Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro, bemeza ko baterwa ishema no kuba abanyamuryango, kubera ibikorwa by’iterambere bamaze kwigezaho.
Umuyobozi Nshingwabikorwa (DEA) w’Akarere ka Kicukiro, Umutesi Solange, arizeza ko umubyigano w’ibinyabiziga muri Remera-Giporoso kugera i Kanombe uzagabanuka, ubwo umuhanda wo muri Niboye uzaba urangije gukorwa.
Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bo mu murenge wa Nyarugunga mu karere ka Kicukiro, biyemeje guhangana n’ibibazo byugarije urubyiruko, birimo guterwa inda zitateguwe, ibiyobyabwenge hamwe n’igwingira ry’abana.
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yamenyesheje abanyeshuri n’abakozi b’ishuri rya RP-IPRC Kigali, ko iryo shuri rizongera gufungurwa ku wa Mbere tariki 07 Ugushyingo 2022.
Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bo mu Murenge wa Kagarama mu Karere ka Kicukiro, biyemeje kubaka imihanda ya kaburimbo ifite agaciro karengeje miliyari y’Amafaranga y’u Rwanda mu gihe cy’imyaka ibiri iri imbere.
Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Murenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro, bateranye tariki 30 Ukwakira 2022 mu Nteko Rusange, bishimira kongera guterana nyuma y’uko hari hashize imyaka itatu batabikora biturutse ku cyorezo cya COVID-19 n’izindi mpamvu zitandukanye.
Hirya no hino mu Mujyi wa Kigali haherutse kuba Inteko rusange z’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi ku rwego rw’Utugari, barebera hamwe ibyagezweho, bafata n’ingamba z’ibindi bateganya gukora mu rwego rwo guteza imbere umuturage n’Igihugu muri rusange.
Abaturage bo mu Murenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro, barishimira ko amatara bashyiriwe ku muhanda yabongerereye umutekano, wari umaze igihe warahungabanyijwe n’abajura.
Ku Cyumweru tariki ya 24 Ukwakira 2022, abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bo mu Murenge wa Kanombe, Akagari ka Busanza, bishyuriye ubwisungane mu kwivuza bagenzi babo 718 bafite amikoro macye.
Hirya no hino muri Kigali mu mpera z’icyumweru habaye Inteko rusange z’Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi ku rwego rw’Utugari. Mu Kagari ka Kicukiro mu Murenge wa Kicukiro na ho bateranye ku Cyumweru tariki 23 Ukwakira 2022, barebera hamwe ibyageweho, biyemeza kongera imbaraga mu bitaragerwaho.
Imiryango 26 yabanaga mu buryo butemewe n’amategeko, yo mu Murenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro, irimo abagejeje imyaka 90, yasezeranye imbere y’amategeko.
Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Kagari ka Gitaraga, Umurenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro, tariki 22 Ukwakira 2022 bahuriye mu Nteko Rusange itegurwa buri mwaka, bagamije kureba ibyo bagezeho, bakurikije ibyo baba bariyemeje mu mihigo. Barebye n’impamvu z’ibyo batagezeho kugira ngo babyihutishe, ndetse bafatira hamwe (…)
Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Kagari ka Karambo, Umurenge wa Gatenga mu Karere ka Kicukiro, bahuriye mu Nteko Rusange y’Umuryango wa FPR Inkotanyi tariki 22 Ukwakira 2022, barebera hamwe ibyagezweho, bafatira hamwe n’ingamba zo gukomeza ibikorwa biganisha ku iterambere rishyira umuturage ku isonga.
Abantu 204 bo mu Kagari ka Gahanga mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro, bishimiye kuba abanyamuryango bashya ba FPR-Inkotanyi. Ni nyuma yo gusaba ko barahirira kuba abanyamuryango mbere gato y’inteko rusange y’abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi, ku rwego rw’Akagari ka Gahanga, yateranye ku Cyumweru tariki 16 Ukwakira (…)
Abana b’abakobwa baributswa ko guha agaciro imibiri yabo, ari imwe mu ntwaro zabarinda ababangiriza ubuzima.
N’ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yakoranywe ubugome bw’indengakamere igasigira abayirokotse ibikomere byinshi yaba ku mubiri ndetse no ku mutima, guha imbabazi abayigizemo uruhare byabakijije ibikomere. Ni urugendo rutoroshye rusaba ubutwari ku mpande zombi, kuko yaba gutera intambwe umuntu akemera uruhare yagize muri (…)
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro bwiyemeje guhangana n’ikibazo cy’imirire mibi mu bana, kuko aribo Rwanda rw’ejo, bakwiye kwitabwaho kugira ngo bagire imikurire myiza.
Abagize Inama y’Igihugu y’Abagore mu Karere ka Kicukiro basanga umugore aramutse akoresheje uko bikwiye imbaraga afite mu muryango, byinshi mu bibazo biwugarije byakemuka. Ibi babigarutseho ubwo bari mu nama rusange y’Inama y’Igihugu y’abagore iterana rimwe mu mwaka n’ikindi gihe bibaye ngombwa.
Muri izi mpera z’icyumweru ndetse n’izindi ebyiri zikurikiraho kugeza tariki 03 Nzeri 2022, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) ifatanyije n’Ishyirahamwe ry’Uturere n’Umujyi wa Kigali (RALGA), bashyizeho gahunda y’uko abayobozi batowe mu nzego z’ibanze, cyane cyane abagize Inama Njyanama y’Umurenge n’Utugari (…)
Abo mu Mujyi na bo ntibasigaye inyuma mu kwizihiza umunsi mukuru w’umuganura wizihijwe hirya no hino mu Gihugu. Uyu munsi wizihirijwe ku rwego rw’Umudugudu, by’umwihariko abo mu Mudugudu wa Kicukiro bakaba bagize amahirwe yo kuwizihiza bari kumwe n’abayobozi bo ku nzego zitandukanye zirimo Umurenge ndetse n’Akarere.
Abaturage b’Umudugudu w’Umushumba Mwiza mu Kagari ka Rwimbogo mu Murenge wa Nyarugunga muri Kicukiro, by’umwihariko abanyamuryango ba FPR Inkotanyi, barishimira aho bageze bashyira mu bikorwa gahunda za Guverinoma z’imyaka irindwi (2017 – 2024), bakavuga ko n’ibindi bitaragerwaho na byo biri mu nzira.
Ubuyobozi bw’Umuryango FPR Inkotanyi mu Karere ka Kicukiro buratangaza ko muri ibi bihe u Rwanda rwizihiza imyaka 28 ishize rwibohoye, bwateguye igitaramo cyo gushimira Ingabo zagize uruhare mu rugamba rwo kubohora Igihugu, bamwe ndetse bakahatakariza n’ingingo z’umubiri.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro n’abafatanyabikorwa bako, batashye inyubako yazamuwe ahahoze Sonatubes mu Murenge wa Kicukiro. Yitwa Silverback Mall ikazakorerwamo ibikorwa bitandukanye by’ubucuruzi n’ibiro.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro buvuga ko Akarere kamaze amezi icyenda kari muri gahunda yo gukangurira abaturage kubana mu buryo bwemewe n’amategeko mu bukangurambaga bise ‘Akaramata’.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro n’abafatanyabikorwa batandukanye barimo Umuryango nyarwanda utari uwa Leta ASOFERWA, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima (RBC), inzego z’umutekano ndetse n’abaturage, tariki 30 Kamena 2022 bahuriye mu bikorwa byo kurwanya indwara ya Malaria byabereye mu Murenge wa Kicukiro mu Karere ka (…)
Iby’umurambo w’umwana w’umuhungu witwa Cyusa Sadiki Prince wari ufite imyaka 10 y’amavuko, wabonetse mu gishanga muri Niboye mu mpera z’ukwezi gushize kwa Gicurasi 2022, byatangiye gusobanuka nyuma y’uko hafashwe abantu bane bikekwa ko babiri inyuma.
Ku munsi mpuzamahanga w’Umwana w’umunyafurika, abana bafite ubumuga bitabwaho n’ikigo cy’Ababikira cyitwa Inshuti Zacu giherereye mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro, abana bitabwaho n’icyo kigo bagaragaje ko ubumuga atari imbogamizi ikwiye gutuma abantu babafata nk’abadashoboye.
Imiryango ishingiye ku kwemera (Amadini n’Amatorero) ikorera mu Murenge wa Kicukiro mu Karere ka Kicukiro, yahuriye mu giterane cy’Isanamitima gikangurira abaturage kuba umwe, banasengera umutekano w’Igihugu hamwe n’Inama ya CHOGM izabera mu Rwanda kuva mu cyumweru gitaha.
Abakozi ba IPRC-Kigali bo mu Muryango FPR-Inkotanyi, hamwe n’abanyeshuri biga muri icyo kigo, bashyikirije Mukandengo Pascasie warokotse Jenoside, inzu bamwubakiye isimbura iyari ishaje ngo yari igiye kumugwira.
Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB ruvuga ko rugishakisha kandi rutegereje uwaza kuruha amakuru ku bijyanye n’urupfu rw’umwana w’umuhungu witwa Cyusa Sadiki Prince ufite imyaka 10 y’amavuko, bikekwa ko yaba yarishwe.