Kirehe: Yatawe muri yombi yiba yambaye imyenda ya Polisi

Polisi mu Karere ka Kirehe yataye muri yombi Nsengiyumva Abass w’imyaka 19, nyuma yo gufatwa n’abaturage bo mu Murenge wa Nyamugali yagiye kwiba yambaye imyenda ya Polisi y’u Rwanda iriho n’amapeti ya Polisi.

Uwo musore yari yambaye imyambaro ya Polisi y'u Rwanda
Uwo musore yari yambaye imyambaro ya Polisi y’u Rwanda

Amakuru atangazwa n’Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe avuga ko uwo musore w’imyaka 19 azwiho kuba asanzwe ari umujura, na ho ibyo kuba yari yambaye imyenda ya polisi bikaba bigiye gukorwaho iperereza.

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Muzungu Gerard yatangaje ko Nsengiyumva yafashwe n’abaturage, bigaragaza ko batatewe ubwoba no kuba yari yambaye gipolisi.

Agira ati “Iby’aho yakuye imyenda ya Polisi ho simpazi buriya Polisi ni yo izabikoraho iperereza ikamenya aho iyo myenda yayikuye. Icyakora abaturage turabashimira, twongera kubasaba kujya batangira amakuru ku gihe”.

Umuyobozi kandi yavuze ko abaturage basanzwe bazi Nsengiyumva nk’umujura, bityo ko bakomeza kwicungira umutekano kandi bakirinda ingeso y’ubujura.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Twamagane ajura mu rwanda

Shema yanditse ku itariki ya: 20-07-2020  →  Musubize

Uwomujura wiyitirira inzego zumutekano nakurikiranwe hamenyekane aho yakuye imyenda ya Polis anahanwe

Ndagiwenimana samson yanditse ku itariki ya: 19-07-2020  →  Musubize

Mujye mwandika inkuru neza ntamutwe ntakibuno

Joshua yanditse ku itariki ya: 18-07-2020  →  Musubize

Nibakomereze aho mukwicungira umutekano nokwamagana ubujura. Gusa uyu munyamakuru asubire kwa editor we banoze neza isomo rya editing kuko inkuru ye ni nziza ariko irimo amakosa y’imyandikire.

Elias yanditse ku itariki ya: 17-07-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka