. Iki kibazo gihangayikishije cyane cyane umuryango nyarwanda ushyigikiye inzira y’ubumwe turimo. Twe nk’abaturage tukaba dusanga twaba mu kubikumira, kandi ibyo kubishobora bisaba kuba dufite amakuru ahagije ku mateka y’igihugu cyacu nk’uko twaje kuyigira kuri uru Rwibutso ruyabumbatiye.”

Buri mwaka Abatuye mu Kagari ka Mpenge bategura igikorwa cyo Kwibuka ukaba n'umwanya wo gusangizwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi
Buri mwaka Abatuye mu Kagari ka Mpenge bategura igikorwa cyo Kwibuka ukaba n’umwanya wo gusangizwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi

Muri uko kurushaho kumenya amateka y’u Rwanda, aba baturage, basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rw’Akarere ka Musanze basobanurirwa amateka y’icyahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri, n’uruhare abategetsi bahavukaga, bagize mu gutegura umugambi wa Jenoside yakorewe batutsi no kuwushyira mu bikorwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Mpenge Mukamusoni Djassoumini avuga ko ari ingenzi kumenya amateka nyakuri y’igihugu, kugira ngo bibafashe gukumira ikibi bayasobanukiwe nyabyo.

Ati: “Abaturage bacu cyane cyane duhereye ku rubyiruko, dufite inyota yo kumenya amateka nyayo kuko hari nk’ubwo usanga bamwe mu bakuru basanzwe bayazi neza banayabayemo, badafata umwanya uhagije ngo bayasobanurire abatayazi. Uku kuba twihuriza hamwe tukaza gusura Urwibutso, ndetse tugahabwa n’ibiganiro biyagarukaho mu buryo bwimbitse, bigaruka ku bugome Jenoside yakoranywe, tumenye uburyo yateguwemo. Twasanze ari bumwe mu buryo bwiza kandi bubangutse, bwadufasha guhangana n’abantu bakiyagoreka cyangwa bakiyapfobya tubavuguruza, tubabwira ukuri ku byabaye mu gihugu cyacu twifashishije aya mateka nyakuri twasobanuriwe”.

Abaturage basuye ibice bitandukanye bigize Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rw'Akarere ka Musanze mu kumenya amateka rubumbatiye
Abaturage basuye ibice bitandukanye bigize Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rw’Akarere ka Musanze mu kumenya amateka rubumbatiye

Ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rw’Akarere ka Musanze, abaturage b’Akagari ka Mpenge bunamiye imibiri isaga 800 iharuhukiye, nyuma yaho bahabwa ibiganiro bigaruka ku kamaro ko Kwibuka no kubakira ku budaheranwa bw’abanyarwanda.

Abo baturage banaremeye umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi igishoro cy’amafaranga ibihumbi 500, byo kumushyigikira mu bikorwa by’ubucuruzi, ndetse baremera n’undi muryango ibiribwa, bakaba baranatanze amafaranga azifashishwa mu bikorwa byo gu komeza kubungabunga uru Rwibutso.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka