Kirehe: Umugore arakekwaho gufatanya n’abana be kwica umugabo we

Umugore witwa Nyiraminani Julienne wo mu Mudugudu wa Cyiha, Akagari ka Rwantonde mu Murenge wa Gatore mu Karere ka Kirehe, arakekwaho gufatanya n’abana be batatu bagatemagura umugabo we Habineza Francois, ari na we se w’abo bana kugeza apfuye.

Abo bana bakekwaho gufatanya n’umubyeyi wabo kwica Habineza, ni Uwimana Joyce w’imyaka 16, Muhawenimana Angelique w’imyaka 19 na Mushimiyimana Jeanne w’imyaka 21.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatore, Ntagwabira Oswald, yemeje aya makuru avuga ko byabaye hagati ya saa moya na saa mbili za mu gitondo kuri uyu wa gatatu.

Uyu muyobozi yavuze ko amakuru bahawe ari uko Habineza yazindukiye mu murima hafi y’igishanga cy’Akagera, nyuma ngo umugore we n’abana be bamusangayo bamutemesha imihoro ku maguru no mu mutwe kugeza apfuye.

Uyu muyobozi yavuze ko uyu muryango wari usanganywe amakimbirane ashingiye ku mutungo, ko ndetse ku wa Kane w’icyumweru gishize ubuyobozi bwari bwagiye kubagabanya isambu kuko ari ko umugore yari yasabye, ariko ngo abayobozi bagezeyo umugore arabyanga.

Abaturage bahingaga hafi bumvise uwo mugabo ataka ngo bagerageje gutabara, ariko kuko uwo mugore n’abana be bari bafite imihoro n’amasuka bashaka kubatema ntibyakunda ko batabara Habineza atarapfa.

Icyakora ngo abaturage babashije gufata uwo mugore n’abakobwa be, bashyikirizwa unzego z’umutekano, ubu bakaba bagiye gukurikiranwa n’inzego zibishinzwe.

Icyakora nanone, umwe muri abo bakobwa na we yatemwe na bagenzi be, ubwo ngo yariho atema Habineza (se), abandi na bo mu gutema barahusha batema uwo mukobwa arakomereka, akaba ari kuvurwa.

Ntagwabira asaba abaturage kwirinda amakimbirane ayo ari yo yose, abantu bakabana mu mahoro, kandi bakirinda kwihanira kuko bitemewe n’amategeko.

Asaba kandi abaturage kwegera ubuyobozi ibibazo bafite bukabikemura bakongera kubana mu mahoro, byananirana bagatandukana aho kugira ngo bagere ubwo bamburana ubuzima.

Abaturage kandi barasabwa gutanga amakuru ku gihe, kugira ngo abantu bagirwe inama batarakora ibyaha.

Ibitekerezo   ( 5 )

Murakoze kuduha amakuru agezweho.

Ndashaka kumenya numera yanyu ya Telephone kuko nifuza kubavugisha uburyo mwazashyira ahagaragara inkuru cyangwa article yanjye ndi nzandika. Murakoze, nitehuye gukora ibisabwa.

Nzayisenga Didace yanditse ku itariki ya: 25-09-2020  →  Musubize

Uwumugore nahanwe bikomeye

My Love yanditse ku itariki ya: 24-09-2020  →  Musubize

Mwiriwe abo banu nibanwe namategeko bikomeye?

My Love yanditse ku itariki ya: 24-09-2020  →  Musubize

Ubwicanyi mu bashakanye buteye ubwoba ku isi hose.Raporo y’Umuryango w’Abibubumbye yerekana ko muli Mexico hicwa abagore 10 buri munsi.Muli Africa y’epfo,buri masaha atatu hicwa umugore.Report ya RIB yerekana ko muli 2018-2019 gusa,mu Rwanda Abagabo 86 bishe abagore babo,Abagore 30 bica abagabo.Mu bintu bituma abashakanye bashwana,ubusambanyi buza imbere.Abashakanye bacana inyuma babarirwa muli za millions nyinshi ku isi hose.Tuge twibuka ko Imana ishaka ko “Umugore n’Umugabo baba umubiri umwe” nkuko Intangiriro 2,umurongo wa 24 havuga..Bagomba gukundana,kwihanganirana,ntibacane inyuma,etc…Abanga kumvira Imana,izabakura mu isi bose ku munsi wa nyuma nkuko bibiliya ivuga.Niwo muti wonyine.Leta,cyangwa amadini,ntabwo zishobora guhagarika gushwana kw’abashakanye.

gafuruka yanditse ku itariki ya: 23-09-2020  →  Musubize

Icyakora ubanza turi mu minsi ya nyuma koko. Abana na nyina bafata umuntu bagatema NM’abatema itungo?

Imana idutabare pe!

Peter yanditse ku itariki ya: 23-09-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka