Ubuhamya: Yihishe ku rukuta rukozwe n’imirambo ararokoka

Muhayemungu Abel wari ufite imyaka 14 muri Jenoside yakorewe Abatutsi, mu buhamya yatanze yagaragaje uburyo yarokokeye aho yihishaga mu rukuta rukozwe n’imirambo, aho yari yihebye azi ko adashobora kubaho.

Muhayemungu Abel warokokeye Jenoside i Nyarubuye
Muhayemungu Abel warokokeye Jenoside i Nyarubuye

Uwo mugabo utuye mu Murenge wa Nasho mu Karere ka Kirehe, mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi i Nyarubuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yavuze ko na we atariyumvisha neza uburyo yarokotse Interahamwe n’abajandarume bari bafite ubugome ndengakamere ubwo babasangaga kuri Kiliziya Gatolika Paruwasi ya Nyarubuye.

Mbere y’uko akora urugendo ahungira kuri Paruwasi, ngo yanyuze mu nzira itoroshye ava i Rukira ajya i Nyarubuye ubwo Jenoside yatangiraga gututumba muri ako gace.

Ahungira i Nyarubuye yari kumwe n’umuryango we ugizwe n’abantu 12, aho bageze i Nyarubuye tariki 09 Mata ahasanga imbaga y’Abatutsi bari bahahungiye baturutse mu mpande zinyuranye z’igihugu.

Ngo ku itariki 14 Mata, nibwo babonye ikimenyetso cy’uko bagiye kwicwa nyuma yuko babonye umusaza wari avuye i Mushikiri avirirana afite uruguma mu mutwe rw’umuhoro yari amaze gutemwa.

Ubundi ngo izo nterahamwe zatangiriye kwica Abatutsi mu duce twegereye Nyarubuye aritwo Mushikiri na Butezi na Nyarutunga, bamwe muri bo b’abasore bagatabara bajya gufasha abatutsi kurwanya interahamwe zazaga kubatema hitabazwa Abajandarume babaga mu kigo cya Mulindi wa Nasho.

Ati “Bamwe muri twe bari bakuze bajyaga guhangana n’interahamwe zazamukaga hariya hakurya muri Mushikiri na Butezi, bijya gukomera rero tujya kumenya ku Jenoside yatugezeho byabaye ku itariki 14 bitangirira ahirwa i Nyarutunga mu ma saa tanu, twumvise amasasu ahavugira batubwira ko ari abajandarume baturutse ku Mulindi”.

Arongera ati “Bari bageze i Nyarutunga bafata abantu bari bahari babicaza mu kibuga cyari aho barabarasa bakwira imishwaro bamwe barapfa abandi barahunga, haza kurokokamo umuntu barashe banatemye atugezeho aho twese twari mu gipangu no mu Kiliziya, tumubona yaviriranye niwe watubwiye ibibereye Nyarutunga”.

Ngo icyo gihe Abapadiri bari bagihari ariko baza kubatererana bagenda nta kintu basize bavuze uretse ngo ijambo rigira riti “Mube muri hano, hari abantu bahabasanga mukanya baza kubahumuriza” ngo bahita bagenda.

Muhayemungu avuga ko tariki 15 babonye imodoka ya Burugumesitiri ije, ngo barahurura barwanira kumwegera bibwira ko aje kubarengera ariko batungurwa no kubona ibimenyetso byo kwicwa akiri aho nyuma y’ijambo riteye ubwoba ry’umwe mubari baherekeje Burugumesitiri ari nako babona uburyo interahamwe ziri mu myiteguro yo kwica zambara ibyatsi mu mutwe zifite n’imihoro.

Ngo byageze mu masaha y’ijoro, bagize ubwoba binjira mu Kiliziya, ari nabwo batangira guterwamo grenade interahamwe zibahukamo zitangira kubatemagura ari nako zifata abagore n’abana zibica urw’agashimyaguro.

Muri icyo gihe ngo hari umukobwa w’Umututsi wishwe urw’agashinyaguro n’interahamwe yari yarabenze, ibanza kumusambanya no kumukorera iyicarubozi rikabije nk’uko Muhayemungu akomeza abivuga.

Ati “Ndabyibuka hari umukobwa witwaga Mukadusenge ndakeka, we hari umuntu wamurambagizaga ariko yaramwanze, icyo gihe yamwishe amubwira ngo noneho mbikoreye icyo, amuvanamo imyambaro amukorera iyicarubozo arangije aramwica, nitwe twashatse uburyo twamworosa”.

Muhayemungu yagarutse ku mivure iri mu rwibutso rwa Nyarubuye, aho ngo yiboneye bayishyiramo abana ku kigero cy’imyaka 11 kumanura, ngo babacucumiramo barababaga babakuramo inyama zo munda zirimo imyijima n’imitima, ari nabwo ngo nawe bamufashe bamukegeta ijosi banamurasa umwambi mu mugongo yituye hasi bakeka ko bamwishe baragenda.

Ati “Bakimara gucucumira abo bana mu mivure no kubabaga, bahise bambona baramfata bankegeta ijosi, ngwa hasi bankubita umuhora mu mutwe, nari mfite n’umwambi bandashe mu mugongo niruka, ngwa aho hasi ibyo nabashaga kubona mbibona muri ako kanya nta kindi nongeye kumenya”.

Arongera ati “Uko kwica kwari kwahereye mu ma saa saba, saa munani bigera mu ma saa kumi n’ebyiri na saa moya z’umugoroba, noneho aho nzanzamukiye nabonye abana b’abahungu baza kunterura bumva ko ndi muzima, numva ndi guhumeka gake ariko ndemerewe ahantu hose, ntumva neza aho bankomerekeje, baramfata turahunga”.

Ngo ubwo bahungaga bava mu Kiliziya, ngo ni nako imiborogo yari myinshi mu Kiliziya ariko ngo uko yagendaga igabanuka ni nako abantu babaga bapfa.

Avuga ko mu Kiliziya no mu marembo yayo imirambo yari igerekeranye kugeza ubwo ikora urukuta rurerure aho yakomeje kwihisha interahamwe zabaga zije kunogonora abagihumeka, aho hantu hari umunuko ukabije ngo yakomeje kuhihisha na bagenzi be kugeza ubwo Inkotanyi zibarokoye.

Ngo Inkotanyi zikimara kubarokora kubera ko bari basa nabi bafite n’ibikomere bikabije zirinze guhita zibajyana mu bandi ziburiza imodoka zibajyana i Nyakarambi kubitaho no kubavura.
Muhayemungu avuga ko bakigera i Nyakarambi bagiye bahura n’ihungabana rikomeye ku buryo bibukaga ibyababayeho bagahora babibona mu ishusho yabo ya buri munsi, kugeza ubwo yahoraga atekereza kwihorera ndetse ajya no mu gisirikare ajyanywe n’uwo mugambo aho akigerayo yigishijwe ibitekerezo yinjiranye birahinduka.

Ati “Muri ubwo buzima bwa Nyakarambi twaravuwe turakira ariko nkagira ihungabana rikomeye ku buryo umutima wanjye nari maze kuwushyiramo ibyo kwihorera, ntawe nigeze mbibwira ariko umutima wanjye nicyo nawuhaye, kwihorera mbinyujije he?, mbinyujije ko ngomba guca mu nzira y’igisirikare”.

Arongera ati “Ndagenda njyayo, ariko inyigisho nahasanze ni nazo ziri gutuma uyu munsi mbasha kuvuga nta gihunga mfite, ntafite ihungabana bigatuma mvuga kuko nahasanze inyigisho zinkuramo ibitekerezo bibi nari mfite”.

Kugeza ubu Muhayemungu yarize agera ku rwego rw’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza(A2), aho yemeza ko yagaruye icyizere cy’ubuzima, mu gihe ubwo yari agifite ihungabana yumvaga nta cyizere cy’ubuzima, ahubwo agahora atekereza gupfa agasanga abe bishwe”.

Ati “Uyu munsi wa none, nshima Imana kuko narangije Kaminuza, nyiga neza ndayirangiza, kuko ubundi hari ubwo natekerezaga nkumva nta bindi bitekerezo bizima mfite uretse kumva napfa ngasanga abanjye bagiye, icyo nabasha kubwira bagenzi banjye muri hano mwaje kwibuka ku nshuro ya27 Jenoside yakorewe Abatutsi, nababwira ko icyizere cy’ubuzima twagitangiye kandi kigikomeje, kuko nta watekereza kuko njyewe uri kuvugira aha ni ikintu nshimira Imana, ntabwo nabashaga kuvuga ibingibi ntaritura hasi ngo muze mujyane umuntu”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka