Kirehe: Perezida Kagame yatashye umushinga wo kuhira imyaka

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Werurwe 2020 yatashye umushinga wo kuhira imyaka (Nasho Irrigation Project) uherereye mu Karere ka Kirehe. Uyu mushinga ukaba waratewe inkunga na Howard G. Buffett.

Hari abashyitsi baturutse muri Howard G. Buffett Foundation bari kumwe n’umuyobozi wawo, abaminisitiri n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye n’abahagarariye abahinzi 2999 ariko bari bahagarariwe n’abahinzi basaga gato 50.

Ni umushinga uri mu nyungu cyane cyane z’abaturage, abo bashyitsi bakaba babanje gusura ibikorwa bimaze kugerwaho muri uwo mushinga.

Reba uburyo bushya basuhuzanyijemo mu rwego rwo gukumira no kwirinda Coronavirus:

Mu ijambo rye, Howard G. Buffett nyiri uwo mushinga, yashimiye Perezida Kagame kubera ubufatanye adahwema kugaragaza mu gufasha no guteza imbere Abanyarwanda. Yanashimiye n’izindi nzego za Leta zirimo Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, ikigo cyita ku buhinzi n’ubworozi (RAB), Akarere ka Kirehe n’izindi nzego zatanze ubufasha kugira ngo uyu mushinga ushyirwe mu bikorwa.

Yongeyeho ko umusaruro ugerwaho w’ibindi bikorwa atera inkunga mu Rwanda, awukesha ubuyobozi bwiza bw’u Rwanda, dore ko hari ahandi muri Afurika ashaka gukora bene ibyo bikorwa ariko ubuyobozi bwaho ntibumworohereze, ndetse ntibumugaragarize ubushake n’ubufatanye.

Howard G. Buffett yavuze ko akigera muri Kirehe yabwiye abaturage ko agiye kujya abazanira imvura igihe bayishakiye, nyamara ntibabyemera kubera amapfa yari yarabazahaje. Icyakora kuri ubu ngo abo bahinzi bamaze kwemera ko ibyo yababwiraga ari ukuri.

Howard G. Buffett yavuze ko mu rwego rwo kwagura ibyo bikorwa, umushinga wa Nasho ashaka kuwuhuza n’ishuri ry’ubuhinzi bw’umwuga rya Bugesera. Kugira ngo ubwo bufatanye bugende neza, yemeye ko hari igice cy’umuhanda agiye kuzavugurura uturuka i Bugesera, unyura i Ngoma ukagera i Kirehe ahakorerwa ubwo buhinzi.

Ibyo ngo bizagirira akamaro abahinzi bo muri ako gace kuko bazajya babona ubufasha n’ubujyanama buturutse kuri iryo shuri.

Nta gihe cyatangajwe bizaba byamaze gukorwamo, ariko ngo ni mu gihe cya vuba.

Perezida Kagame yavuze ko yishimiye ibimaze kugerwaho muri uwo mushinga wo kuhira imyaka, kuko wateje imbere ubuzima bw’abantu benshi, mu buryo abantu batatekerezaga ko byashoboka kandi mu gihe gito.

Yashimiye by’umwihariko Howard G. Buffett, bitari gusa kuba ari inshuti y’u Rwanda, Abanyarwanda n’inshuti ya Perezida Kagame ubwe, ahubwo amushimira ku bw’ubufatanye butanga umusaruro ugaragara, cyane cyane mu kuzamura imibereho myiza y’abaturage.

Ati “Twumvise ko abasaga ibihumbi bibiri babonye inyungu muri uyu mushinga, zitari izo guhabwa ibibabeshaho gusa, ahubwo bahabwa ubumenyi n’ubundi bufasha butandukanye. Ntitwabasha kubashimira bihagije kubera urwo ruhare rwanyu mu guteza imbere abaturage.”

“Twishimiye kandi ko ibikorwa mukorana n’abaturage ndetse n’igihugu cyacu bikomeza gukura umunsi ku munsi.”

Perezida Kagame yishimiye ko inyungu z’uwo mushinga zigaragara mu maso y’abaturage, ndetse no mu buhamya bwabo bitangira, aho basobanuye uburyo umusaruro babonaga ku buso runaka wiyongereye.

Perezida Kagame yasabye ko inyungu z’umushinga zigomba kugaragara mu buzima bw’abaturage, barushaho kongera umusaruro babonaga, kandi bigishwa gukosora ibitagenze neza kugira ngo uwo mushinga urusheho kubagirira akamaro.

Perezida Kagame yemereye Howard G. Buffett n’abo bakorana bavuye muri Amerika, ko u Rwanda ruzakomeza kubaba hafi no gufatanya mu mishinga itandukanye Umuryango Howard G. Buffett Foundation ukorera mu Rwanda.

Uyu mushinga wa Nasho wo kuhira imyaka hifashishijwe imashini ufasha abaturage 2099 bahinga ku buso buhuje buri kuri Hegitari 1,173, ukaba ukwirakwiza amazi wifashishije ingufu z’amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba y’urugomero rutanga Megawatt 3,3. Mu bagenerwabikorwa b’uwo mushinga kandi harimo ingo 144 ziri mu mudugudu w’icyitegererezo.

Ni umushinga watangiye ibikorwa byawo mu gihembwe cy’ihinga cya 2017A, ugamije gufasha abahinzi bato gukora ubuhinzi buteye imbere, butanga umusaruro mwinshi, kandi hifashishijwe ikoranabuhanga.

Mu Rwanda, ubuhinzi bwinjiza 35% mu musaruro mbumbe w’igihugu, bukaba bukorwa n’Abanyarwanda 85%.

Uku ni ko basuhuzanyije mu rwego rwo gukumira no kwirinda icyorezo cya Coronavirus
Uku ni ko basuhuzanyije mu rwego rwo gukumira no kwirinda icyorezo cya Coronavirus

Amafoto: MINAGRI & Plaisir Muzogeye

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka