Imwe mu miryango itishoboye yo karere ka Kicukiro yashyikirijwe amazu 20 yujuje ibyangombwa byo guturwa, biyifasha gusezerera ubukodi.
Minisiteri y’Ibikorwa remezo yashyikirije abatuye i Masaka umuhanda wa kaburimbo yabubakiye, ibasaba kuwufata neza kuko ari bo uzagirira akamaro.
Abanyarwanda bakorera muri Chad bageneye impunzi z’Abarundi zicumbikiwe mu ngo z’i Kigali, ibiribwa n’ibiryamirwa mu rwego rwo kubihanganisha.
Kuri uyu wa gatatu tariki 26 Kanama 2015, isoko rya Kabeza ryamaze amasaha arenga atanu rifunze kubera ko nyiraryo atishyura imisoro.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahoro cyafunze Isoko rya Kabeza kubera imisoro, abarikoreramo barigaragambya maze Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro ategeka ko rifungurwa bagaha abaturage bakabanza bagashaka ahandi bakorera.
Umuhanzi Gatsinzi Emery wamenyekanye cyane ku izina ry’ubuhanzi rya Riderman, kuri uyu wa 16 Kanama 2015, yasezeranye imbere y’Imana kubana akaramata na Miss Agasaro Nadia Farida.
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 12 Kanama 2015, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahoro cyafunze ahasanzwe hakorerwa na Radio Contact FM ya sosiyeti CONTACT FM LTD kubera ko ikibereyemo umwenda w’imisoro.
Imurikagurisha mpuzamahanga ririmo kubera i Kigali kugeza ku tariki ya 10 y’uku kwezi kwa Kanama, rirereka abaguzi bimwe mu bikoresho nk’amasafuriya yihariye; akamashini gashya ibiribwa bikavamo ifu, igikoma n’imitobe, ipasi n’udukoresho dukeba imboga; bikaba byafasha koroshya ubuzima, gukora ibifite ubuziranenge no kubona (…)
Banki Nyarwanda ikorera mu ntara zose z’igihugu Cogebanque, yahize ibindi bigo by’ubucuruzi bibarizwa mu rugaga rw’abikorera, mu gutera inkunga ikigega ’’ Ishema ryacu’’.
Intumwa za rubanda zatangiye ibyumweru bitatu zizenguruka mu mirenge yose y’igihugu mu biganiro n’abaturage ku kibazo cyo kuvugurura ingingo y’i 101, baratangaza ko uru rugendo rugamije kumenya aho abaturage batanditse basaba ko iyi ngingo yavugururwa bahagaze.
Umuryango nterankunga w’Abadage uzwi ku izina rya GIZ, wahaye ibikoresho by’ishuri ibigo 10 by’amashuri yigisha ubumenyingiro muri Kigali, bizifashishwa mu guha abanyeshuri amahugurwa azabafasha guhitamo neza ibyo bifuza kwiga n’imirimo bifuza gukora.
Imibare y’abarwayi bo mu mutwe ibitaro by’i Ndera byakiriye hagati ya 2004-2014 yakomeje kwiyongera kuva kuri 68 kugera ku 1368, bitewe no gukoresha ibiyobyabwenge, bituma Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) isaba ubufatanye n’inzego zose kuri iki kibazo.
Carnegie Mellon University, imwe mu makaminuza akomeye ku isi mu bijyanye mu masomo y’ikoranabuhanga n’ubushakashatsi, irahamagarira abanyeshuri b’Abanyarwanda kujya kuyigamo kuko ngo iborohereza mu bijyanye n’amafaranga y’ishuri kandi ngo ikabaha ubumenyi bwo ku rwego mpuzamahanga.
Ku nshuro ya mbere mu Rwanda hagiye gutangizwa ishuri rizajya rihugura abarimu bigisha ubumenyingiro, ikicaro kiri shuri kizaba giherereye mu karere ka Kicukiro mu ishuri rya IPRC/Kigali, ahanashyizwe ibuye ry’ifatizo ku nyubako yaryo igiye gutangira kubakwa.
Ihuriro ry’Abanyeshuri ba Kaminuza yigisha iby’amahoteli n’Ubukerarugendo (RTUC) baremeye abantu 30 itifashije yo mu karere ka Kicukiro baturiye iri shuri ubwisungane mu kwivuza mu gihe cy’umwaka wose.
Ubuyobozi bw’Ikigo cy’ububiko bw’ibicuruzwa biva mu mahanga (MAGERWA), buratangaza ko bwatangiye gahunda yo gufasha abakiri bato bakora muri iki kigo kwigira ku mateka ya Jenoside babajyana gusura inzibutse zitandukanye, kugira ngo bamenye ibyabaye bagire uruhare ko bitazongera kuba.
Mbarushimana Eric ukunze kwitwa Aboubakar na Cyiza Shaff, bakurikiranyweho n’ubushinjacyaha bw’u Rwanda kurwanya ububasha bw’amategeko ya Leta bitwaje idini.
Komite y’abanyeshuri barahiriye kuyobora abandi mu Ishuri rikuru ry’Ubukerarugendo (RTUC), biyemeje ko bagiye guteza imbere imyigire yifashisha ikoranabuhanga, kugira ngo bigabanye umwanya abanyeshuri batakazaga bajya gushaka amanota kwa mwalimu.
Ikigo k’igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije (REMA) kirahugura itsinda ry’abagore 32 bahagarariye abandi bacururiza mu muhanda ibiribwa mu masashi mu mujyi wa Kigali, ku ruhare rwabo mu kurwanya ikwirakwizwa ry’aya mashashi agira uruhare mu kwangirikwa kw’ikirere.
Polisi ikorera mu Karere ka Kayonza yafatanye Rwema Emmanuel ibiro umunani bya gasegereti yibye aho yakogara muri Wolfram Mining Rwinkwavu.
Bralirwa uruganda rukora ibinyobwa bitandukanye birimo ibisembuye n’ ibidasembuye, cyamuritse inzoga nshya yitwa “Legend”, ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu tariki 6/2/2015.
Muri kaminuza y’u Rwanda hatangijwe ikiciro cya gatatu cy’ubuhinzi bugamije ishoramari, ishami ritegerejweho gufasha u Rwanda kugera ku cyerekeze rwihaye cyo kugira ubuhinzi buzamura ubukungu.
Umuhinzi w’ibihumyo witwa Eularie Dusenge utuye mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Gahanga, avuga ko umurimo wo guhinga ibihumyo yiyemeje gukora kuva mu mwaka w’2010, umutunze kandi ukaba umuha amafaranga yenda kungana n’ay’umwarimu warangije icyiciro cya kabiri cya kaminuza (A0).
Urubyiruko rw’umuryango Barakabaho Foundation rwakoze umuganda ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyanza ya Kicukiro, mu gikorwa cyateguwe n’uyu muryango warenze benshi muri bo bari impfubyi abandi bandagaye nyuma ya Jenoside ubwo uyu muryango washingwaga.
Akarere ka Kicukiro kashyikirije uwitwa Niyotwizera Maurice wo mu Murenge wa Niboye igihembo cy’ibihumbi 100 by’amafaranga y’u Rwanda, ashimirwa amakuru yatanze y’umuntu wagendaga asoresha abacuruzi atabyemerewe abandi akabaka ruswa.
Umuyobozi w’ikigo cy’ishuri ry’inshuke n’amashuri abanza cya Centre Scolaire de Kabeza kiri mu Murenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro, Mugabekazi Julie aravuga ko ababyeyi bohereza abana babo kwiga mu bihugu bikikije u Rwanda baba bihunza inshingano zo kurera.
Urubyiruko ruhagarariye abandi mu turere ruragaragaza ikibazo cy’ingengo y’imari idahagije nk’imbogamizi ikomeye mu kuzuza inshingano zarwo, nk’uko rwabitangaje mu mu gikorwa cyo kumurika ibyavuye mu isuzumabikorwa ry’imihigo y’urubyiruko mu 2013/2014 no gusinya imihigo y’umwaka w’ingengo y’imari utaha.
Umugabo n’umugore Francois Bedishye uri mu kigero cy’imyaka 75 n’umugore we Dancila Mujawamariya uri mu cyigero cy’imyaka 65 basezeraniye imbere y’Imana mu itorere ry’aba methodiste Paruwasi ya Kicukiro, basaba abakiri bato babana batarasezeranye kubikora kuko baba babana nko mu buraya.
Jackeline Kayitesi, w’imyaka 55 aratangaza ko ari kugenda ava mu buzima bubi nyuma yo kureka gucururiza mu muhanda akishunga bagenzi be bagakodesha inzu. Avuga ko imyumvire iri hasi ari yo ituma hari abanga kuva mu muhanda bakeka ko ariho hari inyungu nyinshi.
Mu muganda wo kuri uyu wa 28/6/2014, Abayobozi bakuru b’igihugu batashye amazu bubakiye abatishoboye biganjemo abarokotse Jenoside i Rushehe mu karere ka Kicukiro.