Kuri uyu wa Mbere tariki 26 Gashyantare 2024, ku biro by’Umurenge wa Kinigi hazindukiye imbaga y’abaturage bo mu ngeri zitandukanye, barimo abagabo, abagore ndetse n’urubyiruko rwiganjemo abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye.
Umugabo witwa Munyaziboneye wo mu Kagari ka Bukinanyana, Umurenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze, yahiriye mu nzu yabagamo bimuviramo gupfa.
Mu gihe imibare y’inzego zikurikiranira hafi iterambere ry’ubuzima mu Rwanda igaragaza ko hari intambwe igenda iterwa mu kugabanuka kw’umubare w’abagore bapfa babyara, kuri ubu hagaragara ubwiyongere bw’umubare w’abagore bapfa bazize ingaruka zikomoka ku kubyara babazwe.
Ubuyobozi bw’ibitaro bikuru bya Ruhengeri buvuga ko imirimo yo kubaka ibi bitaro mu buryo bugezweho iri hafi gutangira, bikazashyira iherezo ku ngaruka zaturukaga kuri serivisi zitanoze kubera inyubako zishaje zabyo, ibikoresho bidahagije ndetse n’ubuke bw’abaganga.
Mu mukino wa nyuma mu marushanwa y’Umurenge Kagame Cup, ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru wahuje Akarere ka Musanze n’aka Rulindo, wabereye ku kibuga Ikirenga, mu Murenge wa Shyorongi Akarere ka Rulindo, ku Cyumweru tariki 18 Gashyantara 2024, warangiye Musanze itsinze Rulindo ibitego 3-1.
Bamwe mu bagore batwite, abafite abana bari munsi y’amezi atanu hamwe n’abana bafite hagati y’amezi 6 na 23, bagaragaza ibimenyetso biganisha ku kugarizwa n’imirire mibi bo mu Karere ka Musanze, barimo guhabwa ifu ya Shisha Kibondo.
Bamwe mu batuye Akarere ka Musanze barinubira servisi z’imitangire y’indangamuntu, aho ngo gutinda kuzihabwa bibabera imbogamizi ku mibereho yabo, bikababuza uburenganzira bugenewe umuturage.
Imiryango 65 yo mu Murenge wa Kinigi na Nyange mu Karere ka Musanze, yashyikirijwe amabati yo gusakara inzu zabo nyuma y’uko urubura rwangije amabati y’izo nzu mu mvura yaguye ku itariki 25 Werurwe 2023.
Umurambo w’umusore uri mu kigero cy’imyaka 28, abaturage bawusanze umanitse mu giti, bakeka ko yaba yiyahuye.
Banki ya Kigali yamurikiye abakiriya bayo inyubako y’Ishami rya Musanze, yavuguruwe mu buryo bujyanye n’igihe, ikaba yitezweho kurushaho kunoza serivisi iha abayigana.
Mu gihe mu mujyi wa Musanze hakomeje kugaragara umubare utari muto w’ibibanza, bimaze imyaka myinshi hategerejwe ko ba nyirabyo babyubaka ariko ntibabikore, harimo gutekerezwa uko byatunganywa bigaterwamo ubusitani ahashoboka hakagirwa Parikingi.
Bamwe mu bana bahoze mu buzererezi bo mu Karere ka Musanze, bakabukurwamo n’abagize Urwego rwunganira Akarere ka Musanze mu gucunga Umutekano (DASSO) bagasubizwa mu ishuri, bavuga ko byabafunguriye icyizere cyo kuzakabya inzozi nziza bifitemo.
Mu Kagari ka Muharuro, Umurenge wa Gashaki mu Karere ka Musanze haravugwa inkuru y’umugabo w’imyaka 29 y’amavuko ukekwaho kwiba inka akayihisha mu buriri bwe.
Ku wa Gatatu tariki 31 Mutarama 2024, Musenyeri Vincent Harolimana, yishimiye imyaka 12 amaze atorewe kuba Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri. Ni nyuma y’uko ku itariki 31 Mutarama 2012 yakiriye inkuru nziza iturutse i Vaticani ya Papa Benedigito XVI ubwo yari umuyobozi wa Seminari nto ya Nyundo, imugira umushumba (…)
Abaturage bo mu Turere tugize Intara y’Amajyaruguru, hamwe n’Ubuyobozi uhereye ku rwego rw’iyi Ntara n’Uturere tuyigize, bifatanyije mu muganda, wibanze ku gutunganya ibikorwa remezo, kurwanya isuri no kubakira abatishoboye.
Harerimana Emmanuel, ni umwe mu bitabiriye Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 19, yatangiye ku itariki 23 isozwa ku ya 24 Mutarama 2024, aturuka mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze, akaba yatanze ubuhamya bw’uko imiyoborere myiza yamuhinduriye ubuzima, yarangiza na we agahindura ubw’abandi ahereye ku bamwegereye mu (…)
Nyuma y’uko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubugenzuzi bw’ubuziranenge, ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi(RICA) gitangiye ibikorwa byo kugenzura niba ahacururizwa inyama, bapfunyika mu bikoresho byabugenewe bidashyira ubuzima bw’abaguzi mu kaga, abacuruzi bazo bagaragaza ko icyo cyemezo kitaboroheye, kuko badafite ibyo (…)
Mu muhanda Musanze-Cyanika mu nkengero z’umujyi wa Musanze, imodoka itwara abagenzi (Coaster), igonze umuturage wambukaga umuhanda ahita ahasiga ubizima.
Abahinga mu kibaya giherereye mu Mudugudu wa Marantima Akagari ka Rwebeya mu Murenge wa Cyuve Akarere ka Musanze, barimo abavuga ko umusaruro bari biteze batabashije kuwubona, ndetse ngo hari abagiye baviramo aho bitewe n’abashumba baboneshereza imyaka bakabakorera n’urugomo.
Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari two mu Karere ka Musanze, bashyikirijwe moto bagiye kujya bifashisha mu kazi kabo ka buri munsi, na bo bahamya ko zigiye kuborohereza mu kunoza inshingano ndetse iyi ikaba imbarutso yo kwihutisha servici begera abaturage birushijeho.
Umuryango w’abantu bane ugizwe n’umugore, umugabo n’ abana babiri, wo mu Mudugudu wa Karunyura, Akagari ka Kabeza, Umurenge wa Cyuve, Akarere ka Musanze, uhangayikishijwe no kutagira aho kuba nyuma y’uko inzu yabo ifashwe n’inkongi y’umuriro badahari.
Umugabo w’imyaka 27 y’amavuko yafunzwe nyuma yo gukekwaho gusenya inzu yabanagamo n’umugore we n’abana, agamije guhima uwo bashakanye.
Abasirikare 49 bo ku rwego rwa Ofisiye biga mu Ishuri rikuru rya Gisirikare (Rwanda Defence Force Command and Staff College) riherereye i Nyakinama mu Karere ka Musanze, bamuritse imico itandukanye y’ibihugu byabo.
Amashusho y’ibibumbano yubatswe mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Musanze, akomeje gutungura abantu benshi bibaza ikigambiriwe n’icyo asobanura. Muri ayo mashusho harimo igaragaza ingagi yegeranye neza n’indi y’umugabo uhetse igikapu mu mugongo, afite n’inkoni mu ntoki, akaba agaragara atunga urutoki mu cyerekezo kirimo (…)
Amajyaruguru ni Intara ikundwa na benshi haba abayituye n’abayisura. Ni ahantu hazwiho amahumbezi no mu bihe by’izuba (icyi), ibyo bigatuma benshi baturutse hirya no hino mu gihugu ndetse no ku migabane itandukanye y’isi bafata urugendo bakaza kuharuhukira.
Mu Karere ka Musanze harateganywa kubakwa Ikigo (Day Care Center), kizajya cyita ku bantu bafite ubumuga, kikaba cyitezweho kurushaho kunganira muri gahunda zituma uburenganzira bwabo burushaho gusigasirwa.
Abaturage bo mu Kagari ka Mpenge Umurenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, nyuma yo gusura Ingoro Ndangamateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi bagasobanurirwa byinshi, basigaranye isomo ryo gusigasira Ubumwe n’Ubudaheranwa by’Abanyarwanda.
Abatujwe mu Mudugudu w’Icyitegererezo wa Kinigi (IDP Model Village), bashima intambwe bateye mu gutuzwa mu buryo begerejwe ibikorwa remezo nk’amazi meza, amashanyarazi, amavuriro, imihanda n’ibindi bitandukanye, ariko bakagaragaza ko hari ibibazo bikibabereye ingutu.
Abana bafite ubumuga baturuka mu miryango 100 ibarizwa mu Karere ka Musanze, mu gikorwa cyabahurije hamwe cyo kwizihiza Noheli, bashimangiye ko iyi ari intambwe nziza igaragaza uburyo bitaweho kandi bahabwa agaciro.
Ubuyobozi bw’ibitaro bikuru bya Ruhengeri buvuga ko ababigana, batahwemye kugaragaza imbogamizi zo kutanogerwa na serivisi bitewe n’uburyo bishaje kandi bikaba ari na bitoya, ngo iki kibazo kiri mu nzira yo gukemuka vuba, kuko ubu hamaze kuboneka ingengo y’Imari izifashishwa mu kubyubaka mu buryo bugezweho.