Minisitiri w’Ingabo akaba n’imboni ya Guverinoma mu Karere ka Musanze, Juvénal Marizamunda, yagaragarije abayobozi bashya ko gukorera hamwe nk’ikipe bifasha mu kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’ibyo baba bariyemeje gukora n’ibyo abaturage baba babitezeho.
Nsengimana Claudien yatorewe kuba Chairman w’Umuryango RPF-Inkotanyi ku rwego rw’Akarere ka Musanze, we na bagenzi be biyemeza kwihutisha imikorere inoze.
Nsengimana Claudien ni we watorewe kuba Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, akaba yungirijwe na Uwanyirigira Clarisse watorewe kuba umuyobozi w’aka Karere wungirije Ushinzwe Iterambere n’Ubukungu ndetse na Kayiranga Theobald watorewe kuba Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije Ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage.
Abiga muri Kaminuza n’amashuri makuru abarizwa mu Ntara y’Amajyaruguru, bibukijwe ko aribo bahanzwe amaso mu gusigasira intambwe u Rwanda rwateye mu kubahiriza uburenganzira bwa muntu.
Abagore 19 baba mu buyobozi butandukanye hirya no hino ku isi, bahuriye mu Kigo cy’Igihugu cy’Amahoro (Rwanda Peace Academy/RPA), mu mahugurwa agamije kubongerera ubumenyi bwo kuba abayobozi mu butumwa bw’amahoro.
Ikibazo cy’ubucucike bw’abana mu mashuri ababyeyi, abana n’abarezi bo mu Kigo cy’Amashuri abanza ya Gashangiro ya II bamaze igihe binubira kuri ubu ngo baba batangiye kugira icyizere cy’uko kiri mu nzira yo kubonerwa igisubizo.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze buramara impungenge abatuye ako Karere by’umwihariko abafana Musanze FC, bubabwira ko Stade Ubworoherane izakomeza gukinirwaho imikino ya Shampiyona.
Ibikoresho bibarirwa mu gaciro k’asaga Miliyoni 65 n’ibihumbi 300 y’u Rwanda ni byo bimaze kumenyekana ko byangijwe n’inkongi y’umuriro yibasiye inzu y’igorofa ry’ubucuruzi iri muri Gare ya Musanze.
Mu Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya IPRC Musanze, riherereye mu Karere ka Musanze, hamuritswe Laboratwari nshya eshanu, zizajya zifashishwa mu gukarishya ubumenyi no kunoza ubushakashatsi bushingiye ku bumenyi mu by’amashanyarazi akoresha ikoranabuhanga(Electrical Automation Technology), ubucuruzi bwifashisha (…)
Abanyeshuri 8,321 basoje amasomo mu byiciro binyuranye muri Kaminuza y’u Rwanda, tariki 17 Ugushyingo 2023, bashyikirijwe impamyabumenyi, Minisitiri w’Uburezi Dr Twagirayezu Gaspard, abibutsa ko umuvuduko w’iterambere ukeneye umusanzu wabo, kandi kubigeraho bisaba guhora bashishikariye ubushakshatsi no kuvumbura ibishya.
Akarere ka Musanze kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Ugushyingo 2023 karaberamo umuhango wo gutanga Impamyabumenyi ku banyeshuri barangije muri Kaminuza y’u Rwanda. Mu gihe haburaga amasaha make, imirimo yo gutunganya Stade Ubworoherane y’Akarere ka Musanze uwo muhango uberamo yari irimbanyije.
Umwe mu barinda Pariki y’Igihugu y’Ibirunga witwa Ntegerejimana Christophe w’imyaka 37, yarashe mugenzi we witwa Irakoze Kevin w’imyaka 32, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Ugushyingo 2023.
Umukecuru w’imyaka 67 witwa Uwimana Venantie wo Mu Kagari ka Nyarubuye, Umurenge wa Rwaza mu Karere ka Musanze, yishwe n’umuriro w’amashanyarazi, ubwo yacomokoraga radiyo, mu ma saa sita zo ku wa Mbere tariki 13 Ugushyingo 2023.
Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Maurice Mugabowagahunde, yakanguriye abanyamakuru gutanga kandidatire mu matora ateganyijwe, yo kuzuza inzego z’ubuyobozi bwa Leta, haba mu kuyobora Akarere cyangwa gushyirwa mu yindi myanya idafite abayobozi.
Mu Kagari ka Rwambogo, Umurenge wa Musanze Akarere ka Musanze, haravugwa inkuru y’abagore babiri bafunzwe, nyuma yo gufatirwa mu gipangu biba umunyeshuri w’umunyamahanga wiga muri INES-Ruhengeri, witwa Nelson Fredericko Angelo.
Mu Kagari ka Sahara, Umurenge wa Busogo, Akarere ka Musanze, haravugwa inkuru y’umugabo witwa Nganizi, ushakishwa nyuma yo gutoroka amaze gusambura inzu yabagamo akagurisha amabati, inzugi n’amadirishya.
Abaturage bo mu bice byiganjemo ibyo mu Mujyi wa Musanze batewe impungenge n’imihanda ya kaburimbo yatangiye kwangirika, bakavuga ko mu gihe hatagira igikorwa hakiri kare ngo ibyo bikorwa remezo bisanwe, byarushaho kwangirika mu buryo bukomeye.
Urukiko rw’Ibanze rwa Muhoza rwategetse ko Ntibansekeye Léodomir, Umukozi w’Akarere ka Musanze ushinzwe ibikoresho (Logistic Officer) ukekwaho icyaha cyo gutesha agaciro Urwibutso rw’Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Musanze, arekurwa agakurikiranwa adafunzwe.
Abayobozi babiri b’ibigo by’amashuri harimo uyobora Urwunge rw’Amashuri rwa Kiruri(GS Kiruri) n’uyobora Urwunge rw’Amashuri rwa Rukozo(GS Rukozo) byombi biherereye mu Karere ka Rulindo, batawe muri yombi.
Mu Murenge wa Cyuve, Akagari ka Kabeza mu Karere ka Musanze, haravugwa inkuru y’Umukuru w’Umudugugudu wagerageje kwiyahura akoresheje ishuka, mu ijoro rishyira tariki 08 Ugushyingo 2023, abaturage baratabara.
Ahenshi mu duce twubatsemo Kaminuza, harangwa n’iterambere ry’abaturage haba mu mirimo y’amaboko ndetse no mu mitekerereze, ibyo bigaterwa n’ubumenyi abanyeshuri bavana ku ntebe y’ishuri bakagenda babusangiza abaturage.
Abaturage bafite imirima yegereye urugomero rw’amashanyarazi rwa Mukungwa II ruherereye mu Karere ka Musanze bavuga ko bamaze imyaka irenga 10 basaba Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ingufu (REG) kubaha ingurane z’ibyabo byangijwe, dore ko ibyo basabwaga byose babitanze, ariko ntibahabwa iyo ngurane.
Umugabo witwa Hanyurwimfura André bakundaga kwita Padiri, bamusanze amanitse mu mugozi yamaze gushiramo umwuka, bikaba bikekwa ko yiyahuye.
Kuva tariki ya 01 kugeza kuri 31 Ukwakira 2023, kwari ukwezi ngarukamwaka kwahariwe ibikorwa by’urubyiruko rw’abakorerabushake, aho byakorwaga hirya no hino mu gihugu.
Umugore w’imyaka 26 wo mu Kagari ka Kivumu, Umurenge wa Kimonyi Akarere ka Musanze, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), aho akurikiranyweho icyaha cyo kwihekura, nyuma yo kubyara umwana akamujugunya mu cyobo.
Mu ma saa tatu z’ijoro ryo ku itariki 24 Ukwakira 2023, ni bwo uwitwa Nsengiyumva Jean Paul, wo mu Kagari ka Sahara, Umurenge wa Busogo Akarere ka Musanze, yagize impungenge z’imyaka ye y’ibirayi ajya kuyirinda, ageze mu murima agwa mu gaco k’amabandi baramukomeretsa.
Nyiraruvugo Olive n’umuhungu we Ndayishimiye Eric, baheruka gutabwa muri yombi tariki 11 Ukwakira 2023, nyuma y’uko abaturage babafatiye mu cyuho bacukura icyobo mu mbuga y’urugo rwabo, bigakekwa ko ari icyo bateganyaga kujugunyamo umurambo w’umwana w’umukobwa wasanzwe mu nzu babamo, iherereye mu Mudugudu wa Mutuzo Akagari (…)
Umukozi w’Akarere ka Musanze witwa Ntibansekeye Léodomir, ushinzwe kubika ibikoresho (Logistic Officer) yafunzwe, akaba akekwaho icyaha cyo gutesha agaciro Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rw’Akarere ka Musanze.
Abagabo batatu bo mu Midugudu itandukanye yo mu Kagari ka Nyabigoma mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze, biravugwa ko banyweye umuti wica udukoko uzwi nka tiyoda, bikekwa ko bageragezaga kwiyahura babiri bibaviramo gupfa.
Abiganjemo aborozi bo mu Kagari ka Nyabigoma mu Murenge wa Kinigi, bahangayikishijwe n’inyamaswa bataramenya iyo ari yo iri gukomeretsa inyana mu buryo bukabije bikaziviramo urupfu.