Abakozi 28 bo mu bitaro bya Kirehe bari baberewemo ikirarane cy’ukwezi kwa karindwi bamaze kwishyurwa, bagashimira itangazamakuru ryagaragaje ikibazo cyabo kikaba gikemutse.
Guhera kuri uyu wa Gatandatu tariki 09 Nzeri 2021, abafite imyaka 50 kuzamura bo mu Karere ka Kirehe mu Ntara y’Iburasirazuba batangiye gukingirwa Covid-19.
Umuyobozi w’ihuriro nyarwanda ryita ku mibereho myiza y’abafite ubumuga bw’uruhu rwera, Uwimana Fikili Jadyn, avuga ko abafite ubwo bumuga mu Karere ka Kirehe bagiye kubumbirwa mu matsinda y’imishinga mito, izatuma babasha kwiteza imbere bityo ntibakomeze kwiha akato kuko akenshi bagaterwa n’ubukene.
Mu Karere ka Kirehe bagiye gutangira kwifashishwa ikoranabuhanga rya telefone igendanwa mu kubitsa, kwaka inguzanyo no kugabana imisanzu, hagamijwe gukemura amakimbirane n’uburiganya bwagaragaraga muri amwe mu matsinda yo kubitsa no kugurizanya.
Manishimwe Obed, umukozi ushinzwe iterambere (SEDO) mu Kagari ka Bukora mu Murenge wa Nyamugali, afunzwe akekwaho kwaka abaturage ruswa no kugurisha ubutaka bwa Leta.
Polisi ikorera mu Karere ka Kirehe, ku wa Kane tariki ya 12 Kanama 2021 yafashe uwitwa Habineza Samson w’imyaka 35, afatanwa moto aherutse kwiba mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Kicukiro, iyo moto ikaba ari iya Migambi Eric. Habineza yafatiwe mu Karere ka Kirehe mu Murenge wa Nasho mu Kagari ka Rubirizi, Umudugudu wa Mulindi, (…)
Umushinga NELSAP ukurikirana imirimo yo kubaka urugomero rw’amashanyarazi rwa Rusumo wijeje Abamanisitiri bashinzwe ingufu mu Rwanda, Burundi na Tanzaniya ko ruzaba rwatangiye gutanga umuriro w’amashanyarazi mu kwezi k’Ukuboza 2021.
Mu masaha y’igitondo cyo ku wa Gatatu tariki 28 Mata 2021, nibwo hamenyekanye inkuru y’abantu batanu bari bafunzwe, barashwe bagahita bahasiga ubuzima, ubwo barimo bagerageza gutoroka kasho bari bafungiwemo mu Karere ka Kirehe, nk’uko byasobanuwe.
Muhayemungu Abel wari ufite imyaka 14 muri Jenoside yakorewe Abatutsi, mu buhamya yatanze yagaragaje uburyo yarokokeye aho yihishaga mu rukuta rukozwe n’imirambo, aho yari yihebye azi ko adashobora kubaho.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe burashimira abatuye Umurenge wa Nyarubuye kuba ku mwanya wa mbere muri gahunda yo kwimakaza Ubumwe n’ubwiyunge, bigahesha ako karere kuza ku isonga muri gahunda y’Ubumwe n’ubwiyunge hagendewe kuri raporo y’umwaka ushize.
Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko izo mpunzi zimuwe mu rwego rwo kwita ku mibereho myiza yazo, no kubungabunga ibidukikije. Inkambi y’impunzi ya Kigeme iherereye mu Karere ka Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo, yubatse ahantu ku musozi, kandi mu minsi ishize, byagaragaye ko uwo musozi ushobora kwibasirwa n’inkangu ndetse n’ibindi (…)
Umukozi w’Intara y’Iburasirazuba ushinzwe iterambere ry’uturere, Rugaju Alex, avuga ko kuba amasoko y’inka atagikora mu turere twa Kirehe na Ngoma byatewe no gutinya indwara y’uburenge, ariko ngo ashobora gufungurwa vuba kuko butigeze buhagera.
Ingo 5,466 ziherutse guhabwa amashanyarazi mu Mirenge ya Kigarama, Musaza na Gahara yo mu Karere ka Kirehe, bituma ako Karere kongera umubare w’abamaze kubona amashanyarazi bagera kuri 60%.
Ubuyobozi bw’Ikipe ya Kirehe FC bwasabwe kuba bwamaze kwishyura abakinnyi n’abandi bakozi bayikoreye bitarenze tariki 20 Mutarama 2021.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Musaza mu Karere ka Kirehe, buremeza ko umwana w’umukobwa wavuzweho kuguruka hejuru y’inzu ubu ameze neza, kandi ko umuryango we wasabwe kumujyana kwa muganga mu gihe yaba agize ikindi ikibazo.
Umugabo witwa Habimana Samson wo mu Kagari ka Butezi mu Murenge wa Gahara mu Karere ka Kirehe, afungiye kuri Polisi Sitasiyo ya Gatore, nyuma yo gufatirwa mu cyuho atanzwe na Dasso yari amaze guha amafaranga ibihumbi 102 bya ruswa.
Koperative Tuzamurane yo mu Karere ka Kirehe mu Murenge wa Gahara ifite umwihariko wo kumisha inanasi z’umwimerere (Organic). Buri kwezi itunganya toni ebyiri z’inanasi zumye zivuye muri toni 40 z’inanasi mbisi, zikagurishwa mu Bufaransa.
Umukozi w’Akarere ka Kirehe ushinzwe guhuza abafatanyabikorwa n’akarere (DJAF Officer), Bititi Fred, afunze akekwaho kunyereza amafaranga 4,837,500 y’u Rwanda.
Mu Murenge wa Gahara mu Karere ka Kirehe, imvura ivanze n’umuyaga yaraye iguye yasenge inzu 192 z’abaturage, uwagerageje kurwana ku nzu ye afata igisenge ngo kitaguruka arakomereka.
Mudaheranwa Augustin, umusaza ufite imyaka 85 y’amavuko,wavukiye mu cyari Sheferi ya Migongo, ubu ni mu Karere ka Kirehe, ubu atuye mu Mudugudu wa Kigabiro, Akagari ka Kigabiro, Umurenge wa Murama, Akarere ka Ngoma.
Umugore witwa Nyiraminani Julienne wo mu Mudugudu wa Cyiha, Akagari ka Rwantonde mu Murenge wa Gatore mu Karere ka Kirehe, arakekwaho gufatanya n’abana be batatu bagatemagura umugabo we Habineza Francois, ari na we se w’abo bana kugeza apfuye.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe, bwatangaje ko ku wa Mbere tariki ya 24 Kanama 2020, bwakiriye ibaruwa ya Mwiseneza Ananie wari Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kirehe, ivuga ko yahagaritse imirimo ye.
Abaturage 22 bo mu Murenge wa Mushikiri mu Karere ka Kirehe, ahubatswe icyuzi cya Cyunuzi cyororerwamo amafi, bavuga ko bamaze imyaka icyenda bishyuza ingurane y’ubutaka bwabo bwarengewe n’amazi y’icyo cyuzi ariko amaso yaheze mu kirere.
Polisi mu Karere ka Kirehe yataye muri yombi Nsengiyumva Abass w’imyaka 19, nyuma yo gufatwa n’abaturage bo mu Murenge wa Nyamugali yagiye kwiba yambaye imyenda ya Polisi y’u Rwanda iriho n’amapeti ya Polisi.
Abakirisitu basengera mu rusengero rw’Ababatisita (IEBER) rwubatse mu Kagari ka Rugoma mu Murenge wa Nasho, Akarere ka Kirehe, ku wa Gatatu tariki 13 Gicurasi 2020, bazindukiye mu gisa n’imyigaragambyo, babuza Pasiteri gusenya urusengero bahoze basengeramo.
Umukozi w’Urwego rwunganira akarere mu gucunga umutekano (DASSO), mu Karere ka Kirehe, witwa Habimana Eliezer ari mu maboko ya RIB, nyuma yo gufatwa akekwaho icyaha cyo kwiba no kugurisha ibendera ry’Igihugu.
U Rwanda rwashyizeho uburyo bwo koroshya ubwikorezi bw’ibicuruzwa biza mu Rwanda biturutse muri Tanzania.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Werurwe 2020 yatashye umushinga wo kuhira imyaka (Nasho Irrigation Project) uherereye mu Karere ka Kirehe. Uyu mushinga ukaba waratewe inkunga na Howard G. Buffett.
Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye n’ayigisha imyuga mu Karere ka Kirehe mu Ntara y’Iburasirazuba bavuga ko ibiganiro bahabwa mu mahuriro y’Ubumwe n’Ubwiyunge zabafashije kurwanya ivangura rishingiye ku turere.
Abatuye mu Karere ka Kirehe mu Ntara y’Iburasirazuba, bafata ururimi rw’ikirashi nk’umutungo ukomeye, kuko rubafasha gusabana no guhahirana n’igihugu cy’abaturanyi cya Tanzaniya mu buryo buboroheye.