Bamwe mubasaba akazi mu mirimo itandukanye mu karere ka Muhanga, bakomeje kuvuga ko itangwa ry’akazi ridakorwa mu mucyo hagamijwe kugaha abazwi icyo bo bita ikimenyane.
Bamwe mu bayobozi b’ibigo mu mashuri yisumbuye mu karere ka Muhanga baragaragaza ikibazo ko hari ababahugura mu cyongereza (mentors) batajya baza kubigisha kandi ntibibabuze guhembwa.
Ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga buvuga ko butari bufite amakuru y’umugore umaze iminsi aba mu busitani bwo mu mujyi rwa gati w’ako karere ariko ngo ubwo bumenye icyo kibazo bugiye kugikurikirana.
Mu gihe Leta y’u Rwanda yatangiye igikorwa cyo gusubiza mu buzima busanzwe Abanyarwanda birukanwe mu gihugu cya Tanzaniya, ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga, buratangaza ko Abanyarwanda bazakira nta mitungo bahafite kuko abenshi bavukiye muri Tanzaniya.
Ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga burasaba abarimu bo mu mashuri yisumbuye n’abanza ko bwashyira ingufu mu kwiga icyongereza kuko uzaba atakizi neza mu bihe biri imbere azirukanwa kimwe n’abirukanwe kubera kutuzuza amashuri.
Ikusanyirizo ry’amata ryafunguwe mu mwaka wa 2009 na Minisitiri w’intebe nyuma yaho gato ryaje guhita rifunga imiryango kubera ibibazo bitandukanye birimo amakimbirane ndetse no kutiga neza umushinga.
Kubera ko ngo hari ababyeyi badohotse ku gufasha abana kwishima no gukura basobanukirwa n’iminsi mikuru inyuranye, abanyamuryango b’ikipe y’abakuze ya Les Onze du Dimanche yo mu karere ka Muhanga bateguye umunsi mukuru wo kwizihiza no kwifuriza abana noheri nziza, dore ko ivuka rya yezu ngo ari umunsi ukomeye w’abana.
Bamwe mu batuye mu mudugudu wa Ruvumera ho mu murenge wa Nyamabuye mu karere ka Muhanga baturiye ruhurura, ibarizwa ahazwi ku izina rya Sprite baravuga ko bahangayikishijwe n’umwanda ukomeje kugaragara muri iyi ruhurura.
Mu gihe hari abavuga ko batazabona uko bizihiza noheri n’ubunani, abakora umwaga w’uburaya bo mu karere ka Muhanga bo basanga iminsi mikuru ariho hari amaramuko kurusha ikindi gihe babayeho.
Nyuma y’umwiherero wahuje abashakanye bo muri paruwasi gaturika ya katederari ya Kabgayi ku nsanganyamatsiko igira iti “Ingo zacu zibe ishingiro ry’ubukirisitu”, imiryango igera ku 100 yari yateraniye muri uwo mwiherero yahise ifata icyemezo cyo gushinga ihuriro rizajya ribahuza mu kubaka ubukirisitu no gusangira ubuzima.
Mu gihe hasigaye iminsi mike ngo iyi minsi mikuru ya noheli n’ubunani igere, bamwe mu batuye mu karere ka Muhanga mu ngeri zitandukanye baratangaza ko batazoroherwa no kuyizihiza kubera amikoro adahagije.
Abacuruzi benshi bo mu karere ka Muhanga bavuga ko badafite imashini zitanga inyemezabwishyu (fagitire) kubera ko zihenze abandi bakavuga ko batabonye amasomo yo kuzikoresha.
Itsinda ry’abagore bagera kuri 30 bo mu karere ka Muhanga bibumbiye mucyo bise “Club Soroptimist” bishatse kuvuga itsinda ry’ibyiza by’umugore, riravuga ko rigiye guhangana n’ikibazo cy’abana b’abakobwa bacikisha amashuri bagatangira guhura n’ingorane cyane cyane izo gutwara inda zitateguwe.
Mu biganiro bijyanye na gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” byari bigenewe abakozi b’akarere ka Muhanga ku wa 28/11/2013, umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe ubukungu, imari n’amajyambere Francois Uhagaze yatanze ubuhamya bwe bujyanye n’ukuntu yabohotse amateka yaciyemo.
Bamwe mu baganga mu karere ka Muhanga baragaragaza ko ikibazo cy’abagore banduza abana batwite agakoko gatera SIDA, kuri ubu ari abakobwa baba badafite abagabo bemewe n’amategeko.
Rose Yakaragiye utuye mu mudugudu wa Nyamaganga akagari ka Mubuga mu murenge wa Shyogwe mu karere ka Muhanga atangaza ko yamaze igihe yananiwe kwakira uburyo yabyaye umwana ufite ubumuga bw’ingingo hafi ya zose.
Ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga bugaragaza ko hakiri abagore batari bake bagisamira inda mu bwandu bw’agakoko gatera SIDA, nk’uko byagagaragarijwe mu nama yabuhuje n’abakuriye ibigo nderabuzima n’ibitaro bya Kabgayi, yabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 22/11/2013.
Ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe kongerera ubumenyi abakozi (RMI) kiri i Murambi ho mu karere ka Muhanga kiratangaza ko bashobora kuzakusanya amateka yo kuri uyu musozi wa Murambi akajya hamwe kuburyo yabungwabungwa ndetse akajya anakurura ba mukerarugendo.
Ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga burasaba ibigo by’imari bikorera muri ako karere ko byajya byitabaza ubuyobozi kugira ngo babashe kubafasha gukurikirana ababibye kuko ngo amafaranga babitse ari ay’abaturage.
Bamwe mu bakunze gukurikirana imibanire y’abashakanye ndetse n’abashatse batangaza ko bimaze kugaragara ko abagabo benshi bahohoterwa mu ngo zabo ariko bakanga kubivuga ngo batava aho bata ikuzo.
Bamwe muri ba rwiyemezamirimo baciriritse bo mu karere ka Muhanga baragaragaza ko bajyaga bakorera mu gihombo batabizi kuko kenshi bakora ubucuruzi nta bumenyi buhagije bafite.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 06/11/2013, mu mujyi w’akarere ka Muhanga habereye impanuka, maze abapolisi n’abari aho batungurwa no kubona imodoka yagonzwe yari itwaye abagenzi bavanze n’inzagwa.
Bamwe mu bakobwa babyariye iwabo ndetse n’abandi bantu batandukanye barasaba ko izina rihabwa abana babyarwa n’abakobwa batashatse ryahindurwa kuko babona harimo ipfobya.
Bamwe mu bagore n’abakobwa bakora uburaya mu mujyi wa Muhanga baravuga ko benshi mu bakiliya bahura nabo baba ari abagabo bubatse ingo kandi ngo ikirenzeho bo ni uko baza badashaka gukoresha agakingirizo.
Mu gihe mu bihe byashize iyo abantu bamenyaga ko umuntu yanduye agakoko gatera SIDA wasangaga benshi batangira kumucikaho bagasa n’abamushyira mu kato, mu murenge wa Shyogwe ho mu karere ka Muhanga haravugwa umugore wanduye agakoko gatera SIDA ariko abagabo bagakomeza kumwirukaho bashaka kumusambanya.
Ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga buratangaza ko bukomeje kugira ikibazo gikomeye cyo gukorera mu nyubako y’ibiro by’aka karere ishaje kandi ntoya ugereranije n’umubare w’abayikoreramo.
Umuyobozi w’akarere ka Muhanga, Yvonne Mutakwasuku, asanga abakozi b’aka karere, abagasura mu rwego rw’akazi ndetse n’abagatuye ubwabo bavunika cyane kubera imiterere mibi yako inatuma aka karere gakomeza kudindira mu iterambere.
Ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga buratangaza ko kuba umujyi wabo uri gukura ku buryo bwihuse bituma benshi bibwira ko aka karere gakize cyane ndetse bikabaviramo kubura abaterankunga.
Abakozi b’umurenge wa Nyamabuye ho mu karere ka Muhanga barasaba ko ikibazo cy’inyubako umurenge ukoreramo cyakemuka kuko iyi nyubako imaze igihe iva mu gihe cy’imvura.
Abagore bo mu karere ka Muhanga, bagize itsinda bise “abagore b’ibyiringiro,” batangiye igikorwa cyo kwigisha abagore bagenzi babo kugirango bagaruke ku nshingano zabo zo kubaka urugo kuko byagaragaye ko za “gatanya” zikomeje kugenda ziyongera.