Turamusabira ku Mana dupfukamye, duhagaze, turyamiye imbavu zose ngo imurinde akomeze kutuyobora - PDI

Ishyaka Ntangarugero muri Demokarasi (Parti Démocrate Idéal - PDI), ryatuye Paul Kagame isengesho rimuha imbaraga zo gukomeza kuyobora Igihugu, nyuma y’uko azaba atorewe kuyobora manda y’imyaka itanu muri uku kwezi kwa Nyakanga 2024.

Mussa Fasil Harerimana yavuze ko basabira Paul Kagame ngo azahorane imbaraga zo kuyobora igihugu
Mussa Fasil Harerimana yavuze ko basabira Paul Kagame ngo azahorane imbaraga zo kuyobora igihugu

Ni mu kiganiro Sheikh Mussa Fazil Harerimana Umuyobozi w’iryo Shyaka (PDI), yagiranye n’abanyamakuru ubwo yari mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze aherekejwe n’abakandida batandukanye ku mwanya w’Abadepite b’iryo shyaka.

Ni mu gusoza ibikorwa bamazemo iminsi itanu bamamaza Paul Kagame nk’umukandida biyemeje gushyigikira ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, hamamazwa n’Abadepite bazahagararira iryo shyaka mu matora y’Abadepite.

Abajijwe uko ishyaka PDI riri kwitegura kuba ryazatanga umukandida ku mwanya wa Perezida nyuma ya manda y’imyaka itanu bashyigikiyemo umukandida wa FPR-Inkotanyi Paul Kagame, yavuze ko uwo mukandida bamusabira ku Mana akazakomeza kugira imbaraga zo kuyobora Igihugu no mu zindi manda ziri imbere.

PDI Ishyigikiye Paul Kagame wiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika
PDI Ishyigikiye Paul Kagame wiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika

Ati “Paul Kagame, turamusabira ku Mana dupfukamye, duhagaze, turyamiye imbavu zose umuntu agira, tuvuga ngo imurinde icyatuma ananirwa kutuyobora, iryo niryo sengesho ryacu, ibyo kuvuga ngo biramutse bibayeho ko yabura imbaraga zo kuyobora Igihugu byatubabaza, Imana ibiturinde”.

Mussa Fazil yagarutse ku nyito ishyaka rya PDI ryakunze gukoresha ryamamaza Paul Kagame, ya ‘Baba wa Taifa,’ avuga ko kumwita iryo zina bituruka ku iterambere n’ibikorwa bitandukanye amaze kugeza ku Gihugu, abyubakiye ku misingi itatu ariyo ubumwe, umutekano n’iterambere rirambye, ariho ahera asaba abanyamuryango b’ishyaka PDI kumuhundagazaho amajwi, bakamutora 100%.

Fazil ahamya ko Kagame akwiye kwitwa Baba wa Taifa kubera ibikorwa by'indashyikirwa yakoreye u Rwanda
Fazil ahamya ko Kagame akwiye kwitwa Baba wa Taifa kubera ibikorwa by’indashyikirwa yakoreye u Rwanda

Ati “Baba wa Taifa, ni izina ry’icyubahiro rya Perezida wakoze ibikorwa by’indashyikirwa akubakira Igihugu ku misingi itatu, umusingi wa mbere ni ubumwe bwacu, tugeze hafi kuri 95% tuvuye kuri zero abantu barya abandi, muri Jenoside y’Abayahudi nta muntu wariye undi, ariko iyakorewe Abatutsi mu Rwanda umuntu yariye undi, ukageza aho abo bantu baba bamwe, ibyo nta wundi uzingera kubikora, Kagame yarabikoze”.

Yagarutse no ku mutekano, aho yavuze ko udadiye u Rwanda rukaba ruwusangiza ibindi bihugu, yemeza ko nta muntu uzongera kuwubuza Abanyarwanda.

Yavuze no ku nkingi y’iterambere rirambye, aho ngo umubare w’abana bapfaga bakivuka n’abagwingiye ugenda umanuka, impfu z’abagore babyara ziragabanuka, abana bose bariga, buri wese aravurwa kubera ubwisungane mu kwivuza.

PDI Ishyigikiye Paul Kagame wiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika
PDI Ishyigikiye Paul Kagame wiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika

Ati “Iyo misingi Kagame yubatse ni myinshi, imugira kuba Baba wa Taifa, uwariwe wese uzaza, azaza ayubakireho ntawe uzaza aje kuyisenya”.

Abanyamuryango ba PDI mu Karere ka Musanze, baremeza ko biteguye gutora umukandida wa FPR-Inkotanyi, Paul Kagame kubera iterambere amaze kubagezaho ririmo ibikorwa remezo bitandukanye no guhabwa amahirwe yo kwiga, abenshi mu bayisiramu batajyaga bapfa kubona.

Nishimwe Hamida ati “Turishimira amajyambere twagejejweho na Chairman wa PFR-Inkotanyi, Paul Kagame, ayo majyambere arigaragaza, yatwubakiye amashuri, imihanda aduha amavuriro n’ibindi bikorwa byigaragaza”.

Arongera ati “Nkanjye icyo yangejejeho, nahereye hasi nkora amasuku mu bigo by’amashuri, none ubu ndi umwarimu mu mashuri yisumbuye ubu nditeza imbere nderera Igihugu, twiteguye kumuhundagazaho amajwi kandi tuzamufasha gukomeza kutugeza ku byo twifuza”.

Nduwayezu Aimé Falicien umukandida Depite w’ishyaka PDI, ati “Impamvu twahisemo Paul Kagame nk’umukandida wacu ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, nuko ukurikije aho yakuye Igihugu n’aho akigejeje ari mu murongo mwiza, tubona ko mu bandi bakandida bose bahari n’ababigerageza ntawamuhiga”.

Ngo bazatora Paul Kagame kuko yabagejeje kuri byinshi
Ngo bazatora Paul Kagame kuko yabagejeje kuri byinshi

Mussa Fazil Harerimana, yashimiye abaturage mu rugendo rw’iminsi itanu ishyaka PDI rimaze ryamamaza umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika no ku mwanya w’abakandida Depite b’iryo shyaka, aho bagiye bagaragaza ubwitabire bwinshi, abasaba gutora Paul Kagame kugira ngo Igihugu gikomeze kuzamuka mu iterambere.

Uretse Umuryango FPR-Inkotanyi ushyigikiye Paul Kagame nka Chairman wawo akaba n’umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, andi mashyaka agera ku munani nayo yiyemeje kwiyunga kuri FPR, atanga Kagame nk’umukandida wayo.

Umuyobozi w'akarere ka Musanze niwe wakiriye Ishyaka rya PDI mu gikorwa cyo kwamamaza Umukandida Paul Kagame n'abadepite
Umuyobozi w’akarere ka Musanze niwe wakiriye Ishyaka rya PDI mu gikorwa cyo kwamamaza Umukandida Paul Kagame n’abadepite
Urubyiruko rurashimira Paul Kagame
Urubyiruko rurashimira Paul Kagame
Bavuga ko biteguye gutora Paul Kagame
Bavuga ko biteguye gutora Paul Kagame
Habanje akarasisi mu Mujyi wa Musanze bamamaza Paul Kagame n'Abadepite
Habanje akarasisi mu Mujyi wa Musanze bamamaza Paul Kagame n’Abadepite
Mu karasisi harimo n'abamotari
Mu karasisi harimo n’abamotari
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka