Ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga butarangaza ko bwasuye ahari ubutaka bw’umwani Mibambwe Rutarindwa hanzwi ku izina ryo ku Rucunshu, bagasanga bwose bwaratuweho n’abaturage.
Ngo nubwo icyaro cy’akarere ka Muhanga ari kinini cyane kurusha umujyi kandi ubutaka bwako bukaba buteye nabi ndetse bushaje, hagiye gushakwa umuti w’ibyo bibazo harimo guca amaterasi y’indinganire mu rwego rwo kwirinda isuri ndetse no guhuza ubutaka.
Umuyobozi w’akarere ka Muhanga, Yvonne Mutakwasuku, aratangaza ko umujyi w’akarere ayoboye bari gushyiramo ingufu ngo ube umujyi wa kabiri mu gihugu kandi ube umujyi ukomeye w’ubucuruzi.
Umuyobozi w’akarere ka Muhanga, Yvonne Mutakwasuku, arakangurira abaturage b’akarere ke kugira uruhare mu kurwanya ruswa kuko hari aho bigaragara ko abayobozi baka ruswa abaturage bayoboye kugirango babahe serivisi mu busanzwe bidasaba ko zishyurwa.
Ubuyobozi bw’inama njyanama y’akarere ka Muhanga buratangaza ko kuba ku ngengo y’imari y’uyu mwaka wa 2012-2013 uri gushira harasagutse amafaranga agera kuri miliyoni 200 atari uko habuze ibikorwa akoreshwa ko ahubwo azimukanwa mu ngengo y’imari y’umwaka ukurikira kuko hari ibikorwa byari byaratangiwe agomba kurangiza.
Abana batatu muri bane bashinjwaga gutwika ishuri Ecole des Sciences Byimana riherereye mu Ruhango, bakatiwe imyaka ibiri y’igifungo undi akatirwa umwaka umwe n’igice n’urukiko rwisumbuye mu Karere ka Muhanga.
Prundence Karamira umunyamabanga nshingwabikorwa wa Bureau Social de Developpement aratangaza ko benshi mu bana bo mu muhanda bakira mu kigo cyabo bababwira ko bahunze imiryango yabo kuko yaboherezaga mu gucukura amabuye y’agaciro mu birombe.
Ubwo akarere ka Muhanga kasurwaga n’abadepite bagize Komisiyo ishinzwe gukurukirana imitungo n’imari by’igihugu, umuyobozi w’aka karere Yvonne Mutakwasuku yabagaragarije ko ubutaka bw’umugabekazi Kankazi Radegonde bwatangiye kwibasirwa n’abaturage babuturiye.
Ubushakashatsi bwakozwe kuva Jenoside yakorewe Abatutsi yarangira burerekana ko Abatutsi baguye mu bitaro bya Kabgayi byo mu karere ka Muhanga bagera kuri 31.
Yohani Uwihoreye wari uzwi ku kabyiniriro ka “Bisazi” wari utuye mu mudugudu wa Mututu mu murenge wa Nyarusange uherutse kwivugana abantu batatu mu masaha ya saa sita z’ijoro rya tariki 28/05/2013 yakatiwe igifungo cya burundu n’urugereko rw’urukiko rukuru rw’i Nyanza.
Komisiyo ishinzwe gukurukirana imitungo n’imari by’igihugu mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda irasaba ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga kongera ibarura ry’imitungo itagira beneyo kuko ngo bwari bwatangaje ko nta yihari kandi bikaba bimaze kugaragara ko ihari.
Abakozi n’abayobozi b’akarere ka Muhanga bamaze kwemerera umukozi w’aka karere ko bazamufasha bakamushakira inzu yo kubamo ku bwo kuko nta bushobozi afite bwo kwiyibonera.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa kane tariki 06/06/2013 ahagana mu ma saa mbiri, amazu ane y’ubucuruzi mu mujyi wa Muhanga yafashwe n’inkongi y’umuriro arashya akongokana n’ibyari birimo kuko abari aho batabashije gusohora ibyari birimo.
Mu gikorwa cyo gushishikariza urubyiruko kwirinda SIDA no kubafasha kumenya uko bahagaze ku buryo bworoshye, tariki 03/06/2013, urubyiruko rusaga ijana rwo mu karere ka Muhanga rwipimishije ku bushake ndetse runagirwa inama.
Mu muhango ngarukamwaka wo kwibuka abiciwe i Kabgayi mu gihe cya Jenoside uba buri tariki 02 Kamena, abaharokokeye basabye ko urwibutso rushya rugiye kuhubakwa rwagaragaza ubugome bwahabereye ndetse n’urugare abihayimana bagize.
Umugabo witwa Yohani Uwihoreye utuye mu mudugudu wa Mututu mu murenge wa Nyarusange arashinjwa kwica abantu batatu ubwo yashakaga kwivugana umukuru w’umudugudu wamutanzeho amakuru avuga ko yatemye ibiti ku buryo butemewe.
Bamwe mu baturage barwariye mu bitaro bya Kabgayi mu karere ka Muhanga barasaba umuryango Imbuto Foundation ko wajya ubakorera ubuvugizi maze bakajya bahabwa inzitiramubu hakiri kare kuko ngo ziza izindi zarashaje.
Urwego rw’umuvunyi mu karere ka Muhanga ruragaragaza ko akarengane ari kimwe mu bishobora guteza ruswa mu gihugu, bagasaba ko aka karengane gakorerwa abaturage kacika burundu kuri bamwe mu bayobozi bigaragaraho.
Ubuyobozi bwa gereza ya Muhanga n’abacungagereza bagera kuri 54 basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Murambi ruri mu karere ka Nyamagabe hagamijwe kurushaho gusobanukirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi kuko mu bo bashinzwe kugorora harimo n’abakoze Jenoside.
Nyirambogo Rose, umugore ukora umwuga w’ubuvuzi gakondo mu karere ka Muhanga avuga ko amarozi abaho nubwo benshi batabyemera kuko we ngo ashobora kuvura bamwe mu barozwe.
Bamwe mu batuye akarere ka Muhanga barishimira gahunda ya Leta ifasha abaturage kugira ubushobozi bwo gutunga televiziyo mu ngo zabo ariko bamwe baragaragaza ikibazo cy’ubushobozi buke kuburyo kwitabira uyi gahunda byabagora.
Bamwe mu bazobereye mu kumenyekanisha ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda, barerekana ko hari abakorera mu Rwanda bajya gushaka imyaka hanze y’igihugu kandi ihari kuko baba batamenye ko ihari ngo babe ariho bayigura.
Bimwe mu binyamakuru bikorera hanze y’igihugu byari bimaze iminsi bitangaza ko mu karere ka Muhanga hari inzara imereye nabi abaturage nyamara umuyobozi wako we arabihakanira kure.
Abacururiza mu isoko rya Nyabisindu mu murenge wa Nyamabuye mu karere ka Muhanga baratangaza ko kuba iri soko ritubakiye bibabangamira cyane cyane muri iki gihe cy’imvura kuko iyo iguye bibasaba guhagarika akazi bakanura ibicuruzwa.
Umusore witwa Mugisha Jacques ufite ubumuga bwo kutabona aratangaza ko nubwo afite ubu bumuga bitamubuza kujya mbere no kugirira akamaro igihugu cye.
Umuyobozi w’akarere ka Muhanga aratangaza ko ubucuruzi bwa forode bwavugwaga mu cyahoze ari Gitarama (ubu ni mu karere ka Muhanga) butakiharangwa kuko ubu ngo bwabaye amateka.
Umuyobozi w’akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe ubukungu, imari n’amajyambere, Uhagaze Francois, aratangaza ko ubuyobozi bw’akarere bugiye guhangana n’abagakoreramo banga gusora bitwaje impamvu zitandukanye.
Bamwe mu bahinzi mu karere ka Muhanga baratangaza ko bakomeje guhangayikishwa n’imvuira ikomeje kugwa ari nyinshi ikangiza imyaka yabo bari batezeho amaramuko.
Umuyobozi w’akarere ka Muhanga, Yvonne Mutakwasuku, aratangaza ko bamwe mu bagororwa basohoka muri gereza barangije ibihano byabo bagera hanze bakitwara nabi baba basubiza inyuma igihugu cyabo.
Mu kiganiro bajyiriye mu mujyi wa Muhanga, tariki 09/04/2013, bamwe mu batuye uyu mujyi basanga kuba abavuga ko ihanurwa ry’indege y’uwari umukuru w’igihugu Juvenal Habyalimana ariryo mbarutso ya Jenoside yakorewe abatutsi baba bibeshya.