Musanze: Site zitorerwaho zarimbishijwe mu buryo abaturage babigereranya n’umuteguro w’ubukwe

Kimwe n’ahandi mu Gihugu, abaturage bo mu Karere ka Musanze bazindukiye mu gikorwa cy’Amatora ya Perezida wa Repubulika ndetse n’abagize Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite.

Mu byifashishijwe harimo imitako igaragaza umuco gakondo w'Abanyarwanda.
Mu byifashishijwe harimo imitako igaragaza umuco gakondo w’Abanyarwanda.

Hirya no hino, site zo mu Karere ka Musanze ziberaho icyo gikorwa cy’amatora uko ari 73 zifite ibyumba by’itora 561, zarimbishijwe mu buryo ahenshi hagaragara imitako y’ubwoko bunyurwanye igaragara mu mabara y’icyatsi, ubururu n’umuhondo agize ibendera ry’u Rwanda.

Mukagatera Anonsiyata umwe mu bo Kigali Today yasanze kuri site y’itora iri ku ishuri ribanza rya Fatima mu Murenge wa Muhoza yagize ati: “Nazinduwe no kuza gutora nkishyiriraho umuyobozi umbereye kandi uzanyobora akuzuza ibyifuzo byacu nk’abaturage. Kubera agaciro duha umuntu wo ku rwego rukomeye, rutureberera nk’abaturage, twitabiriye igikorwa cyo kumutora twarimbye mu myambaro itubereye, ababyeyi natwe dukenyera imikenyero tumutegera n’urugori, turimbisha aho dutorera dore ko ari n’igikorwa twari tumaze iminsi dufitiye ubwuzu n’amashyushyu dufata nk’ubukwe budasanzwe”.

Imirimbo irimo n'igaragaza umuco Nyarwanda yari yitaweho
Imirimbo irimo n’igaragaza umuco Nyarwanda yari yitaweho

Yakomeje agira ati "Site ziberaho itora twahuje imbaraga nk’abaturage turazirimbisha tuzikorera isuku, kugira ngo twitabire igikorwa nyirizina tugikorere ahantu hateguye mu buryo buteye ubwuzu, cyane ko n’umuyobozi twaje kwishyiriraho ari umuyobozi twasesenguye neza imikorere ye w’umunyabwenge, usobanutse urangwa n’ibikorwa koko n’ubundi biteye ubwuzu".

Ku bandi baturage, barimo n’abari bamaze igihe biyumvira imigabo n’imigambi y’abakandida ku mwanya wa Perezida n’abakandida Depité bagiye babanyura imbere mu gihe biyamamazaga mu minsi ishize, kuri uyu munsi w’itora nyirizina ngo si bo barose bucya bakajya kubitorera.

Abageze mu zabukuru n'abafite intege nke bari bagenewe ibyicaro
Abageze mu zabukuru n’abafite intege nke bari bagenewe ibyicaro

"Umunsi w’amatora twe tuwufata nk’umunsi udasanzwe. Twari tumaze iminsi tuwitegura nk’abategura ubukwe, ari nayo mpamvu mubona twatatse ahantu hose nk’abataka ahabera ibirori by’ubukwe. Bamwe gutora twabirangije abandi barabikomeje. Ubwo rero n’ubundi amatsiko yo kumenya neza umusaruro w’ibiva muri iki gikorwa cy’amatora twazindukiyemo aracyari yose. Turatuza tumaze kumenya neza ko umugeni wacu twitoreye yageze mu byicaro bye".

Mu bari banyotewe ko itariki y'amatora igera barimo n'ababyeyi babukereye mu myambaro y'imikenyero bateze n'urugori, dore ko uyu munsi bawufata nk'ubukwe
Mu bari banyotewe ko itariki y’amatora igera barimo n’ababyeyi babukereye mu myambaro y’imikenyero bateze n’urugori, dore ko uyu munsi bawufata nk’ubukwe

Imitako yifashishijwe mu kurimbisha kuri site z’itora, igaragara mu bice bimwe na bimwe byegereye aho izo site ziri, ku bwinjiriro bwazo ndetse no mu byumba by’itora. Mu byifashishijwe harimo nk’ibitambaro, ibipurizo, imikeka, ibyibo, ibisabo, ibyansi, inkongoro n’indi mitako igaragaza umuco gakondo w’Abanyarwanda.

Kuri Site y'amatora iri kuri site yo kuri GS Muhoza II ubwinjiriro bw'ibyumba by'itora wabubwirwaga n'imitako ihakikijwe
Kuri Site y’amatora iri kuri site yo kuri GS Muhoza II ubwinjiriro bw’ibyumba by’itora wabubwirwaga n’imitako ihakikijwe
Site iri ku Ishuri ribanza rya Susa kimwe n'ahandi, hari harimbishijwe mu mitako ifite amabara agize ibendera ry'u Rwanda
Site iri ku Ishuri ribanza rya Susa kimwe n’ahandi, hari harimbishijwe mu mitako ifite amabara agize ibendera ry’u Rwanda
Hamwe na hamwe hari ibirango byibutsa abaturage umunsi w'amatora
Hamwe na hamwe hari ibirango byibutsa abaturage umunsi w’amatora
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka