Muhanga: Nyabarongo yatoraguwemo umurambo w’umugabo
Abaturage bo mu murenge wa Rugendabari mu karere ka Muhanga batoraguye umurambo w’umugabo wishwe akajugunywa mu mugezi wa Nyabarongo.
Nk’uko bitangazwa n’umunyambanga nshingwabikorwa w’uyu murenge wa Rugendabari, Jean Hubert Ruzindana, ngo uyu murambo wabonywe mu masaha ya saa moya z’igitongo cyo ku ya 21/08/2013.
Uwawubonye bwa mbere ni umugore wajyaga ku isoko maze awereka abahinzi bahingaga hafi ya Nyabarongo aribwo bahise bahamagara umukuru w’umudugudu wa Nyakibuye mu kagari ka Gasave, nawe abigeze kuri polisi yatwaye uwo murambo ikawushyikiriza ibitaro bya Kabgayi aho uri gukorerwa ibizamini ngo bamenye icyamwishe.
Ruzindana akomeza avuga ko uyu mugabo ushobora kuba ari mu kigero cy’imyaka 38 yaba yishwe kuko bamusanganye ibikomere mu mutwe ndetse bikaba bigaragara ko bamucuje kuko basanze yambaye agakabutura gusa nta wundi mwenda yambaye.
Kumenya inkomoko y’uyu mugabo ngo biracyagoranye kuko nta mwenda yari yambaye ngo bahereho bamurangisha kandi ngo nta n’icya ngombwa na kimwe.
Uyu munyamabanga nshingwabikorwa akomeza avuga ko bishoboka ko uyu mugabo aticiwe muri uyu murenge kuko ngo babajije henshi hakabura abamuzi.
Ngo birashoboka rero ko yiciwe ahantu kure bamuta mu mugezi, amazi akamugeze aho batoye umurambo we. Si muri uyu murenge barangishije uyu murambo kuko ngo no mu mirenge ihana imbibi n’uyu barangishijemo bakabura abawuzi.
Akomeza avuga ko ku bitaro bya Kabgayi nibamara gukora isuzuma, bashobora guhita batanga itangazo nko mu binyamakuru kugirango bamenye ababa barabuze umuntu.
Ruzindana avuga ko mu busanzwe mu murenge wa Rugendabari ayoboye nta bwicanyi bujya buharangwa.
Gerard GITOLI Mbabazi
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
umurenge wacu urangwa nituze ntibyahaba murakoze