Karongi: Hafashwe ibiyobyabwenge birimo udupfunyika 454 tw’urumogi

Mu murenge wa Rubengera akarere ka Karongi, tariki 20/11/2013, hafashwe abantu babili bafite udupfunyika 454 tw’urumogi bakekwaho kurucuruza, abandi batatu batawe muri yombi bakekwaho kurunywa ndetse hanamenwa litiro 6000 z’ibiyoga by’ibikorano .

Ibyo biyobyabwenge byose byavumbuwe na police ifatanyije n’ingabo z’u Rwanda maze nyuma yaho izi nzego ziha amasomo abaturage zibagaragariza uburyo bibangiriza ubuzima cyane cyane ibiyoga by’ibikorano kuko biba bikoze mu bintu bitagenewe gukorwamo inzoga.

Mu bintu byafashwe harimo udupfunyika 454 tw’urumogi, amafumbire mvaruganda avangwa n’amasukari y’amakorano n’imisemburo, ubundi bigatanga inzoga isindisha ku buryo burenze urugero, ugasanga abaturage benshi barabikunda kuko bibagirira vuba kandi bitanahenze.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rubengera nawe yagaragarije abaturage uburyo ibyo biyobyabwenge ari bibi cyane abaha urugero rw’ukuntu ababifata ubona bameze nk’abasaza kandi bakiri bato, abandi ugasanga barabyimbye amatama boshye abarwaye bwaki.

Umwe mu bafatanywe urumogi ni umusore w’imyaka 23 wari uherutse gukora ikizamini gisoza umwaka wa gatandatu w’amashuli yisumbuye witwa Niyigena Placide wo mu karere ka Rubavu. Arashinjwa kuba ari we warugemuraga mu murenge wa Rubengera.

Gasana Marcellin

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka