Kirehe: Abafite ubumuga bw’uruhu rwera bagiye gushyirirwaho amatsinda yo kwiteza imbere

Umuyobozi w’ihuriro nyarwanda ryita ku mibereho myiza y’abafite ubumuga bw’uruhu rwera, Uwimana Fikili Jadyn, avuga ko abafite ubwo bumuga mu Karere ka Kirehe bagiye kubumbirwa mu matsinda y’imishinga mito, izatuma babasha kwiteza imbere bityo ntibakomeze kwiha akato kuko akenshi bagaterwa n’ubukene.

Umuryango nyarwanda wita ku bafite ubumuga rw'uruhu wabageneye ibikoresho bibafasha kurinda uruhu harimo amavuta n'imyambaro miremire
Umuryango nyarwanda wita ku bafite ubumuga rw’uruhu wabageneye ibikoresho bibafasha kurinda uruhu harimo amavuta n’imyambaro miremire

Zimwe mu mbogamizi abafite ubumuga bw’uruhu rwera bahura na zo zibangamiye imibereho myiza yabo, harimo ukutareba neza kubera imboni ireba hafi n’uruhu rworoshye cyane ku buryo rushobora kwangizwa n’imirasire y’izuba.

Hari kandi guhezwa mu muryango nyarwanda ndetse n’akato ku isi yose, nk’uko Uwimana abisobanura.

Ati “Uwavukanye uruhu rwera akwiye gukurikiranwa akivuka kugera aho agize ubwenge bwo kwiyitaho cyangwa kwikurikirana. Agira imbogamizi zo kutabona neza ndetse n’uruhu rwangizwa n’imirasire y’izuba hakiyongeraho ihezwa n’akato akorerwa n’abatuye isi yose”.

Babifashijwemo n’umuryango ‘Health Alert Volunteers Organisation’ ndetse n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC, ku Cyumweru tariki ya 19 Nzeli 2021 bari mu bitaro bya Kirehe kugira ngo abafite ibibazo by’ubuzima babashe kumenyekana banakurikiranywe.

Mu bafashijwe harimo abafite uduheri ku mubiri dushobora kubakururira indwara ya Cancer aho dutwikwa hakoreshejwe ‘Nitrogen Liquid’ ndetse no gusuzumwa amaso, abo bazasanga bafite ibibazo bikomeye bazahabwe indorerwamo ndetse n’insimburangingo zabafasha kureba neza.

Ikindi ni ukubaha amavuta afasha uruhu rwabo ndetse n’imyambaro ifite amaboko maremare kimwe n’ingofero bizabafasha kwirinda imirasire y’izuba.

Ku munsi wa mbere hafashijwe abafite ubumuga bw’uruhu rwera 22 igikorwa kikazakomeza ndetse bakazanashyirwa mu matsinda bakorerwe imishinga mito, izabafasha guhanga imirimo bakabasha kwiteza imbere.

Agira ati “Tugiye kubakurikirana turebe ibyo bakwiye byihutirwa kurusha ibindi noneho ikindi turabashyira mu matsinda, tubaremere imishinga mitoya izabafasha guhanga imirimo bagahindura imibereho yabo, bakabaho nk’abandi bose nabo ubwabo ntibakomeze kwiha akato kuko usanga akenshi babiterwa n’imibereho itari myiza”.

Umukozi w’Akarere ka Kirehe ushinzwe ibikorwa by’abafite ubumuga, Hakizimana Charles, asaba abafite ubumuga bw’uruhu rwera guharanira uburenganzira bwabo, guharanira kwigira, kwihesha agaciro no kwigira.

Ati “Abantu bafite ubumuga bw’uruhu rwera bakwiye guharanira uburenganzira bwabo Leta na yo ifite inshingano zo kuburinda. Tubasaba kandi guharanira kwigira, bagaharanira kutitesha agaciro, nibatakitesha no mu muryango nyarwanda bazakabaha, ariko na none bakitabira gahunda za Leta”.

Nshimiyimana Malachie, umwe mu bafite ubumuga bw’uruhu rwera avuga ko bishimiye kuba hari ababatekerezaho ku buryo banakemura bimwe mu bibazo byabo.

Abafite ubumuga bw'uruhu i Kirehe baganirizwa ku burenganzira bafite mu muryango nyarwanda
Abafite ubumuga bw’uruhu i Kirehe baganirizwa ku burenganzira bafite mu muryango nyarwanda

Ku rundi ruhande ariko avuga ko yahoranaga ipfunwe ry’uko yavutse ndetse nawe ubwe akiheza mu bandi ariko nyuma y’ibiganiro bahawe n’ihuriro ryabo yiyumvise ko afite uburenganzira nk’ubw’abandi banyarwanda.

Agira ati “Urumva niba nagiraga ipfunwe rikampeza ahantu kure cyane ibyo bigiye kuvaho ikindi biramfasha kuba mu muryango nyarwanda bitewe n’uko maze gusobanukirwa ko tugomba kubana n’abandi, mbese bigiye kumfasha mu buryo kubaho mu muryango nyarwanda”.

Kuri ubu umuryango nyarwanda w’abafite ubumuga bw’uruhu (RAN), ubarirwamo abantu 380 ariko bishoboka ko hari abandi bahari batari bamenyekana.

Hashingiwe ku ibarura ry’abaturage ryo mu mwaka wa 2012, Mu Karere ka Kirehe hagaragaye abafite ubumuga barenga 15,000 harimo abafite ubumuga bw’uruhu rwera 28.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka