Akazi ko guhonda amabuye amazemo imyaka 30 kamufasha gutunga umuryango
Bamwe mu bageze mu zabukuru bagorwa n’ubuzima cyane cyane iyo badafite abana babitaho, bakabaho bakora imirimo ivunanye ngo babone ikibatunga.
Akenshi usanga iyo mirimo bakora bayihemberwa amafaranga y’intica ntikize ugasanga barahemberwa ibitajyanye n’imbaraga batanga ku murimo, ugasanga barakora ako kazi kubera amaburakindi.
Urugero ni urwa Nyirambuze Rachel w’imyaka 70 wo mu Murenge wa Musanze, Akarere ka Musanze, utunzwe n’akazi ko guhonda amabuye, ibyo bikamutungira umuryango w’abantu batatu ugizwe na we, umugabo we n’umwuzukuru.
Kigali Today yamusanze mu Murenge wa Cyuve, aho yaje mu kazi ke ka buri munsi ko guhonda amabuye. Avuga ko nubwo akoresha imbaraga nyinshi zitajyanye n’amafaranga akura mu kazi, kuri we ngo karamutunze dore ko akamazemo imyaka 30.
Uwo mukecuru avuga ko mu kazi ke ko guhonda amabuye ategereza ko ikamyo ya FUSO yuzura, kugira ngo ahembwe ibihumbi 30FRW, bamwishyura mu gihe yahonze amabuye yuzuye iyo kamyo ya FUSO.
Avuga ko kugira ngo iyo modoka yuzure, ahonda amabuye mu gihe cy’amezi abiri, bivuze ko ku kwezi akorera amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 15.
Ati “Mva mu Murenge wa Musanze nkaza gukorera hano mu Murenge wa Cyuve akazi ko guhonda amabuye, ndazinduka ngakora umunsi wose bwakwira ngataha, nduhuka ari uko FUSO yuzuye bakampa amafaranga ibihumbi 30FRW, kandi kugira ngo ikamyo yuzure biransaba gukora amezi abiri”.
Uwo mukecuru avuga ko kuba ayo mafaranga ari make, biri mu buryo bw’amaburakindi, kubera ko adafite ubundi buryo yabona ikimutunga.
Ati “Ibi byose ni inda, sinakwicara mu rugo ngo ibiryo binyizanire, sinshobora kwirirwa mu rugo, aya mafaranga arampahira nkarya kandi nkambara, nubwo ntacyo nsagura, ni ugukorera inda”.
Avuga ko kuba ari we utunze umuryango, byatewe n’uko umugabo we bahoze bafatanya gushaka imibereho, ngo yagize ubumuga ku buryo bitamushobokera gukora ikiyede, ibyo bituma akura amaboko mu mufuka ngo baticwa n’inzara.
Ati “Umugabo wanjye arashaje cyane afite ubumuga ku buryo atashobora n’ikiyede. Kera agishoboye twarafatanyaga tukabaho neza, tugera aho twiyubakira n’inzu yo kubamo, ariko ubu ni njye umuryango ureba, we aba yibereye mu rugo”.
Nyirambuze, avuga ko amaze kumenyekana muri ako kazi aho ukeneye kubaka wese ashaka amabuye, akamutumaho akayahonda ibyo bikamufasha kubaho, nubwo atarabasha kujya muri gahunda ya Ejo Heza, kubera ko nta kintu abasha gusagura muri ako kazi.
Mu kumenya icyo ubuyobozi buvuga kuri icyo kibazo cy’abageze mu zabukuru bagorwa no kubaho, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musanze, Twagirimana Edouard, arasaba abo bageze mu zabukuru kujya bizigamira mu kazi bahabwa na Leta haba muri VUP ndetse no ku bakora akazi kabo gatandukanye.
Yagize ati “Abo bakuze tubashishikariza kwizigamira, uko bagenda babona udufaranga tw’ibyo bakora akajya muri Ejo Heza, iyo ni yo nzira ya mbere, kuko mu buryo Leta yashyizeho bwo kwiteganyiriza muri Ejo Heza, ugeze mu zabukuru na we asabwa gushyiraho urwe ruhare akiteganyiriza. Nk’uwo ukora akagira ibihumbi 30FRW, agiye afataho make akayashyira muri Ejo Heza aba atangiye kwiteganyiriza”.
Uwo muyobozi yavuze ko kwizigamira bidasaba kuba wabonye amafaranga menshi ukagira ayo usagura, avuga ko umuntu yizigamira no mu dufaranga duke abona.
Ati “Uwizigamiye amafaranga ibihumbi bibiri buri kwezi, umwaka ushira afite umugabane wuzuye muri Ejo Heza. Uwo mukecuru ndamugira inama yo kugira udufaranga duke azigama muri Ejo Heza, si ngombwa ko yose ayarya, utwo yazigamye tuzamufasha kurya mu gihe azaba atagishoboye guhonda ayo mabuye”.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|