Mu myaka 10 ibitaro by’i Ndera bimaze kwakira abarwayi bo mu mutwe b’ibiyobyabwenge barenga ibihumbi 10
Imibare y’abarwayi bo mu mutwe ibitaro by’i Ndera byakiriye hagati ya 2004-2014 yakomeje kwiyongera kuva kuri 68 kugera ku 1368, bitewe no gukoresha ibiyobyabwenge, bituma Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) isaba ubufatanye n’inzego zose kuri iki kibazo.
Ikigo cya MINISANTE gishinzwe ubuzima (RBC), cyagaragaje kandi ko abantu bakuru bagera kuri 26.1% barwaye ihungabana, ahanini ngo biturutse ku nzoga n’ibindi biyobyabwenge bihereza.

Ibibazo bijyanye n’amarangamutima n’imitekerereze y’abantu(aho bamwe bavuga ko biva ku bushomeri cyangwa ubukene butuma biheba), ngo biri mu mpamvu z’ingenzi zituma “umuntu ashaka ibyamufasha kugubwa neza”, akirengagiza ibibazo afite, nk’uko Ikigo RBC cyabitangaje.
Mu nama y’umunsi umwe inzego zitandukanye zikorana na MINISANTE ku kibazo cy’ibiyobyabwenge zagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa kabiri tariki 23 Kamena 2015; Umuyobozi ushinzwe ubuzima bwo mu mutwe muri RBC, Dr Yvone Kayiteshonga yibukije ibyavuye mu bushakashatsi bwo muri 2012, ko bikomeye.
Yagize ati “52% by’urubyiruko rwacu bakoresheje nibura inshuro imwe ibiyobyabwenge; 7% babaye imbata zabyo, hafi 5% banywa itabi, 2.5% banywa urumogi; abakoze inyigo baheraga ku bafite imyaka 14 ariko batungurwa no gusanga hari n’abana bafite imyaka 11 bakoresha ibiyobyabwenge; dukeneye kuba hamwe.”

Mu ngaruka zifitanye isano n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge hari ugukora imibonano mpuzabitsina idakingiye nayo iteza ibibazo bitandukanye, kunanirwa gukora imirimo umuntu ashinzwe, ubuzima bubi n’ubukene, nk’uko RBC ikomeza ibisobanura.
Mu byaha Polisi y’Igihugu ihangana nabyo, 75% byabyo ngo bituruka ku ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, nk’uko Senior Spt Urbain Mwiseneza ukora mu Bugenzacyaha yakomeje kubimenyesha, avuga ko hakenewe amaso mashya yo gutunga agatoki ahari ibiyobyabwenge.
N’ubwo urumogi, kanyanga, kole, risansi amwe mu marangi n’imiti yica udukoko, inzoga zitwa muriture, bareteta, n’izindi ngo ari byo bibarwa nk’ibiyobyabwenge mu Rwanda; abagize inzego zitandukanye baraburira abantu ko icyitwa inzoga n’itabi cyose ari ikiyobyabwenge ku buryo ngo ubishoboye yabyirinda.
U Rwanda rurateganya kwifatanya n’isi kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kwamagana ibiyobyabwenge kuri uyu wa gatanu tariki ya 26 Kamena 2015.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Drugs is harmful to health avoid it plz especially the youth, it’s a task of police to fight against