Abashinzwe urubyiruko mu karere ka Karongi baratangaza ko umwaka wa 2013 usize habonetse ubwandu bushya butatu gusa mu rubyiruko rwipimishije. Ibi ngo byatewe nuko hashyizwe imbaraga nyinshi mu bukangurambaga n’amahugurwa menshi y’abo bise Abakangurambaga b’Urungano.
Mu mujyi wa Karongi usibye imvura yatangiye kugwa guhera saa yine z’ijoro rishyira Noheli kugeza mu ma saa saba , nta bindi bibazo byihariye byabayeho kugeza bukeye, nubwo hari bamwe baraye banywa bukabakeraho bituma bagwa mu makosa nayo adakabije cyane.
Nyuma y’iminsi itatu yari imaze ifunze kubera ikibazo cy’amazi y’umwanda w’igikoni yari yamenetse mu muhanda barimo kuyagabanya, ubuyobozi bw’akarere ka Karongi bwongeye gukingura imiryango ya Golf Hotel kubera ko ubuyobozi bwa Golf bwamaze gukemura bimwe mu byo bwari bwasabwe.
Abafashamyumvire b’abasore n’inkumi b’umuryango RWAMREC mu karere ka Karongi barasaba ko bemererwa kuba hafi y’abagore babo mu gihe cyo kubyara kuko ngo bituma umugore atababara cyane.
Ubuyobozi bw’akarere ka Karongi bwafunze by’agateganyo Hotel Golf Eden Rock iri ku nkengero z’ikivu mu karere ka Karongi, igikorwa cyabaye ahagana mu ma sa yine z’igitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 20/12/2013.
Ikamyo yo mu bwoko bwa BENZ yari itwaye toni 17 z’ibigori by’imvungure yaraye ikoreye impanuka mu kagari ka Gitarama, umurenge wa Bwishyura mu karere ka Karongi. Ibyo bigori ni ibyo PAM yari igemuriye impunzi z’abanye Congo zo mu nkambi ya Kiziba.
Umugore witwa Bankundiye Christianne aravuga ko abayeho nabi cyane nyuma y’amezi hafi ane ubuyobozi bw’akarere ka Karongi bumuhungishirije iwabo i Nyamasheke, ngo kubera umugabo we washakaga kumwicana n’abana barindwi.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Karongi iratangaza ko abantu bamaze iminsi biba amabendera y’igihugu mu mirenge itandukanye muri ako karere bamaze iminsi mike bashyikirijwe inzego z’ubutabera.
Abajura bataramenyekana bishe idirishya ry’ibiro by’umucungamutungo w’urwunge rw’amashuri rwa Congo-Nil mu karere ka Rutsiro mu ijoro rishyira kuwa kabiri tariki 10/12/2013 bibamo ibikoresho binyuranye birimo mudasobwa 20 z’abana n’ibindi bintu bitandukanye byose hamwe bifite agaciro kari hagati ya miliyoni eshatu n’enye (…)
Minisitiri w’umutekano w’igihugu Fazil Harerimana arahamagarira abikorera n’uturere kurushaho kugirana ubufatanye mu bikorwa by’iterambere, ariko agashimangira ko ubwo bufatanye bugomba no kuba hagati y’abikorera ubwabo.
Urwego rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’ihame ry’uburinganire bw’umugabo n’umugore bita GMO, Gender Monitoring Office, ku bufatanye n’ibiro bishinzwe kugira inama abaturage mu by’amategeko mu karere ka Karongi MAJ, Maison d’Accès à la Justice bumvise kandi bakemura bimwe mu bibazo abaturage babagejejeho kuwa, batanga (…)
Inkongi y’umuriro yibasiye igikoni cya resitora yitwa ‘Umutima Mwiza’ iherereye mu murenge wa Rubengera mu karere ka Karongi ariko ku bw’amahirwe ntihagira umuntu uhiramo.
Umuyobozi ushinzwe irangamimerere mu murenge umwe muri Karongi yasabwe gusohoka mu nama y’umutekano yaguye y’akarere ka Karongi kubera ko ngo yaje mu nama ameze nk’utazi icyo aje gukora.
Urugaga rw’abikorera bo mu karere ka Huye rufatanyije n’ubuyobozi bw’akarere batangiye umwiherero w’iminsi ibiri mu karere ka Karongi ngo barebe aho bavuye n’aho bageze kuva mu 2009 bityo bakarushaho gukaza umurego.
Mu kagari ka Kibirizi umurenge wa Rubengera, inkuba yakubise inzu abantu bareberagamo umupira, abarenga icumi bagwa igihumura hangirika n’ibikoresho bitandukanye.
Sendashonga Gerard wo mu karere ka Karongi ni rwiyemezamirimo ukora ibintu bitandukanye mu ruhu harimo inkweto, imikandara, ibikapu n’amasakoshi. Amaze imyaka irenga 20 ari byo bimutunze n’umuryango we ku buryo ageze ku rwego rwo gukoresha abandi bantu bane.
Ibendera ryo ku kigo cy’amashuli yisumbuye cya Ruganda mu murenge wa Ruganda, akarere ka Karongi ryibwe n’abantu batamenyekana, inzego z’umutekano zikaba zimaze guta muri yombi abakekwaho ubwo bujura bw’ubuhemu.
Mu gihe hasigaye umunsi umwe ngo inama y’igihugu y’umushyikirano yongere iterane ku nshuro ya 11, Kigali Today yaganirye n’Abanyakarongi bayigaragariza icyo bifuza ko cyaganirwaho mu nama y’umushyikirano izatangira tariki 06/12/2013.
Ku kigo cy’amashuli cya TTC Rubengera mu karere ka Karongi hateraniye abasore n’inkumi basaga 550 baje gutangira Itorero ryo ku rugerero rihuje abarangije amashuri yisumbuye muri uyu mwaka.
Ibiganiro kuri gahunda ya « Ndi Umunyarwanda » byatangijwe ku rwego rw’umurenge mu Karere ka Karongi kuwa 25-11-2013 birimo gutanga umusaruro mwiza bijyanishijwe n’icyumweru cy’Ubumwe n’Ubwiyunge.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ingufu n’amazi muri MININFRA, Eng Isumbingano Emma Francoise arahamagarira Abanya-Karongi gushyigikira umuco wo kuganira, gusaba no gutanga imbabazi kugira ngo u Rwanda ruzabashe kwiyomora ibisare by’igihe kirekire.
Mu kagari ka Gacaca mu murenge wa Rubengera akarere ka Karongi, haravugwa urupfu rw’umwana witwa Uwizeye Willy w’imyaka 14, bivugwa ko yaba yiyahuje umuti wica imbeba abandi bakavuga ko yaba yiyahuje umugozi.
Mu murenge wa Rubengera akarere ka Karongi, tariki 20/11/2013, hafashwe abantu babili bafite udupfunyika 454 tw’urumogi bakekwaho kurucuruza, abandi batatu batawe muri yombi bakekwaho kurunywa ndetse hanamenwa litiro 6000 z’ibiyoga by’ibikorano .
Abanyeshuri bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye bari muri clubs zirengera ibidukikije bateye ibiti bisaga 200 ku nkengero z’umuhanda werekeza mu mujyi wa Karongi. Igikorwa bafashijwemo n’umuryango “Inshuti z’Ibidukikije Amis de la Nature (ANA).
Nyuma y’itabaruka ry’umubyeyi wa nyiri kampani ya Capital Express itwara abagenzi mu muhanda Kigali-Karongi, kuri uyu wa 15/11/2013 mu mujyi wa Karongi hari ikibazo cy’ibura ry’imodoka kubera ko abakozi ba Capital bose bagiye gutabara umukoresha wabo.
Bamwe mu bana barangije icyiciro rusange cy’amashuli yisumbuye bita tronc commun bari mu biruhuko mu karere ka Karongi bagaragaweho uburyo budasanzwe bwo kwandika nimero za telefoni buzabafasha guhora bibuka abo babanye ku ishuri ariko ngo harimo no kuzirikana ko basezeye ku mashuri bigagaho, bategereje gutera intambwe (…)
Abakoresha umurongo wa internet ya MTN bifashishije modem zo mu bwoko bwa 2G bamaze iminsi nta internet babona kubera ikibazo kitarabasha kumenyekana.
Ubuyobozi bw’akarere ka Karongi na Polisi ikorera muri ako karere baranenga inzego z’ibanze kudakora icyo zishinzwe ngo ibibazo by’ibiyobyabwenge bigaragara mu mirenge itandukanye bicike birundu.
Hakizimana Bonaventure wo mu kagari ka Kayenzi mu murenge wa Bwishyura akarere ka Karongi, arashinjwa gutwika umugore we akoresheje imbabura ngo amuhora agasuzuguro.
Mu nama y’umutekano yaguye y’akarere ka Karongi yateranye tariki 01/11/2013, umuyobozi wa Police muri ako karere yatangaje ko hari umuryango wo mu murenge wa Rwankuba ukurikiranyweho icyaha cyo gupfobya Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.