Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu yatoreye i Musanze ashima ubwitabire bw’abaturage

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude, arashimira abaturage bakomeje kwitabira igikorwa cy’amatora, asaba ko buri wese akora ibimureba akarangiza inshingano ze mboneragihugu zo kwitorera abayobozi, mu ituze no mu mutekano.

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'igihugu yatoreye i Musanze
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu yatoreye i Musanze

Ni mu butumwa yatanze ubwo yari amaze gutorera Perezida wa Repubulika n’Abadepite kuri Site ya Gashangiro mu Mudugudu wa Nyiraruhengeri, Akagari ka Rwebeya Umurenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze.

Ubwo yageraga kuri site y’itora ya Gashangiro mu ma saa tatu, yishimiye ubwitabire bw’abaturage kuri iyo site, amaze gutora agira ubutumwa agenera Abanyarwanda.

Ati “Gutora ni ibintu bishimisha buri wese ukurikije uko bisigaye bitegurwa, umutuzo wabaye mu gutegura amatora, gushyiraho amategeko, kwiyamamaza, uburyo abaturage babyitabiriye n’uburyo bitabiriye uyu munsi, nk’umuntu ushinzwe imiyoborere y’Igihugu biradushimishije cyane uburyo biri kugenda neza”.

Abakorerabushake b'amatora babanje kurahira
Abakorerabushake b’amatora babanje kurahira

Arongera ati “Nanjye ubwanjye by’umwihariko ndishimye kuba nshoboye gutora, ni ikintu uba wifuza kugira uruhare mu miyoborere y’Igihugu cyawe, ni byiza birashimishije tukaba dushimira abaturage uko bakomeje kubyitabira”.

Yagize icyo asaba abaturage haba muri iki gihe cyo gutora, ndetse na nyuma y’amatora ati “Abaturage rwose ni ukubashimira mbere na mbere uburyo bitabiriye ubutumwa bubashishikariza kwitabira amatora, tunabashimira uko bitwaye uyu munsi, ndetse tukabashishikariza gukurikirana neza ibikorwa by’amatora buri wese agakora ibimureba”.

Minisitiri Musabyimana yashimiye abaturage uburyo bitabiriye gutora ku bwinshi
Minisitiri Musabyimana yashimiye abaturage uburyo bitabiriye gutora ku bwinshi

Arongera ati “Buri wese akarangiza inshingano ze mboneragihugu zo kwitorera abayobozi b’Igihugu mu ituze n’umutekano, kandi bakazitabira n’izindi gahunda zose zikurikiraho nyuma y’amatora, kuko nyuma y’amatora hari ibindi basabwa ko abayobozi bitoreye, iyo bamaze kujyaho bakomeza kubafasha kugira ngo Igihugu gikomeze gitere imbere”.

Umukecuru n’umukazana we bageze kuri site ya Gashangiro saa kumi n’ebyiri, barishimira ko itariki bahoze bifuza yageze bakitorera uzabayobora muri manda y’imyaka itanu iri imbere.

Ingabo z'u Rwanda nazo zazindukiye mu matora y'Umukuru w'Igihugu n'ay'Abadepite
Ingabo z’u Rwanda nazo zazindukiye mu matora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite

Bavuga ko nyuma yo gutora batashye, ariko bemeza ko biteguye kugaruka saa cyenda gukurikira igikorwa cy’ibarura ry’amajwi, mu rwego rwo kumenya neza uko uwo batoye ahagaze.

Umukecuru ati “Twazindutse twari twabukereye saa kumi n’ebyiri z’igitondo ngo twitorere umuyobozi uzatugeza aheza, itariki yo kumutora yari yadutindiye none irageze, ubu turatashye Imana ikomeze imurinde, saa cyenda turagaruka dukurikirane ibarura ry’amajwi, ni twumva uwo twashyize imbere byaciyemo turabyina umudiho”.

Umukazana we ati “Turamutsindiye, twamuhaye amajwi yacu Imana ihabwe icyubahiro, turaza kubarura amajwi, tubikurikirane gatanu kuri gatanu, ahasigaye turare mu birori”.

Tumwe mu dushya twagaragaye kuri site ya Gashangiro, nuko hari hateguwe ahagenewe kwakira umaze gutora, buri wese bakamugenera igikombe cy’icyayi n’irindazi.

Kuri iyi site hagaragaye agashya ko gusamuza buri wese wazindukiye kwitorera Umukuru w'Igihugu n'Abadepite
Kuri iyi site hagaragaye agashya ko gusamuza buri wese wazindukiye kwitorera Umukuru w’Igihugu n’Abadepite
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka