Akarere ka Kicukiro kashyize mu barinzi b’Igihango uwitwa Mukancogoza Esperence, wari ufite imyaka 24 y’ubukure mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuko yabashije kurokora umuryango w’abantu 10 bari bamuhungiyeho i Masaka muri Kicukiro, baturutse i Muyumbu mu Karere ka Rwamagana.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo (MININFRA), Eng Patricie Uwase, yatangaje ko imihanda icyenda irimo n’uwa Sonatubes-Gahanga (Kicukiro), izaba yarangije gukorwa mbere y’Inama ikomeye ya CHOGM, izabera i Kigali mu kwezi gutaha kwa Kamena.
Inzego z’ubuyobozi mu Karere ka Kicukiro kuva ku mugududu kugera ku Karere, zahagurukiye gukaza imyiteguro y’Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bo mu Muryango wa Commonwealth, izatangira mu cyumweru kizatangira tariki 20 Kamena 2022 ikabera i Kigali.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro, burasaba abana bakiri bato kwirinda uwo ari we wese wabashuka agamije kubashora mu bikorwa by’ingengabitekerezo mbi ya Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi bakibutswa gukomeza gukunda igihugu.
Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB ruvuga ko hari iperereza ririmo gukorwa kuri Gerenade yatewe mu rugo rw’umuturage ruri mu Murenge wa Niboye mu Karere ka Kicukiro, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 07 Mata 2022 ahagana saa munani n’iminota 50.
Akarere ka Kicukiro kamuritse ibikorwa bitandukanye byagizwemo uruhare n’abaturage byiswe Werurwe:Ukwezi k’Umuturage, byarimo n’imyiteguro y’Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bikoresha ururimi rw’Icyongereza(CHOGM) iteganyijwe kubera mu Rwanda mu kwezi kwa Kamena k’uyu mwaka.
Abahembwe ubwo hasozwaga Ukwezi kwahariwe umuturage mu Murengewa Kigarama muri Kicukiro, bavuze ko ari ingirakamaro kuko uko kwezi kubereka ko Leta ibitayeho kandi ibatekereza, ibyo bikabongerera imbaraga zo gukora cyane.
Ku Cyumweru tariki 27 Werurwe 2022, imbaga y’abaturage batuye Umurenge wa Gatenga mu Karere ka Kicukiro, yiriwe yiga gahunda zitandukanye za Leta hifashishijwe imikino.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, asaba abaturage bafite ubushobozi kwiyubakira ibiro by’akagari, nk’uko yumva hamwe na hamwe mu Gihugu babigezeho.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rurashakisha uwitwa Hategekimana David ukurikiranyweho gukubita no gukomeretsa bikabije umugore we agahita acika.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro burasaba abana b’abakobwa babyaye imburagihe gufatirana amahirwe bagize yo gufashwa, bakiyitaho n’abana babyaye.
Umuryango Reach the Children Rwanda, uharanira guteza imbere imibereho myiza y’abana, urashimira ababyeyi bo mu Karere ka Kicukiro ku ruhare bagaragaza mu guteza imbere ingo mbonezamikurire z’abana bato.
Kimwe n’ahandi mu gihugu, mu Karere ka Kicukiro na ho bari mu bukangurambaga bw’ iminsi 16 mu rwego rwo kurwanya ihohoterwa, ubu bukangurambaga bukaba bwaratangiye tariki 25 Ugushyingo 2021.
Mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Kigarama, mu mpera z’icyumweru gishize batashye Hotel yubatswe n’uwahoze ari umwarimukazi afatanyije n’umugabo we.
Ku wa 18 Ukwakira 2021, mu Karere ka Kicukiro mu murenge wa Kigarama hatanzwe ibihembo bitandukanye birimo na moto ku midugudu n’utugali twahize ahandi mu marushanwa y’ubudasa mu kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid 19.
Abagize Urwego rwa DASSO rukorera mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, bafashije abazunguzayi kureka ubucuruzi bw’akajagari, baha abagore 20 igishoro n’aho gucururiza hajyanye n’igihe.
Abagore batuye mu Murenge wa Kicukiro mu Karere ka Kicukiro, ari bo ba Mutima w’urugo, bavuga ko biyemeje gufasha Urubyiruko rw’Abakorerabushake mu bukangurambaga bwo kurwanya Covid-19 mu ngo n’ahandi hahurira abantu benshi.
Ababyeyi bo mu Mujyi wa Kigali baratangaza ko ubukene atari impamvu nyamukuru ituma abana baba inzererezi, kuko abakene ataribo bonyine bafite abana b’inzererezi.
Akarere ka kicukiro kagaragaje ubudasa gakoresha indege ya Kajugujugu mu gukomeza gukangurira abaturage bako amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid 19 kuko kigihari.
Abakorera mu isoko rya Gikondo mu Mujyi wa Kigali no hanze yaryo barasaba ubuyobozi kububakira isoko bavuga ko bamaze imyaka isaga umunani basezeranyijwe ariko amaso akaba yaraheze mu kirere.
Umujyi wa Kigali washyizeho gahunda y’amarushanwa anyuze mu mihigo kuva ku rwego rw’isibo kugeza ku rwego rw’Umurenge mu turere twose tw’uwo mujyi, umurenge uzatsinda ukazahabwa ibihembo birimo n’imodoka.
Ku ya 3 Nzeli 2021, umushinga ACHIEVE/DREAMS wamurikiye ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro ibikorwa bigamije iterambere ry’abakobwa, ahanini babyariye iwabo ndetse n’abagore, bose hamwe bagera ku 14,455, abagenerwabikorwa bakemeza ko batakigira isoni zo kugura agakingirizo kuko bamenye akamaro kako nyuma yo guhugurwa n’uwo (…)
Fondasiyo Ndayisaba Fabrice, ifatanyije n’ishuri ry’incuke ‘Ecole Maternelle Fondation Ndayisaba Fabrice’ hamwe n’abandi bafatanyabikorwa, barashishikariza abana n’urubyiruko muri rusange gukurana umuco mwiza w’ikinyabupfura, ubumuntu n’urukundo.
Ku Cyumweru tariki ya 04 Nyakanga saa kumi n’iminota cumi n’itanu z’umugoroba (16h15) Polisi y’u Rwanda yafashe abantu 12 bari muri Mojo Palace Motel iherereye mu Mudugudu wa Uwabarezi, Akagari ka Rubirizi mu Murenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro begeranye barimo banywa barenze ku mabwiriza yo kurwanya ikwirakwizwa rya (…)
Ku Cyumweru tariki 27 Kamena 2021, mu rugo rw’uwitwa Gasana Vincent utuye mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Kanombe, Polisi yahafatiye abantu 6 bari mu bikorwa binyuranyijwe n’amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19, kuko bafashwe bari muri Sauna iba mu rugo rw’uwo muturage kandi bitemewe, hakaba hari n’abandi 13 bari (…)
Ku gicamunsi cyo ku wa Gatandatu tariki ya 26 Kamena 2021, Polisi y’u Rwanda ikorera mu Mujyi wa Kigali yafashe abantu 13 bari muri Sauna n’undi umwe ufite ubwandu bwa Covid-19 wari muri resitora ifatanye n’iyo Sauna.
Guhera kuri uyu wa Mbere tariki 21 Kamena 2021, Umuryango Fondasiyo Ndayisaba Fabrice, ufatanyije n’amashuri y’incuke, abanza, ayisumbye ndetse n’ay’imyuga yo mu Karere ka Kicukiro, batangije gahunda ngarukamwaka yo kwibuka abana n’impinja bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Abaturage bo mu Kagari ka Rukatsa mu Murenge wa Kagarama wo mu Karere ka Kicukiro, bamaze kwiyubakira imihanda ya kaburimbo ireshya na kilometero 5.3.
Ku gicamunsi cyo ku wa Gatatu tariki ya 16 Kamena 2021, Polisi y’u Rwanda n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyarugunga bafunze by’agateganyo ‘Aiport Inn Motel’ iherereye mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Nyarugunga, iyo Motel abayobozi bayo baracyekwaho gutorokesha umuntu wari uyicumbitsemo kandi afite ubwandu bwa Covid-19. Uwo (…)