Kureka ubucuruzi bw’agataro mu muhanda akihuza na bagenzi be biri kumuhindurira ubuzima
Jackeline Kayitesi, w’imyaka 55 aratangaza ko ari kugenda ava mu buzima bubi nyuma yo kureka gucururiza mu muhanda akishunga bagenzi be bagakodesha inzu. Avuga ko imyumvire iri hasi ari yo ituma hari abanga kuva mu muhanda bakeka ko ariho hari inyungu nyinshi.
Uyu mukecuru uvuga ko acuruza mu rwego rwo gutunga abana be batatu n’abuzukuru be babiri, yari amaze imyaka igera ku 10 abungana agataro ariko akaba yarabikuyemo imvune nyinshi.

Avuga ko iyo atekereje imyaka ibiri amaze akorera mu nzu ahuriyemo n’abandi n’uburyo agenda arushaho gutera imbere bitandukanye n’imvune yakuraga mu muhanda rimwe na rimwe bakanamwambura ibicuruzwa bye byose byaterwaga n’imyumvire ikiri hasi.
Agira ati “Ni ikibazo cy’imyumvire kuko nanjye nari ngifite kuko babajyana no mu nanjye nikoreye ikarito ya avoka ariko njye sinajyamo, ndavuga nti njyewe nzakomeza kwiruka hanze kuko nibwo nzabona ibyo ntungisha abana banjye.

“Ariko ubu ndi mu nzu nta muntu unkurikirana, ipatanti nkayitanga, iyo baje kunsaba umusoro ntarawubona ndababwira ngo sindawubona ariko noneho nawubona nkawutanga kandi numva nezerewe.”
Avuga ko amafaranga yose yashoye ubwo yakoreraga mu muhanda yamuhombeye bitewe n’uko yahoraga arwaye, nyuma umugira neza akaza kumuha amafaranga yo kongera gutangira ubucuruzi bwe niko guhita ajya mu nzu.
Yemeza ko amezi abiri yamurihire yarangiye ariko kuko amaze kumenya gusobanukirwa ibyiza byo kwihuza n’abandi adashobora kuhava ngo asubire mu muhanda. Amafaranga yari yakuye mu bucuruzi bw’imbuto akora niyo yishyuyemo ipatanti n’imisoro.
Byinshi mubyo ashimira kwihuriza hamwe ni uko iyo afite ikibazo ubuyobozi bucyumva, agatanga urugero rw’igihe aba yabuze amafaranga yo kwishyura imisoro ariko bakamuha igihe cyo kuyashaka.
Ikindi avuga ko cyamushimishije ni amahugurwa atandukanye agenda ahabwa amufasha kwiyungura ubumenyi mu buhinzi, ariko akemeza ko agifite inyota yo gukomeza guhugurwa kugira ngo amenye ubucuruzi neza.
Uyu mukecuru uteye mu mudugudu wa Beninka mu karere ka Kicukiro, asaba bagenzi be basigaye mu muhanda ko bakwiye kugira ahantu babarizwa bakihuza, kuko bibafasha kumenyekana kandi bakaba babasha kwifunguriza amakonti muri za Sacco.
Gusa ibibazo ntibyabura kuko agifite ikibazo cyo kubona igishoro, gusa hari icyo ubuyobozi buteganya birimo kubanza kumenya urwego barimo no kubafasha gutegura ibitabo by’ubucuruzi, nk’uko bitangazwa na Francois Bakomerana, uhagarariye abikorera mu karere ka Kicukiro.
Akomeza avuga ko bazabigisha kubara inyungu kuko abenshi muri bo baba batarize ubucuruzi, kandi akizera ko ibyo aribyo bizabateza imbere kurusha amafaranga bari kubaha nta bimenyi bafite.
Umuryango World Vision nawo wagize uruhare mu kubahuriza hamwe kugira ngo babashe kwigira ku bandi bacuruzi bakuru. Iki gikorwa gifasha aba bacuruzi kumva ko uko baba bangana kose mu bucuruzi nabo bashobora gutera imbere, nk’uko bitangazwa n’umukozi wa World Vision, Egidie Umutesi.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Hello.
What is the last price of this Property?
Thanks
Mr. Onkokame Kitso Mokaila
ibntu byose bikoranywe akavuyo ntacyo bitanga ,a hubwo byose bisaba kubijyana gahoro gahoro kandi mu nzira nzima ntacyakubuza gutera imbere
gukorera mu matsinda nibyo byiza cyane naho kujya mu muhanda ukirirwa urwana na polisi ntakizima kirimo kwishyira hamwe mukajya no mu bimina nibyo bifasha abantu kwiteza imbere nabandi barebereho ntakidashoboka kandi birashoboka ko ubukene twabusezerera burundu