Abakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu birombe by’i Musanze, by’umwihariko umurenge wa Nkotsi, bibukijwe ko badafashe iya mbere ikibazo cya Malaria kibugarije kitacyemuka.
Mu Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rw’Akarere ka Musanze, rwahoze ari Cour d’Appel Ruhengeri, guhera ku wa Mbere tariki 10 Gashyantare 2025, hatangijwe Imurikamateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Bamwe mu barwariye mu bitaro bikuru bya Ruhengeri bagize ibyishimo bidasanzwe, nyuma yo kubona abayobozi batandukanye babasanga ku bitanda baryamyeho, babazaniye ibiribwa n’ibikoresho byo kwifashisha bitandukanye.
Mu ishuri rikuru rya INES Ruhengeri ku wa 31 Mutarama hashojwe amahugurwa ajyanye no guteza imbere ikoranabuhanga mu micungire y’ubutaka (Digital Transformation and Land Administration), mu rwego rwo kurushaho kunoza serivise z’imikoreshereze myiza y’ubutaka.
Ku munsi ngarukamwaka wahariwe umuco, ku basirikare bakuru biga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare ry’u Rwanda riherereye i Nyakinama mu Karere ka Musanze, baherekejwe n’imiryango yabo basabanye mu mico y’ibihugu byabo irimo indirimbo n’byino, basangira ibiribwa n’ibinyobwa mu myambaro ijyanye n’umuco wabo.
Kuba ikipe ya Musanze yamaze guhagarika myugariro wayo Bakaki Shafiki, ashinjwa imyitwarire itari iya kinyamwuga mu mukino, iyo kipe yatsinzwemo na Vision FC ku munsi wa 15 wa shampiyona, ngo ntibiyibuza kubona intsinzi kuri APR FC.
Mu buzima busanzwe ni gake utubari tubura abatugana cyane cyane mu bihe by’iminsi mikuru isoza umwaka, aho usanga mu masaha y’umugoroba mu mihanda ari urujya n’uruza rw’abaturage berekeza mu mahoteli no mu tubari dutandukanye bishimira ko bagiye gusoza umwaka batangira undi.
Imashini ifasha abantu kuzamuka no kumanuka mu muturirwa hadakoreshejwe amadarajya yatengushye abacururiza n’abahahira mu isoko ry’amagorofa atanu rya Musanze(GOICO). Iyi mashini kuba idakora ku buryo buhoraho, ni kimwe mu bituma abagana GOICO binuba.
Bamwe mu bangavu batewe inda zitateguwe bakabyarira iwabo bavuga ko bagihura n’akato bashyirwamo n’imiryango yabo, ku buryo bushobora gushyira ubuzima bwabo n’ubw’ibibondo byabo mu kaga.
Mu kwizihiza umunsi mukuru wa Noheli, hirya no hino mu Mirenge igize Akarere ka Musanze, abo mu matsinda yazigamiye kugabana inyama, bari mu byishimo batewe no kuba bagiye kuyizihiza basangira n’abo mu miryango yabo amafunguro aryoshye agizwe n’ibirimo inyama zidakunze kuboneka kenshi.
Muri iki gihe cy’iminsi mikuru yo gusoza umwaka no gutangira undi, imijyi itandukanye yo mu gihugu irarimbishwa cyane, ari na ko byagenze ku mujyi wa Musanze, ukurura ba mukerarugendo b’imihingo yose.
Abana bakomoka mu miryango 48 bafite ubumuga bo muri imwe mu Mirenge igize Akarere ka Musanze, ndetse n’ababyeyi babo, bafashijwe kwizihiza Noheli, hagarukwa ku kunenga abakibaha akato n’ababavutsa uburenganzira.
Rungu ni kamwe mu tugari tugize Umurenge wa Gataraga mu Karere ka Musanze, ukora ku ishyamba rya Pariki y’igihugu y’Ibirunga.
Mu Karere ka Musanze hatangijwe ubukangurambaga buzamara amezi atatu bw’isuku n’isukura mu bigo by’amashuri yo mu Mirenge yegereye Ibirunga, mu rwego rwo gukangurira abana bato isuku birinda indwara ziterwa n’umwanda.
Abacururiza ibiribwa cyane cyane nk’imboga n’imbuto, mu isoko ry’ibiribwa rya Musanze rizwi nka ‘Kariyeri’, barataka igihombo baterwa no kuba igisenge cy’iryo soko baragisakaye mu buryo amabati ahitisha urumuri n’izuba bikangiza ibicuruzwa byabo, ku buryo ibyinshi byumishwa na ryo ibindi bikabora bitamaze kabiri bakabimena (…)
Umuyobozi w’akarere ka Musanze avuga ko imyanya itari myiza bamaze iminsi bagira mu mihigo idaterwa n’uko badakora, ahubwo ibyo bakora batazi kubimenyekanisha.
Umusore witwa Nsengiyumva Jean Damascène w’imyaka 22 y’amavuko, yapfiriye mu kirombe yarimo ashakamo amabuye y’agaciro.
Mu gihe icyiciro cya kabiri cyo kuvugurura Umujyi wa Musanze gikomeje gushyirwa mu bikorwa, ibibanza n’inzu zishaje bisimbuzwa ibishya, abaturage bo mu Karere ka Musanze bavuga ko ibi bikomeje kubongerera icyizere n’amahirwe yo guhanga imirimo mishya, bateganya gukora bakarushaho kwiteza imbere.
Akanyamuneza ku maso y’Abanyamusanze ni kose by’umwihariko kuri bamwe barya ari uko bahashye, nyuma y’uko igiciro cy’ibirayi cyamanutse bigera kuri 450Frw ku kilo, bivuye kuri 800Frw byariho mu mezi abiri ashize.
Abivuriza mu Kigo Nderabuzima cya Kabere giherereye mu Murenge wa Muko mu Karere ka Musanze, barashimira Leta yavuguruye inyubako z’icyo kigo mu buryo bujyanye n’icyerekezo, ariko bagaragaza imbogamizi z’abakozi bake zituma badahabwa serivisi uko bikwiye.
Hashize icyumweru umugore witwa Niyonsaba Agnes utuye mu Murenge wa Nkotsi, Akagari ka Bikara, Umudugudu wa Kinkware, atangarije itangazamakuru ibibazo bimuhangayikishije by’abakomeje kumubwira amagambo amukomeretsa.
Mu masaha y’urukerera rwo ku wa Gatatu tariki 4 Ukuboza 2024, abaturage barimo bagenda mu muhanda unyuze ahazwi nko kuri Sonrise School mu Mudugudu wa Rutemba, Akagari ka Buruba mu Murenge wa Cyuve Akarere ka Musanze, batunguwe no gusanga umurambo w’umugabo hafi yaho, icyamwishe nticyahita kimenyekana.
Mu Kagari ka Birira, Umurenge wa Kimonyi mu muhanda Musanze-Rubavu, haravugwa amakuru y’imodoka itabashije kumenyekana plaque, yakoze impanuka igonga umunyamaguru ihita yiruka.
Ingabo z’u Rwanda (RDF) n’iza Uganda (UPDF) zashyize umukono ku myanzuro y’ibiganiro zari zimazemo iminsi itatu, ijyanye no kongera imbaraga mu gukumira ibishobora guhungabanya umutekano wo ku mipaka ihuza ibihugu byombi.
Guteza imbere ubuvuzi ni imwe muri gahunda Leta y’u Rwanda ikomeje gushyiramo imbaraga, mu rwego rwo kubungabunga ubuzima bw’umuturage. Ni muri urwo rwego hirya no hino mu Gihugu hubatswe ibikorwa remezo bijyanye n’ubuvuzi, mu rwego rwo kurinda abaturage gukora ingendo ndende bajya kwa muganga no kubarinda kurembera mu ngo.
Mu gihe mu Ntara z’Amajyepfo, Iburasirazuba n’Iburengerazuba habonetse abantu batanu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bishwe mu mezi ane gusa, mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru, haravugwa uwarokotse Jenoside umaze imyaka itatu atotezwa n’abaturanyi kandi ikibazo yarakigejeje mu buyobozi.
Inzu yakorerwagamo ubucuruzi yafashwe n’inkongi yanateje iturika rya Gaz yarimo, ibyarimo birashya birakongoka.
Umukobwa w’imyaka 16 wiga mu mwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye muri Sonrise High School mu Karere ka Musanze, yamaze kuboneka nyuma y’iminsi itatu umubyeyi we n’ubuyobozi bw’ishuri bumushakisha.