Ijambo rya Gen Ekenge ritesha agaciro Abatutsikazi ntaho ritaniye n’imvugo za Kangura - Umushashatsi w’Umunyekongo

Mu mpera z’iki cyumweru turangije, ku mbuga nkoranyambaga hari higanje ubutumwa bwuzuye amarangamutima avanze n’agahinda, kubera busubiza imvugo za Gen Sylvain Ekenge, Umuvugizi w’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (FARDC), zitesha agaciro Abatutsi n’Abatutsikazi by’umwihariko.

Gen Sylvain Ekenge
Gen Sylvain Ekenge

Mu kiganiro kuri Radio na Televiziyo bya Congo (RTNC) n’umunyamakuru witwa Oscar, Gen. Ekenge, yagiraga inama abagabo bo muri Congo kudashakana n’abagore b’Abatutsikazi, avuga ko kurongora Abatutsikazi ari ukubangamira umutekano w’igihugu.

Yagize ati “Hari Abajenerali benshi twajyanye mu butabera kubera ko bari barabaye ibikoresho by’Abanyarwanda, kubera gushakana n’Abatutsikazi.”

Ati “Oscar, nujya gushakana n’Umututsikazi biragusaba kwitonda, kuko uzaba ugira ngo uzanye umugore ariko uzakira umuntu uzi ko ari uwo mu muryango w’umugore wawe, nk’umwana abereye nyina wabo cyangwa umubyara, kandi ntaho bahuriye ahubwo ari umuntu uje kujya akubyaririra mu rugo rwawe.”

Akomeza agira ati “Nutangira kubyibazaho kuko nta mwana n’umwe musa, azakubwira ati ‘Abana ni abawe ariko nyine bavuka basa n’Abatutsi kuko turi ubwoko bukomeye kandi buganza.”

Uyu munyamakuru hamwe na Gen Ekenge bahise bavuga ko Abatutsi ari indyarya mu cyo bise ‘ubwenge’. Iyi ni imvugo abazungu baburanira abakekwaho uruhare muri Genoside yakorewe Abatutsi bakunze gukoresha mu nkiko zo mu Burayi (mu Bufaransa no Mu Bubiligi), bavuga ko icyo “Abatutsi bita ubwenge ari uburyarya no kubeshya.”

Yifashishije imyumvire nk’iyo rero, Gen Ekenge yavuze ko gushaka Umututsikazi ari ugukururira Congo akaga, abigereranya no kwikururira abacengezi.

Byababaje abenshi mu baharanira uburenganzira bwa muntu ndetse n’abashakashatsi, bavuga ko iri jambo ari indorerwamo y’imyitwarire n’imyumvire ya Leta ya Congo, bityo bikaba ari ikibazo ku mutekano n’amahoro mu Karere k’Ibiyaga Bigari.

Dr Alex Mvuka Ntung, Umunyekongo w’Umushakashatsi Karere ku bibera mu Karere k’Ibiyaga Bigari yagize ati “Amagambo ya Gen Ekenge yerekana ikibazo gikomeye cy’ubwenge n’imyumvire mu nzego zimwe za Leta ya Congo.”

Ati “Ibi bigaragaza kwimakaza ingengabitekerezo yo guheza bamwe no guha intebe ikibi, bisa neza n’ibyagiye biranga bimwe mu bihugu mu mateka y’Afurika.”

Dr. Mvuka avuga ko mu gihugu gikurikiza amategeko, amagambo ashingiye ku moko no gusuzugura abantu yagombye gutuma uwabivuze ahita akurwa ku nshingano cyangwa akajyanwa mu butabera.

Ati “Ariko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, ibi bifatwa nk’ibyemewe ndetse bikaba ikimenyetso cyo gukunda igihugu.”

Yongeyeho ko ibyo Gen. Ekenge yavuze bihuye n’ibyo abayobozi bakuru bamwe bavuga, kugira ngo bashimishe abaturage no kugira ngo barambe ku myanya yabo mu butegetsi, bigasa n’imvugo zakoreshwaga n’abayobozi mbere no mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Akomeza agira ati “Igihe cyose urwango usanga rwerekanwa nk’amagambo gusa, ariko rushobora guhinduka politiki, gutegura ibikorwa no kugeza ku rupfu.”

Urugero rweruye ni ijambo rya Léon Mugesera mu 1992 i Kabaya mu Rwanda, aho yise Abatutsi ‘inyenzi’, avuga ko bagomba “gusubizwa iwabo muri Abisiniya (Ethiopia) banyujijwe iy’ubusamo”. Nyuma y’imyaka ibiri gusa ayavuze, Abatutsi barenga miliyoni barishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Dr. Mvuka avuga ko ibitekerezo bya Gen. Ekenge bishingiye ku myumvire ya kera y’ivanguramoko, bikaba bibabaje ko muri Congo iyi myumvire n’ingengabitekerezo igikoreshwa n’abanyapolitiki nk’imbuto y’ivangura.

Urwango rushingiye ku moko muri RDC si ikintu gishya. Mu Ntambara ya Kabiri ya Kongo (1998–2002), Abdoulaye Yerodia Ndombasi, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, yavugaga ko Abatutsi ari “udukoko (vermin)” “microbes,” nka virusi imaze kurandurwa.

Izi mvugo Dr. Mvuka azihuza n’izavugwaga mbere ya 1994, mu bitangazamakuru nka Kangura zibasiraga ubwoko bw’Abatutsi, zigamije kubatesha agaciro mu mugambi wo gutegura Jenoside yabakorewe.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka