Musanze: Gukumira Ingengabitekerezo ya Jenoside byagaragajwe nk’uburyo burambye bwo gushyigikira ibyagezweho
Ubuyobozi bwa IBUKA mu Karere ka Musanze, burakangurira abaturage kugendera kure ingengabitekerezo ya Jenoside, no gukumira abagifite imyitwarire iganisha ku gusubiza inyuma ibyo abanyarwanda bagezeho, mu rugendo bamazemo imyaka isaga 30, rwo kubaka igihugu.
Ubuyobozi buvuga ko n’ubwo Ingengabitekerezo ya Jenoside igenda igabanuka ku kigero gifatika, hari bamwe ikigaragaraho; bukaburira abacyiyifitemo, ko ibihano bikomeye bibategereje.
Mu gihe kitarenga ukwezi kumwe gushize, mu Murenge wa Muhoza, ni hamwe mu hagaragaye ingero z’abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside.
Urugero ni urwagaragaye ubwo abari mu gikorwa cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, barimo bakora urugendo bagana ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rw’Akarere ka Musanze, maze umusore w’imyaka 27, wari mu kazi ko gutwara abagenzi ku igare, banyuze aho yari ari, yumvikana abwira umwe muri bagenzi be bari kumwe, ko benewabo bagiye mu bukwe.
Ni mu gihe ku rundi ruhande hari umugore w’imyaka 40, wabwiye umugabo barimo bakorana mu kazi, ko abana (uwo mugabo) yabyaranye n’umugore we warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, atari abe kuko ngo Abatutsikazi bashakanye n’Abahutu, igihe kigera bakajya muri benewabo bakaba aribo babatera inda mu kwangwa kubyarana n’Abahutu.
Ni ingero, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhoza Manzi Jean Pierre yifashishije, agaragariza abaturage ko hakigaragara abantu bafite ingengabitekerezo ya Jenoside.
Agira ati: “Birababaje kumva hakiri abantu nk’abo bacyifitemo Ingengabitekerezo ya Jenoside. Uko gupfobya, urwango no gusesereza twabifata nka virus yabokamye mu maraso, baba bashaka kumungisha abandi. Ibyo ntitwakwemera kureberera ababikora, ngo tubajenjekere kuko nta kindi bagamije, kitari ugusubiza inyuma urugendo rw’ibyo twagezweho”.
Mu gikorwa cyahuje abaturage b’Akagari ka Kigombe mu Murenge wa Muhoza muri tariki 5 Kamena, cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, Umuyobozi wungirije wa IBUKA mu Karere ka Musanze Fidele Karemangabo, yavuze ko n’ubwo ingengabitekerezo ya Jenoside igenda igabanuka, hakiri urugendo rwo kuyikumira kugira ngo ishireho burundu.
Ati: “Intego ni ugukomeza kwigisha mu buryo buhoraho, kugira ngo abantu nk’abo bagitsimbaraye ku mvugo, imyitwarire n’ibikorwa bipfobya Jenoside bave ku izima; bagendere mu murongo muzima igihugu cyahisemo w’ubumwe n’ubudaheranwa by’abanyarwanda”.
Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rw’Akarere ka Musanze, rusigasiye amateka y’Abatutsi biganjemo abakuwe mu cyahoze ari Sous-Perefegitura ya Busengo tariki 12 Mata 1994, bajyanwa mu cyahoze ari Urukiko rw’Ubujurire rwa Ruhengeri.
Aho bo n’abandi Batutsi bari baturutse mu bice bari bihishemo, bagiye bahazanwa babeshywa ko bagiye guhungishirizwa muri Kongo, maze uko babarirwaga muri 800, Interahamwe zabasanze muri iyo nzu y’ubutabera tariki 15 Mata 1994, zibicisha intwaro gakondo n’amasasu.
Clementine Bazirete, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Kigombe agira ati: “Kumenya amateka y’uburyo Jenoside yateguwemo ikanashyirwa mu bikorwa, ndetse n’inzira byanyuzemo kugira ngo haboneke imbaraga zo kuyihagarika, abanyarwanda bakongera kwiyubaka, dusanga ari isomo ryadufasha gusigasira ubumwe bw’abanyarwanda tuburinda icyabuhungabanya”.
Raporo ikubiyemo imibare yo mu gihe cy’imyaka itanu yashyizwe ahagaragara n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB mu mwaka 2023, yagaragaje ko dosiye zijyanye n’abari bakurikiranyweho ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi no kuyipfobya yagabanutse ku kigero cya 32,5%, kandi ko icyiciro cy’abari bafite hagati y’imyaka 30 kugeza kuri 43 aricyo cyari kigizwe n’umubare munini w’abo yagaragayeho kuko bari bihariye 38,8%.
Ni mu gihe abari bafite hagati y’imyaka 44 na 57 bo banganaga na 24,8%, abafite hagati y’imyaka 16 kugeza kuri 29 bo banganaga na 18,8% naho abari bafite hejuru y’imyaka 58 bo bari 17,5%.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Nibyiza kwibuka ayo mateka mabi yabaye iwacu iRwanda Jenoside yakorewe abatutsi 1994 nicyo kintu kibi cyabaye kandi gisenya ubuzima bw’abanyarwanda batari bake kwibuka abacu binzirakarengane bazize uko bavutse muri Jenoside yakorewe abatutsi 1994 birakwiye kandi buri wese akabigira ibye kuko bidufasha kumenya aho twavuye bigatuma dusigasira ubumwe bwacu ndetse tugakomeza kubaka uRwanda ruzira amacakubiri, abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe abatutsi bakeneye kwigishwa ndetse nimiryango yabo kuko harabo usanga bayifite mumiryango yabo aribo bamwe nabamwe bageraho bakatura bakayigaragaza no muruhame
Kwigisha nuguhozaho kuko bake basigaye nabo ntibifuzwa turifuza umunyarwanda ubabarana nabandi kandi agatabarana nabandi ndetse agaharanira gukora ibyubaka igihugu.
Turashimira Umurenge wa Muhoza uburyo bashyira imbaraga mukwibuka inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi 1994 kuko birushaho kugaragaza ishusho nziza yo gusigasira ibyo twagezeho.
Dukomeze kwibuka twiyubaka