Abahagarariye Inganda zitunganya Umuceri basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Musanze biyemeza kubaka ubukungu butajegajega

Nyuma yo gusura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Musanze, bagasobanurirwa amateka y’uburyo Jenoside yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa, Abagize Ihuriro ry’Inganda zitunganya Umuceri bo mu Rwanda bahagarariye abandi, batangaje ko bahakuye isomo ryo kurushaho gushyigikira ubumwe bw’Abanyarwanda birinda amacakubiri, bahereye ku kubitoza urubyiruko, kuko ari intwaro ikomeye mu gutuma urugendo rwo gushyigikira iterambere rirambye ry’igihugu rushoboka.

Abagize Ihuriro basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rw'Akarere ka Musanze bunamira imibiri isaga 800 iruhukiyemo
Abagize Ihuriro basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rw’Akarere ka Musanze bunamira imibiri isaga 800 iruhukiyemo

Ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rw’Akarere ka Musanze, bakihagera ku wa gatanu tariki 31 Gicurasi 2024, basobanuriwe uburyo Politiki y’ubutegetsi bwariho mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, yabibye amacakubiri n’urwango byibasiye Abatutsi mbere no mu gihe cya Jenoside, n’uburyo abiganjemo abari bakuwe muri Sous-perefegitura ya Busengo no mu makomini ya Kigombe na Kinigi, bajyanywe mu rwari Urukiko rw’Ubujurire rwa Ruhengeri (Cour d’Appel Ruhengeri), bizezwa kuhabonera ubutabazi, nyamara ari uburyo bwo kuhabakusanyiriza, kugeza ubwo bose uko bari 800, Interahamwe zabirayemo ku tariki 15 Mata 1994 zibicira mu cyumba cy’iburanisha zikoresheje imbunda, grenade n’intwaro gakondo.

Nirere Marie, umwe mu bagize iri Huriro, nyuma yo gusobanurirwa ayo mateka yagize ati: “Bamwe muri twe ayo mateka ntitwari tuyazi neza kuko turimo abatari bakabaye bakuru, abandi bari bataravuka. Twashenguwe n’uburyo inzu y’ubutabera yakorewemo amahano nk’ayongayo mu mwanya wo kuba ahantu bakabaye baratabariwe. Dusanga ari ikimwaro ku butabera bwo muri icyo gihe bwirengagije inshingano zabwo, bukanywa amaraso y’Abatutsi bishwe bureberera.”

Ndagijimana Laurent uyobora Ihuriro ry'Inganda zitunganya umuceri mu Rwanda
Ndagijimana Laurent uyobora Ihuriro ry’Inganda zitunganya umuceri mu Rwanda

Buri mwaka abo mu Ihuriro ry’Inganda zitunganya Umuceri, basura ibice bibumbatiye amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ngo bibafashe gusobanukirwa umwihariko waho.

Ndagijimana Laurent, ukuriye iri huriro agira ati: “Amateka y’ahangaha by’umwihariko y’uburyo Abatutsi bari bakusanyirijwe muri iyo nzu y’ubutabera, ni ikimenyetso ntakuka cy’umugambi Leta yari yarateguye kuva na mbere, wo kumaraho Abatutsi.”

“Kuko tugendeye ku rugero twumviye ahangaha, rw’uburyo abari muri iyo ngoro y’ubutabera bishwe hakabura n’umwe ubasha gusohokamo ari muzima, ni umwihariko w’amateka twari dukeneye kwiga tuyirebera kandi tuyiyumvira imbonankubone, kugira ngo bidufashe kumenya uburemere n’ubukana Jenoside yakoranywe, dusobanukirwe byimbitse aho igihugu cyavuye n’iyo kigana.”

Nyuma yo gusobanurira amateka biyemeje kubaka ubukungu butajegajega
Nyuma yo gusobanurira amateka biyemeje kubaka ubukungu butajegajega

Musabyimana Kalisa Claude Vice Perezida wa kabiri wa IBUKA mu Karere ka Musanze, yakomoje ku nyungu iri mu kuba abahagarariye abandi mu rwego rw’izi nganda, bafata umwanya wo gusura uru Rwibutso, ashimangira ko bibafasha kurushaho guha ayo mateka uburemere, bakaba bamwe mu bakumira ko yasubira ukundi.

Ati: “Mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri n’ahandi byegeranye hari inganda zirimo Opyrwa, Etiru, Uruganda rwatunganyaga ibigori rwa Mayizeri n’izindi; ariko ikibabaje ni uko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, nta rwigeze rugaragaza ubushake mu kuyihagarika ahubwo ubushobozi bwazo mu rwego rw’ubukungu, zikabukoresha mu kuyitiza umurindi."

“Dusanga rero inganda z’ubungubu zikwiye guharanira kutaganzwa n’ikibi, kandi bakabitoza abandi bakozi n’abahinzi bawo muri rusange, dusigasira amateka meza igihugu kirimo ubungubu."

Muri iki gikorwa, imiryango 50 y’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yashyikirijwe ibiribwa bigizwe n’umuceri, isukari, amavuta n’amasabuni ndetse hanatangwa inkunga izifashishwa mu kubungabunga uru rwibutso byose hamwe byatwaye asaga Miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda.

Igikorwa nk’iki cyo gusura Inzibutso zo hirya no hino mu gihugu no kuremera imiryango y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, Ihuriro ry’abahagarariye Inganda zitunganya Umuceri bagikora buri mwaka.

Imva yo ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi iruhukiyemo imibiri isaga 800
Imva yo ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi iruhukiyemo imibiri isaga 800
Mu kurushaho kunganira imiryango yarokotse Jenoside yagenewe ibiribwa n'ibikoreaho by'isuku
Mu kurushaho kunganira imiryango yarokotse Jenoside yagenewe ibiribwa n’ibikoreaho by’isuku
Ihuriro ry'abanyenganda zitunganya umuceri rigizwe n'inganda 21
Ihuriro ry’abanyenganda zitunganya umuceri rigizwe n’inganda 21
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka