GIZ yahaye ibikoresho ibigo10 byigisha ubumenyingiro muri Kigali
Umuryango nterankunga w’Abadage uzwi ku izina rya GIZ, wahaye ibikoresho by’ishuri ibigo 10 by’amashuri yigisha ubumenyingiro muri Kigali, bizifashishwa mu guha abanyeshuri amahugurwa azabafasha guhitamo neza ibyo bifuza kwiga n’imirimo bifuza gukora.
Eva Juenemann, wari uhagarariye GIZ mu muhango wo gushyikiriza ibikoresho abarimu bazahugura abanyeshuri, wabereye mu Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya IPRC-Kigali kuri uyu wa 15 Nyakanga 2015, yavuze ko iki gikorwa cyiswe “Career guidance” kigamije gufasha abanyeshuri kumenya impano zabo ndetse n’icyo bashoboye.

Yagize ati “Icyo tugamije ni ugufasha abiga ubumenyingiro kwimenya, kumenya icyo bashakaga kwiga ndetse n’icyo bashoboye. Ibi bizatuma banabasha kureba ku isoko ry’umurimo bamenye icyo bashaka, bagendeye ku bumenyi bafite.”
Juenemann yakomeje avuga ko banigishwa uburyo bwo kwandika amabaruwa asaba akazi, uburyo bakwitwara mu bizami by’akazi ndetse n’uburyo bo ubwabo bashobora kwimenyekanisha ku isoko ry’umurimo.

Umuyobozi ushinzwe uyu mushinga mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Guteza Imbere Ubumenyingiro, WDA, yavuze ko guha amahugurwa abiga amasomo y’ubumenyingiro hagamijwe kubafasha kurushaho guhitamo neza ibyo bashaka kwiga, ari gahunda yatangiye neza kandi yitezweho umusaruro ushimishije, ndetse bateganya kuyigeza mu mashuri yose atanga amasomo y’ubumenyingiro mu gihugu.
Iyi gahunda yo gutanga aya mahugurwa yatangijwe na GIZ muri Mata 2015, ku bufatanye n’Umujyi wa Kigali ndetse na WDA, ku ikubitiro hakaba harahise hahugurwa abarimu bazafasha kugeza aya mahugurwa ku banyeshuri biga ubumenyingiro.

Ibikoresho byatanzwe birimo mudasobwa, projecteur, amakaramu n’imbaho, byose bikaba bifite agaciro kangana n’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 17.
Roger Marc Rutindukanamurego
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
GIZ yakoze neza kudufasha mu bijyanye n’imyuga ibi bizadufasha cyane pe