Ubumwe bw’Abanyarwanda ni inkingi ikomeye yubakiyeho u Rwanda - Unity Club

Abanyamuryango ba Unity Club Intwararumuri, basanga Ubumwe bw’Abanyarwanda ari inkingi ikomeye yubakiyeho u Rwanda rw’Abanyarwanda, ari na yo mpamvu abacuze umugambi wo gusenya u Rwanda babanje gusenya ubumwe bw’Abanyarwanda bwariho, bakoresheje imiyoborere mibi irimo ivangura rishingiye ku moko.

Dr. Uzziel Ndagijimana
Dr. Uzziel Ndagijimana

Ibyo byakozwe ku butegetsi bw’abakoloni birakomeza no muri Leta ya mbere hamwe n’iya kabiri, kugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu gihe abanyamuryango ba Unity Club Intwararumuri bitegura Ihuriro ngarukamwaka rya 18, rizaba ku wa Gatandatu tariki 8 Ugushyingo 2025, baravuga ko no kongera kubaka bushya u Rwanda, nabyo byahereye ku kubanza kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda, nka kimwe mu bintu byari bigoye cyane nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni muri urwo rwego Madamu Jeannette Kagame yatangije umuryango Unity Club Intwararumuri, ugafata iya mbere mu kubaka ubumwe, uhereye ku bayobozi bari muri Guverinoma icyo gihe na bo bashakanye, kugira ngo bibere urugero n’abandi Banyarwanda.

Dr. Uzziel Ndagijimana ni umunyamuryango wa Unity Club, avuga ko ubumwe bw’Abanyarwanda bwubatswe bugakomera.

Ati "Ariko bugomba gukomeza kubungabungwa no kwigishwa abakiri bato. Ubu Abanyarwanda biyumva nk’Abanyarwanda kandi baheshwa ishema no kwitwa Abanyarwanda."

Arongera ati "Abanyarwanda bafite agaciro mu gihugu cyabo ndetse n’aho bagenda mu mahanga mu mirimo itandukanye. Ubu passport y’u Rwanda irubashwe kandi imibereho y’Abanyarwanda yateye intambwe ishimisije."

Uko urugendo rwo kubaka ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda bihuzwa n’intambwe yatewe mu guteza imbere imibereho n’ubukungu by’igihugu mu myaka 31 ishize

Ubirebeye nko mu rwego rw’ubuzima, wahera ku cyizere cyo kubaho cy’Umunyarwanda bwavuye ku myaka 47 mu mwaka wa 2000, bukaba bugeze ku myaka 70.

Mu rwego rw’uburezi, abana bose bafite uburenganzira bungana bwo kwiga, mu gihe mu bukungu, umusaruro mbumbe w’Igihugu wikubye inshuro zigera kuri 20, ukaba waravuye ku Madolari agera kuri Miliyoni 750 ugera kuri Miliyari 14, naho umusaruro mbumbe ubariwe ku muturage umwe wikuba inshuro icumi, uva ku Madolari 146 ugera ku yarenga 1,000.

Ibikorwa remezo, nk’amashanyarazi n’amazi, bigera hafi ku baturage bose bivuye ku bipimo byo hasi cyane, kuko nk’abaturage bagerwagaho n’amashanyarazi mu 1997 bari 1%, mu gihe ubu barenga 82%.

Ihuriro ngarukamwaka rya 18 rya Unity Club Intwararumuri rizaba ku wa Gatandatu tariki 08 Ugushyingo 2025, rikazibanda ku ntego rusange yo gukomeza kwimakaza umuco w’ibiganiro byubaka kandi bishimangira Ubumwe bw’Abanyarwanda.

Iri huriro rizaba ryubakiye ku nsanganyamatsiko igira iti "Ndi Umunyarwanda: Igitekerezo Ngenga cy’Ukubaho kwacu".

Mu butumwa aheruka kugenera Abanyarwanda, Madamu Jeannette Kagame akaba n’Umuyobozi Mukuru wa Unity Club Intwararumuri, yabibukije ko uwambaye Ubunyarwanda agendana ubudahangarwa mu ngamba zose, abasaba gukomeza kwimakaza ihame ndakuka ryabwo.

Yagize ati “Mu rugendo rwo kongera kubaka u Rwanda, Ndi Umunyarwanda yabaye icyomoro cy’ibikomere twasigiwe n’amateka mabi, iba umusingi wubakiweho Igihugu kizira amacakubiri, gishyize imbere indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda."

Yungamo ati "Uwambaye Ubunyarwanda agendana ubudahangarwa mu ngamba zose, dukomeze kwimakaza ihame ndakuka ry’Ubunyarwanda, by’umwihariko turirage abato."

Unity Club Intwararumuri igizwe n’abayobozi bari muri Guverinoma, abayihozemo n’abo bashakanye.

Uyu muryango washinzwe na Madamu Jeannette Kagame ku wa 28 Gashyantare 1996, hagamijwe gutanga umusanzu mu kwimakaza umuco w’ubumwe n’amahoro, byo nkingi z’iterambere rirambye.

Mu gihe uyu muryango washingwaga, Igihugu cyari gifite ibibazo bikomeye byari bikeneye kwigwaho no gushakirwa umuti wihuse kandi urambye.

Bimwe muri byo birimo kucyubaka mu nkingi zose zirimo umutekano, ubuzima, uburezi, imibereho; gushyingura mu cyubahiro imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi no guhumuriza abarokotse, kwita ku mfubyi zari zandagaye, umutekano w’Igihugu hibandwa ku w’ibihugu bikikije u Rwanda ndetse no kubaka inzego z’igihugu.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka