Mu bitaro bya Kabgayi haguye abantu 31 muri Jenoside
Ubushakashatsi bwakozwe kuva Jenoside yakorewe Abatutsi yarangira burerekana ko Abatutsi baguye mu bitaro bya Kabgayi byo mu karere ka Muhanga bagera kuri 31.
Uyu mubare watangajwe ubwo muri ibi bitaro bibukaga abarwayi, abarwaza n’abaganga baguye muri ibi bitaro mu gihe cya Jenoside; umuhango wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu tariki ya 19 Kamena 2013.

Umuyobozi w’ibitaro bya Kabgayi, Dr Ndahayo Cassien, avuga ko uyu mubare atari umubare uhoraho kuko ngo bishoboka ko hari n’abandi baboneka bitwe n’amakuru yagenda aboneka.
Aba bantu babarurwa ni abaguye mu bitaro imbere ndetse no mu nkengero zabyo kuko bamwe bashatse uburyo bahunga ibitaro mu rwego rwo gukiza ubuzima bwabo.
Bamwe mu barokokeye muri ibi bitaro bavuga ko abenshi biciwe aha bishwe n’abarwaza ubwabo kimwe n’abarwayi bari bafite intege, abandi ngo bishwe n’Interahamwe.

Ni nshuro ya kane mu myaka 19 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ikozwe hibukwa abarwayi, abarwaza, abaganga n’abakozi baguye mu bitaro bya Kabgayi, ahamaze kubarurwa amazina 31 y’abahaguye.
Ubuyobozi bw’ibitaro bukomeje gushishikaza buri wese kubugezaho amakuru kuwaba yarahaguye dore ko bari gutegura ikimenyetso gihoraho hazandikwaho ayo mazina y’abahaguye.
Gerard GITOLI Mbabazi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|