Muhanga: Gutera intanga ku nka biracyari ku gipimo cyo hasi

Umukozi w’akarere ka Muhanga ushinzwe ubworozi, Guard Munyezamu aratangaza ko igikorwa cyo gutera intanga ku nka kiracyari hasi ariko ngo hari ikizere cy’uko bizagenda bihinduka.

Leta y’u Rwanda yashyize ingufu ku gutera intanga ku nka mu rwego rwo kongera inka za kijyambere, ariko muri aka karere biracyari ikibazo kuko inka zimaze guterwa intanga ari 1500 mu nka ibihumbi 63 zihabarizwa.

MU karere ka Muhanga hamaze guterwa intanga mu nka zigera ku 1500 ugereranyije n'izirena ibihumbi 60 zihabarizwa.
MU karere ka Muhanga hamaze guterwa intanga mu nka zigera ku 1500 ugereranyije n’izirena ibihumbi 60 zihabarizwa.

Munyezamu agereranya uko byari byifashe mbere akemeza ko hari intambwe imaze guterwa.

Ati: “Twavuye kuri 800 tekereza kuba aha tukagera ku 1.500, urumva ko twakubye kabiri turifuza ko twakuba indi nshuro tukagera ku bihumbi umunani.”

Ikibazo nyamukuru gihari ku kudatera intanga ku bwinshi ngo byaba bikomoka ku myumvire ikiri hasi y’abaturage.

Ati: “Abenshi baracyumva ko kubangurira ku kimasa aribyo gusa nyabyo, ikindi ni uko abandi bazi ko bishyizemo ko intanga zidafata kandi siko biri zirafata.”

Uyu mukozi w’akarere avuga ko ahumuriza abanyamuhanga ko intanga bakoresha nta kibazo ziba zifite kuko zibikwa ahantu hizewe. Ati: “Twongeramo azote buri munsi ku buryo nta kibazo na gito.”

Munyezamu avuga kandi ko bahura n’imbogamizi zo kubura ubwatsi bugagije kandi bw’ingirakamaro ku nkanka. Ibi bikaba bitera ikibazo cy’umukamo mike muri aka karere.

Avuga ariko ko akurikije uko bari gukora ngo hari ubwo bazageraho bakabona umukamo mwinshi kuburyo bazaba basigaje ikibazo cyo guhangana no kubona isoko rihagije. Kugira ngo ibi byose bishoboke ngo icya mbere ni uko muri aka karere hazaboneka ubwatsi buhagije

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Urakoze Vet Muhanga gusobanurira abantu bumva ko intanga zidafata kandi zifata. Nkaba nkangurira aborozi kugana abaveterineri babegereye mu mirenge yabo kuko muri buri murenge harimo umuveterineri utera intanga mu matungo kandi afite ibikoresho byabugenewe. Naho abakiri kuri gakondo yo gukoresha ibimasa byaba byiza baganye inzira yo gukoresha intanga wihitiramo ubwoko bw’imfizi ushaka haba Jerisi cg furizoni.abashaka andi makuru bahamagara ku Kigo RAB kuri numero itushyurwa 4675

Corito yanditse ku itariki ya: 4-11-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka