Umujyi wa Muhanga ugiye kugirwa uw’ubucurizi kandi wa kabiri

Umuyobozi w’akarere ka Muhanga, Yvonne Mutakwasuku, aratangaza ko umujyi w’akarere ayoboye bari gushyiramo ingufu ngo ube umujyi wa kabiri mu gihugu kandi ube umujyi ukomeye w’ubucuruzi.

Aganira n’itangazamakuru, Mutakwasuku yerekanye ko uyu mujyi ufite amahirwe menshi yo kuba umujyi wa kabiri mu gihugu cyane ko uherereye mu gihugu rwagati bigatuma uganwa n’abantu benshi bawushakamo benshi cyangwa ukaba uri no ku nzira zigana henshi mu gihugu.

Uyu muyobozi avuga ko bagiye gukora iyo bwabaga ngo uyu mujyi uhinduke uw’ubucuruzi kugirango abajyaga kurangura ahandi cyane cyane mu murwa wa Kigali bajye bahinira muri uyu mujyi wabo.

Mutakwasuku ati: “ubwo turi hafi ya Kigali abajyaga bava i Burengerazuba n’abajyaga bava mu Majyepfo hirya ya Muhanga bakajya barangurira hano. Ibyo turavuga ngo byahindura isura y’umujyi kandi bikongera n’ibyo umujyi uriho winjiza uyu munsi kugirango tugire imbaraga z’amafaranga”.

Ngo nubwo atabikoreye ubushakashatsi cyane, umuyobozi w’akarere ka Muhanga avuga ko uyu mujyi uzwi mu mateka yawo ko abacuruzi bawo aribo ba mbere bamenye i Dubayi.

Ibi ngo byatumaga iyo abantu bavaga hirya no hino yarasangaga ibicuruzwa byaho bigura amafaranga make. Muhanga kandi ngo yari izwi nk’ifite abaforoderi benshi kurusha ahandi mu gihugu.

Agira ati : “ariko twaravuze ngo iryo zina turiveho two kuba umujyi wiba igihugu muri forode ahubwo tube umujyi w’ubucuruzi ariko noneho ujyendeye ku mategeko ugendeye ku cyerekezo cy’igihugu”.

Kuri ubu umujyi wa Muhanga watangiye uburyo bwo gukorana n’abikorera ndetse unashaka uburyo bw’ubufatanye n’indi mijyi yo hanze kugirango abajya barangura ibicuruzwa bijye bihita bigera i Muhanga bitarinze bihagarara mu mujyi wa Kigali kugirango utundi turere tujye tuza kurangurira muri uyu mujyi.

Mu kunoza iyi gahunda, hari abacuruzi 15 n’umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu baherutse kujya mu mujyi umwe wo mu Bushinwa uzwiho cyane ubucuruzi kugirango bajye kureba uko iki cyerekezo bahaye umujyi wabo kifashe. Aha bakaba baraganiriye na zimwe mu nganda bazajya bafatanya.

Umuyobozi w’akarere akomeza avuga ko batangiye kwagura ibikorwaremezo birimo amashanyarazi, imihanda n’ibindi.

Kuba umujyi wa Muhanga ubarwa nk’umujyi muto utagutse kuko ahanini ngo ubarizwa ku muhanda mugari wa kaburimo, ngo batangiye gutunganya site zimwe na zimwe bashyiramo imihanda, amazi n’amashanyarazi kugirango ushaka aho gutura azajye ahita ahubaka nta kibazo.

Zimwe muri site zimaze gutunganywa harimo site ya Munyinya irimo ibabanza 187; ibyinshi ngo bimaze gufatwa. Mu ngengo y’imari itaha ngo barateganya gukora indi site ya Karama bifuza gukoramo ibikorwa nk’ibyo.

Ku bw’uko uyu mujyi ufunganye ngo bagiye gushyiraho undi muhanda kugirango umujyi ubone ubwinyagamburiro. Uyu muhanda wa kaburinbo ngo numara kwaguka bazagera ku cyerekezo cyo kuba umuhanda w’ubucuruzi kandi munini.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Wapi umujyi wa kabiri uzaba Nyanza kuko ariwo gicumbi cy’umuco, biryo rero niwo uzaba umujyi w’ubukerugendo n’ubucuruzi kandi wo ntabwo ari ku muhanda mukuru nka Muhanga ibangamira imodoka zifite urugeko rurerure. Muhanga usanga ari umujyi wibereye ku muhanda mukuru kandi bubaka bawusatira cyane sinzi niba zametero bavuga i Muhanga batagomba kuzubahiriza. Muhanga ifite n’amateka mbabi y’igihugu, kandi haba n’ikibazo cy’umutekano muke.

dfadfafa yanditse ku itariki ya: 10-07-2013  →  Musubize

Ni byo koko ibyo uwo Muyobozi w’Akarere avuga ni byo. Ni byo gushyira mu bikorwa.

Bizima yanditse ku itariki ya: 9-07-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka