Imurikagurisha ribera i Kigali rirerekana ibikoresho byoroshya ubuzima

Imurikagurisha mpuzamahanga ririmo kubera i Kigali kugeza ku tariki ya 10 y’uku kwezi kwa Kanama, rirereka abaguzi bimwe mu bikoresho nk’amasafuriya yihariye; akamashini gashya ibiribwa bikavamo ifu, igikoma n’imitobe, ipasi n’udukoresho dukeba imboga; bikaba byafasha koroshya ubuzima, gukora ibifite ubuziranenge no kubona aho umuntu yashora imari.

Inganda zo mu gihugu cya Pakistan zazanye amasafuriya, aho into muri yo igurwa ibihumbi 25 rwf, igereranyije ikagurwa ibihumbi 45 by’amafaranga y’u Rwanda, inini ikagurwa amafaranga ibihumbi 65. Urugo rw’umuntu rukenera amasafuriya abiri gusa, ubundi bagateka ibiribwa byose bashatse, babitekeye icyarimwe.

Isafuriya imwe igurwa kuva ku bihumbi 25, igateka ubwoko bw'ibiribwa butandukanye icyarimwe.
Isafuriya imwe igurwa kuva ku bihumbi 25, igateka ubwoko bw’ibiribwa butandukanye icyarimwe.

Imwe muri ayo masafurika iteka amazi mu gice cyo munsi, hejuru hagashyirwamo ibiribwa by’ubwoko bwose umuntu yifuza guteka, bigahishwa n’umwuka kuko nta mazi ashyirwamo; kandi ngo mu minota 30 ibyo biribwa byose biba byahiye neza, nk’uko umwe mu baguze iyo safurika yihariye mu mwaka ushize, umubyeyi witwa Camarade yabibwiye Kigali Today.

Indi safurika iteka ibiribwa byumukije nk’amafiriti n’inyama zumye, kandi nta mavuta akenerwa mu kubiteka n’ubwo uwashaka yayashyiramo. Ibi bikaba byarinda umubiri w’umuntu kwangizwa n’amavuta, cyangwa gutakaza amafaranga ye agura amavuta yo guteka.

Akamashini gasya buri kiribwa, kakagikoramo imitobe(jus), igikoma(potage) n'ifu.
Akamashini gasya buri kiribwa, kakagikoramo imitobe(jus), igikoma(potage) n’ifu.

Camarade ati ”Ibiryo byahishijwe n’umwuka gusa nasanze nta kintu kibirusha kuryoha, kandi igitangaje kuri aya masafuriya ni uko adashiririza; ndetse akoresha umuriro muke kuko ahisha vuba. N’ubwo naba nta mukozi mfite ntacyo bimbwiye, kuko akazi kaba ari gake; nshyira ibiryo ku ziko nkigira gukora ibindi.”

Ikindi gikoresho kiva muri Malaysia cyatangaje abantu, ni akamashini gasya buri kiribwa, kakagurwa ibihumbi 45. Gakora imitobe (jus) mu mbuto na karoti igahita inyobwa; kagakora ibimeze nk’igikoma (potage) mu mboga; kagashya ibintu bitandukanye nk’ibinyampeke, ikawa, urusenda n’ibindi, bikavamo ifu ikenerwa mu buryo butandukanye.

Ipasi itera imyenda bitagombye ko iramburwa ku meza (n'ubwo yaba imanitse ku mugozi), igahanagura imyanda ku myenda no ku ntebe.
Ipasi itera imyenda bitagombye ko iramburwa ku meza (n’ubwo yaba imanitse ku mugozi), igahanagura imyanda ku myenda no ku ntebe.

Uruganda rwo mu gihugu cya Malaysia kandi rwerekana ipasi igurwa ibihumbi 20, ikagorora imyenda iri ahantu hose n’ubwo yaba imanitse. Iyo pasi ikora ku buryo ngo idashobora gutwika imyenda n’iyo yaba yashyushye cyane, ikaba ihanagura imyanda ku myenda no ku ntebe zifubikishije ibikozwe mu myenda.

Uruganda National narwo rufite ibikoresho byo mu gikoni bitunganya ibiribwa, ku buryo nk’uwifuza gukata igitunguru mu gihe akaranga ibiribwa, anyuzamo rimwe gusa agaterera mu nkono. Ikarito imwe y’ibyo bikoresho bitandukanye, igizwe n’ibintu icyenda bitunganya ibiribwa mu buryo bunyuranye, ikaba igurwa amafaranga ibihumbi 10 y’u Rwanda.

Utwuma dukatagura ibiribwa mu buryo butandukanye, hamwe n'uburyo ibyo biribwa biba bimeze nk'umutako nyuma yo gutunganywa.
Utwuma dukatagura ibiribwa mu buryo butandukanye, hamwe n’uburyo ibyo biribwa biba bimeze nk’umutako nyuma yo gutunganywa.

“Ubu ni uburyo burushaho koroshya ubuzima no kudakenera ahantu hanini ho gukorera, kandi ibikorwa n’ibi bikoresho biba bifite ubuziranenge no kurengera ubuzima bw’abantu”, nk’uko umwe mu bacuruzi b’ipasi n’imashini isya ibiribwa, Ndungutse Didier yabitangaje.

Kuba ibi bikoresho byose byavuzwe nta na hamwe mu maduka yo mu Rwanda umuntu yabisanga bizanwa gusa mu mamurikagurisha bivuye mu mahanga ya kure, ni ubundi buryo umuntu w’inkwakuzi ashobora gukoresha mu gushora imari, aho yashaka igishoro akabirangura, akabigurisha mu Rwanda n’ahandi mu karere bitaragera.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

abanyarwanda bahawe umwanya ngo bigurire ibi bikoresho dore ko imurikagurisha ntacyo ritazabazanira

murigande yanditse ku itariki ya: 6-08-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka