Ubuyobozi bwa MAGERWA bufite gahunda yo kwigisha abato bahakora amateka ya Jenoside
Ubuyobozi bw’Ikigo cy’ububiko bw’ibicuruzwa biva mu mahanga (MAGERWA), buratangaza ko bwatangiye gahunda yo gufasha abakiri bato bakora muri iki kigo kwigira ku mateka ya Jenoside babajyana gusura inzibutse zitandukanye, kugira ngo bamenye ibyabaye bagire uruhare ko bitazongera kuba.
Ibi ni ibyatangajwe n’umuyobozi w’iki kigo Lambert Nyoni ubwo ubuyobozi n’abakozi ba MAGERWA bibukaga Abatutsi bazize Jenoside, umuhango wabereye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Gisozi, kuri uyu wa gatanu tariki22/5/2015.

Yagize ati “MAGERWA ni ikigo cyagize amateka atari meza mu gihe cya Jenoside, tuba tugira ngi turandure burundu uwo muco n’iyo ngengabitekerezo cyane cyane ko dufite abakozi bakiri bato tugende tubatiza umuco mwiza hakiri kare.”
Yavuze ko buri mwaka bagira gahunda yo kwibuka ariko kuri iyi nshuro bakaba barahisemo gutangira kujya bajya gukorera gahunda zo kwibuka ku nzibutso zitandukanye kugira ngo bifashe abakozi babo kurushaho gusobanukirwa amateka yaranze u rwanda.

Bonaventure Nzamwita wabuze umuvandimwe we wakoraga muri MAGERWA, yatangaje ko batagomba guheranwa n’agahinda n’ubwo bigora kubyakira, kuko ari cyo ababishe bifuzaga. Yavuze ko mu myaka 21 bayoboye guhindura ubuzima kandi akaba yizeye ko yushe ikivi cya mukuru we.
Ati “Guheranwa n’agahinda no kuba imbwa nibyo izo nterahamwe zashakaga twagerageje kubirwanya tugerageza kuba abagabo. Ubu nizera ko aho bari niba batureba batabona ko nabaye imbwa.”

MAGERWA nayo yabuze abari abakozi bayo mu gihe cya Jenoside, aho kugeza ubu bamaze kubarura 12 ariko bakaba bakirimo no gushakisha abandi. Nyuma yo gushyira indabo ku rwibutso rwa Nyanza bakurikiye ibiganiro n’ubuhamya bw’umwe mu baharokokeye.
Emmauel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
gutsinda agahinda ni ukwibuka bihoraho kandi bikanadufasha guhangana n’abashaka gupfobya