Musanze: Abagore babiri barokotse ikirombe cyabaridukiye

Mu Murenge wa Busogo Akarere ka Musanze, haravugwa amakuru y’abagore babiri bagiye gucukura umucanga ikirombe kibaridukiye, Imana ikinga akaboko.

Ikirombe cyarabaridukiye ariko Imana ikinga akaboko
Ikirombe cyarabaridukiye ariko Imana ikinga akaboko

Nk’uko Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza yabitangarije Kigali Today, ngo ku itariki 17 Kamena 2024, nibwo abo bagore baciye mu rihumye abayobozi b’inzego z’ibanze, bajya gucukura umucanga muri icyo kirombe cya Busogo.

Ngo ni ahantu hatemewe gukorerwa ubucukuzi, dore ko hanafunzwe mu rwego rwo gushaka uburyo bunoze bwo kongera kuhakorera ubucukuzi, mu buryo burinda abantu impanuka.

Ngo ubwo bariho bacukura umucanga, ikirombe cyahise kibagwira bajyanwa mu Kigo Nderabuzima, aho bakorewe ubuvuzi bakaba bamaze gutaha.

Ati “Mu masaha ya kumanywa, abagore babiri bagiye mu kirombe cya Busogo gucukura umucanga mu buryo butemewe kirabaridukira, bari biyibye bajyayo kuko aho hantu harahagaritswe, k’ubwamahirwe bajyanywe ku Kigo Nderabuzima barabavura barataha”.

Mu butumwa SP Mwiseneza yageneye abaturage yagize ati “Ni ukwirinda kujya mu bucukuzi butemewe n’amategeko kuko biteza impanuka, ni ukubikora mu buryo bwemewe kuko iyo bwemewe, hari ibyangombwa basabwa, kugira ngo bagire ubwirinzi no kubanza kureba uko ikirere kimeze”.

Arongera ati “Turasaba kandi abaturage gutangira amakuru ku gihe, ku bantu bashobora kwitwikira ijoro cyangwa se guca mu rihumye inzego z’umutekano n’iz’ibanze bakajya mu birombe. Abaturage batangire amakuru ku gihe mu kwirinda ko ibyo birombe bitwara ubuzima bw’abantu”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka