Bagiye kugezwa mu butabera bashinjwa kurwanya ububasha bw’amategeko ya Leta bitwaje idini

Mbarushimana Eric ukunze kwitwa Aboubakar na Cyiza Shaff, bakurikiranyweho n’ubushinjacyaha bw’u Rwanda kurwanya ububasha bw’amategeko ya Leta bitwaje idini.

Aba bagabo bavuga ko bafite idini rishya ryitwa Islam Nyakuri, bararegwa gusuzugura amategeko ya Leta, bavuga ko bakurikiza gusa amategeko y’Imana nk’uko yanditse muri Korowani Ntagatifu.

Umuvugizi w’inkiko, Itamwa Mahame Emmanuel, avuga ko aba bagabo uko ari babiri bafatiwe mu Murenge wa Kagarama wo mu Karere ka Kicukiro, bagafatwa n’ abanyerondo, babaka amarangamuntu bakanga kuyatanga, bavuga ko badashobora gukurikiza amategeko y’igihugu icyo ari cyo cyose, ahubwo bakurikiza gusa amategeko y’Imana yanditse muri Korowani Ntagatifu.

Aba bagabo uko ari babiri bavuga ko idini ryabo rya Islam Nyakuri ari idini rigendera ku mahame ya Ki islam, ariko bakaba bafite umwihariko wo kudakurikiza amategeko ya Leta zose zo kw’isi.

Nubwo atibukaga neza igihe aba bagabo baterewe muri yombi, Mahame yatangaje ko aba bagabo bazashyikirizwa Urukiko Rukuru rwa Kigali ku wa 4 Gicurasi 2015 sa mbiri z’amanywa bakabazwa kuri ibyo byaha baregwa, ndetse ubushinjacyaha bukazagaragaza kuri uwo munsi igihano bubasabira.

Roger Marc Rutindukanamurego

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka