Abarenga 90% mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro ntibazi uburenganzira ku murimo

Ni ubushakashatsi bwamurikiwe i Kigali ku wa 4 Ugushyingo, bukaba bwagaragaje ko 58% by’ubugenzuzi bw’umurimo mu bucukuzi n’ubwubatsi mu Rwanda bwibanda ku kureba ku mushahara abakozi bahembwa ndetse n’ibindi bigenerwa umukozi nk’ubwiteganyirize n’ubwishingizi.

Ni mu gihe karindwi ku ijana kuri ubwo bugenzuzi biba birebana n’umutekano w’abakozi mu kazi, na ho kane ku ijana konyine bikaba ari ubugenzuzi ku gukoresha abana bataruzuza imyaka yo kujya mu kazi.

Muri rusange, byagaragaye ko igice kirengagizwa gikubiyemo ubwirinzi bw’umukozi mu kazi ku byateza impanuka, ibinyabutabire bwangiza n’ibikoresho byo kubimurinda.

Abarenga 90% by’abakozi muri izi nzego kandi basanze batazi uburenganzira bwabo buteganywa n’amategeko y’umurimo, ndetse abandi benshi bakora badafite amasezerano yemewe n’amategeko y’akazi bitewe no kugira ubwoba bw’uko bashobora kugatakaza.

Ubu bushakashatsi bwerekeanye ko ubugenzuzi 95% bukorwa mu bucukuzi n’ubwubatsi ku ngingo y’umutekano ku kazi buba nyuma y’uko hamaze kubaho ibyago nk’impanuka, aho kubukora mbere.

Aha kandi, ngo 67.5% y’ubugenzuzi ni bwo bwita ku kwereka abakozi uko bakongera umutekano wabo mu kazi naho 66.7% bwo busuzuma ko amahame y’umutekano ku kazi k’ubucukuzi n’ubwubatsi yubahirizwa.

Ku kijyanye n’umusaruro uva mu bugenzuzi bukorwa, ubushakashatsi bwerekanye ko ubugera kuri 63% by’ubukorwa bufasha gushyira mu bikorwa icyo buvugaho ku rugero rwiza, mu gihe 33% bwubahirizwa ku kigero kiringaniye, naho 4% bwo ntibutange umusaruro.

Mu bijyanye n’impanuka ziba mu bwubatsi no mu bucukuzi, izigera kuri 95.8% zakorewe ubugenzuzi hagamijwe gukemura ibibazo zateje ku kigero cyiza, naho 83.3% mu hagenzuwe impamvu-muzi yaziteye kandi bifatwaho imyanzuro myiza irinda ko zakongera.

Umuyobozi Mukuru wa IPAR, Kayitesi Eugenia, yavuze ko ubushakashatsi bumaze imyaka itatu bwari bugamije kwerekana imikorere n’impamvu hagomba kubaho igenzurwa ry’umurimo mu nguni zitandukanye, kugira ngo abakozi babone imibereho myiza.

Kayitesi yakomeje agaragraza ko ubushakashatsi babukorana n’ababafatanyabikorwa batandukanye, ndetse na za minisiteri ziba zishinzwe gukurikirana imibereho myiza y’abakozi.

Abakozi bo mu birombe: Ubuzima buri mu kaga

Ku bijyanye n’abakora mu birombe, ubugenzuzi bwa IPAR bwagaragaje ko ubuzima bwabo buri mu kaga, kuko hari aho usanga nta bikoresho by’ubwirinzi baha abakozi ahubwo bakabasaba kubyigurira kandi bahembwa umushahara udahagije.
Ikiyongera kuri ibyo ariko, nuko ngo usanga muri aba harimo n’abacukura batabifitiye uburenganzira.

Agira ati” Hari abantu twasanze bacukura amabuye y’agaciro ariko batabifitiye uburenganzira, nabo akenshi ntago bafata abakozi neza. Nabo bajye bagenzurwa bakurikiranwe.”

Nsanzimana Bernard umujyanama mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu kigo Gamico ltd, yagize ati” Haracyari indi ntambwe yo kuganiriza abakoresha n’abakozi, kuko hari n’abakozi uha ibyo bikoresho bakabifata nabi. Ni yo mpamvu hari igihe sosiyete zimwe na zimwe zibasaba kubyigurira.”

Nubwo hakiri icyuho mu igenzura ry’umurimo, IPAR ishimira iruhare rw’ubugenzuzi mu kuzamura iyubahirizwa ry’uburenganzira ku mushahara, ubwishingizi mu kugabanya impanuka zo mu kazi no kongera ubumenyi bw’abakozi mu bijyanye n’uburenganzira, umutekano n’ubuzima bwiza mu kazi.

Ubu bushakashatsi bwa IPAR bwakorewe ku masosiyete y’ ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro agera kuri 400 mu gihugu hose.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka